Ubuyobzi bw’Intara y’Iburengerazuba bwongeye gusaba abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Congo, kwirinda kunyura inzira zitemewe bambukirana umupaka, kuko bashobora kuzihuriramo n’ibibazo harimo no kubura ubuzima.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwashyizeho igihembo cy’ikimasa kizahabwa abazesa umuhigo wa Mituweli, icyo kimasa kikaba cyarariwe n’abaturage b’Umurenge wa Mpanga tariki 13 Nzeri 2022 kuko besheje uyu muhigo ku kigero cya 92.48%.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) hamwe n’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), byatangaje impamvu y’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, bivuga ko guhenda kwabyo biterwa n’uko nta bihari, ariko ko ibyahinzwe nibyera ibiciro bizagabanuka.
Perezida Kagame yashimiye Senateri Jim Inhofe wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku bucuti bwe n’ibihugu bya Afurika by’umwihariko u Rwanda, amushimira uruhare yagize mu gushimangira umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu.
Yvette Nyirantwari utuye i Busanza muri Kicukiro, yasezeye isuka ku wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022, nyuma yo kugura udutike dutatu twa Inzozi Lotto tw’amafaranga 600Frw, muri tombora yiswe IGITEGO ikorwa buri munsi.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), iratangaza ko umusaruro mbumbe w’Igihugu w’igihembwe cya kabiri cya 2022 wazamutseho 7.5%.
Ikibazo cy’abana bo mu muhanda kimaze imyaka itari mike, aho Leta yagiye ishyiraho ingamba na gahunda zinyuranye zo kugikemura, ariko kugeza uyu munsi iki kibazo kikaba kikigaragara mu bice binyuranye mu Rwanda, cyane cyane mu mijyi.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Rubavu, bwemeje ko bagiye guhindura isura y’umujyi wa Gisenyi ukajyana no kuba umujyi wunganira uwa Kigali.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yakoreye uruzinduko rw’iminsi itatu i Stockholm mu gihugu cya Suède, aho yasuye ibikorwa bitandukanye akanitabira n’inama ziirimo kuhabera, kuva tariki 13-16 Nzeri 2022.
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Deb MacLean, yasuye Akarere ka Gicumbi atambagizwa ibikorwa binyuranye by’iterambere, aza kugera no ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete ruherereye mu Murenge wa Mutete, ashengurwa n’amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imiryango 12 yari ituye muri Kangondo ahazwi cyane nka Bannyahe, ku wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, yimukiye mu Busanza mu Murenge wa Kanombe, aho yateganyirijwe inzu zo guturamo bavuye mu manegeka, bakaba barazishimiye kubera ubwiza bwazo n’umutekano uhari.
Abagore bagize Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali bahize gukemura ikibazo cy’ubuzererezi bw’abana hakemurwa amakimbirane kuko ari yo ateza ibyo bibazo. Ni ibyatangarijwe mu Nama Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yabaye tariki ya 11/9/2022, yitabiriwe na komite ihagarariye (…)
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Paul Kagame yanditse avuga ko yishimiye kwifatanya n’abaturage ba Kenya, ndetse n’abandi bayobozi mu muhango w’irahira rya Perezida mushya w’iki Gihugu, William Ruto, ndetse n’uko guhererekanya ubutegetsi n’uwo yasimbuye, byabaye mu mahoro.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), yatangije kuri uyu wa Kabiri ibiganiro n’imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibikoresho by’ubwubatsi, iby’amazi n’amashanyarazi, rikaba ririmo kubera muri Serena rikazamara iminsi itatu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bufatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, buributsa abaturage b’aka Karere by’umwihariko bo mu Mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ko kuba baturiye umupaka badakwiye kubigira urwitwazo rwo kuwambuka mu buryo butemewe n’amategeko, mu kwirinda ingaruka zirimo (…)
Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza iyo umugabo yabagezagaho ikibazo cy’ihohoterwa yakorewe, ngo bamusabaga kuriceceke kuko kurivuga byaba ari ukwisebya mu bandi bagabo, ariko nyuma yo guhugurwa biyemeje guhindura imyumvire.
Perezida Kagame asanga mu gihe Afurika yakoroshya amategeko n’amabwiriza, agenga ubwikorezi bwo mu kirere, byabufasha koroherwa n’ingaruka rwagizweho n’icyorezo cya Covid-19.
N’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome bw’indengakamere igasigira abayirokotse ibikomere byinshi yaba ku mubiri ndetse no ku mutima, guha imbabazi abayigizemo uruhare byabakijije ibikomere. Ni urugendo rutoroshye rusaba ubutwari ku mpande zombi, kuko yaba gutera intambwe umuntu akemera uruhare yagize muri (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Ibihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yabwiye abayobozi b’Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, ko bagomba gukurikirana urubyiruko rwabo rujyanwa mu bigo ngororamuco (NRS), ndetse bakagira n’amafaranga bateganyiriza kubafasha.
Abasivile 25 baturutse mu bihugu 10 byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bigize umutwe w’Ingabo za Afurika uhora witeguye gutabara aho rukomeye, batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri kuva tariki 12 akazageza ku itariki 23 Nzeri 2022, aho bemeza ko bayitezeho ubumenyi buzabafasha guhangana n’ibibazo bibangamiye (…)
Ingo ibihumbi 28 zo mu Karere ka Ngororero zigiye guhabwa umuriro w’amashanyarazi, mu rwego rwo kwesa umuhigo w’icyerekezo kigari cy’iterambere (NST1) 2024.
Abahinzi b’imboga n’Imbuto bo mu Mirenge ya Nemba na Kivuruga mu Karere ka Gakenke, barishimira isoko rishyashya bubakiwe, aho biteze ko umusaruro, utazongera kwangirika, cyangwa ngo bawugurishe bahenzwe, yewe n’ingendo ndende bakoraga bawujyanye ku masoko ya kure, bakaba bazisezereye.
Umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi, Dr Nzaramba Théoneste hamwe n’abakozi batatu b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) batawe muri yombi, bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yakiriye mu biro bye DG Soumaïla Allabi Yaya, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Benin hamwe n’itsinda ayoboye, bagirana ibiganiro bigamije kubungabunga umutekano w’ibihugu byombi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko bitarenze iki cyumweru cyatangiye tariki 12 Nzeri 2022, abaturage bose basigaye muri Kangondo (hakunze kwitwa Bannyahe) bagomba kuba bimutse bagasanga abandi i Busanza muri Kicukiro.
Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, arahamagarira Abanyarwanda gushyira hamwe kugira ngo ibikorwa bibumbamatiye amateka y’Igihugu, binafasha kwigisha abato byiyongere.
Ubusitani bwo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro bwashyizweho ibuye ry’ifatizo na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame mu mwaka wa 2000. Ni ubusitani bwatangiye gukorwa mu mwaka wa 2019 bukaba bugizwe n’ibice 15 bifite aho bihuriye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaba ayo mu gihe (…)
Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka 32 amaze ahawe isakaramentu ry’Ubupadiri. Mu butumwa yashyize ahagaragara, Antoine Cardinal Kambanda, yashimiye Imana ku ngabire y’Ubusaserodoti yamuhaye akaba amaze imyaka 32 mu butumwa. Yiragije umubyeyi Bikiramariya ndetse na Mutagatifu Papa (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhangoi bwatangije gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza, aho bamara ukwezi bakorera mu baturage, ngo babakemurire ibibazo banaganire ku buryo bwo gukorana n’inzego kugira ngo birinde gusiragira mu manza.
Nyuma y’itanga ry’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari mu Rwanda yururutswa kugeza hagati, uhereye tariki 09 Nzeri 2022, kugeza igihe azatabarizwa.