Mu mategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga ko umuntu wakoze ibiterasoni mu ruhame abihanirwa.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Karere ka Gatsibo, Bishyika Oliva, avuga ko uyu mwaka bihaye umuhigo wo kurandura amakimbirane binyuze muri gahunda ya ‘Ndakumva shenge’, ingo zibanye neza zibyara muri Batisimu izikiri mu makimbirane.
Umugabo witwa Nsekanabo Patrick w’imyaka 32, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gicumbi, akurikiranyweho kwica umubyeyi we witwa Mukamugenzi Claudette.
Mu itangazo ryasohotse ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 19 Kanama 2022, Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwagaragaje ibiciro bishya abatwara abagenzi kuri moto bagomba kubahiriza, guhera ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022.
Ubuyobozi bwa Polisi ishami ryo mu muhanda mu Ntara y’Iburengerazuba, butangaza ko ibinyabizigomba bigomba gukoresha Contrôle technique mu kwirinda gukora impanuka, no guhabwa ibihano igihe bifatiwe mu muhanda bitaragenzuwe.
Kuri uyu wa 19 Kanama 2022, mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu y’Abahumurizamitima’ 56, abo bakaba ari abantu baturuka mu nshuti z’umuryango, mu rubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abacitse ku icumu. Bahuguwe ku bijyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, harimo kubimenya no (…)
Ku itariki ya 20 z’ukwezi gushize, nibwo sitasiyo y’amashanyarazi ya Gasogi yasurwaga mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Buyapani. Icyo gihe yasuwe nka kimwe mu bikorwaremezo byubakwaga ku nkunga ya Leta y’Ubuyapani, isurwa na Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana ari (…)
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye itsinda ry’intumwa za rubanda ziturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu kibaya cya Bugarama, bavuga ko bafite ikibazo cy’ibicanwa gituma bamwe babona ibyo guteka bakabura inkwi, ku buryo hari n’uwaburara kubera icyo kibazo.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 18 Kanama 2022, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 10 cy’impunzi n’abasaba ubuhungiro bavuye muri Libya.
Abagabo babiri bo mu Karere ka Rulindo ku gicamunsi cyo ku wa Kane tari 18 Kanama 2022, bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye yo kubaka, ibikorwa byo kubashakisha bikaba bikomeje.
Ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi yafashe umugabo ucyekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano mu baturage, angana n’ibihumbi 98 by’Amafaranga y’u Rwanda.
Umukobwa witwa Mugabekazi Liliane uherutse kugaragara mu ruhame yambaye imbyenda ibonerana, hari ku itariki 30 Nyakanga 2022, ubwo yari mu gitaramo cy’umuhanzi Tay C, yitabye urukiko ndetse Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangije umushinga wo gucukura no gutunganya gaz ivuye mu Kiyaga cya Kivu, ikazakoreshwa mu guteka amafunguro, gutwara imodoka no mu nganda guhera muri 2024.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yatangije ubukangurambaga buhamagarira Abanyarwanda kwirinda ibiza biterwa n’imvura n’umuyaga, bakazirika ibisenge no gushyiraho inzira z’amazi ku nzu, birinda ko zagurukanwa n’umuyaga cyangwa zikinjirwamo n’amazi.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruvuga ko ruzafatanya n’inzego mu kurwanya abakomisiyoneri b’abakarasi, bashinjwa kurangura amatike yose muri za gare bakayagurisha ku bagenzi ku giciro gihanitse.
Abagituye mu manegeka mu Mujyi wa Kigali, bifuza ko kuhakurwa byaba babanje kubona ingurane, kuko ngo ntaho bafite bashobora kujya, cyane ko baba bagiye gutangira ubuzima bushya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buravuga ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2022, abana 234 basambanyijwe bagaterwa inda, mu gihe abagera kuri 58 ari bo ibirego byabo byashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa ebyiri ziherutse kwibwa bamwe mu bari bitabiriye inama, zabereye muri Convention Center na Marriott Hotel, hafatwa abantu bane bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Abana bitabiriye ingando z’abanyeshuri bagize komite z’amatsinda y’abakobwa mu bigo by’amashuri, bagaragaza ko zatumye hari byinshi bunguka mu bijyanye no kwitinyuka bakigirira ikizere, ndetse no kugira intego z’ubuzima bw’ejo hazaza.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangije amahugurwa ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze, agamije kubongerera ubumenyi ku kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Abaturage batishoboye mu Karere ka Ruhango, barasaba guhabwa ubufasha bwo kubona imigozi yabugenewe mu kuzirika ibisenge by’inzu, no guhabwa ubumenyi mu kuzirika izo nzu mu rwego rwo gukumira ibiza bishobora guterwa n’ingaruka y’imvura y’umuhindo igiye kugwa.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abaturage kwirinda gutwika ibyatsi haba ibyo mu mirima ndetse n’ahandi, kuko muri iki gihe cy’impeshyi bitera inkongi z’umuriro bigakongeza amashyamba ya Leta n’ay’abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burasaba abantu baturuka hirya no hino mu gihugu, bajya gusengera mu mazi yo ku Rusumo, mu Murenge wa Mutete muri ako karere, ko bagomba kubihagarika kugira ngo batazahuriramo n’ingorane zo kuhaburira ubuzima.
Hirya no hino mu Gihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 hatangijwe Ibarura rusange ry’Abaturage n’imiturire. Iri barura ryageze no mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame, nk’uko ibiro bye (Village Urugwiro) byabitangaje. Iri barura riribanda ku kureba umubare w’abaturage, imibereho, ibyo bakora, n’ibindi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yazamuye mu ntera Brig Gen. Nkubito Eugene, amuha ipeti rya Major General.
Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter, abantu bakomeje kutavuga rumwe kuri gahunda ya Polisi n’Umujyi wa Kigali, igamije kubuza abantu kujya mu ruhame bambaye imyenda migufi cyangwa ibonerana.
Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, yabajije abari bateraniye i Kibeho kuri uyu wa 15 Kanama 2022, ngo "Ese Bikira Mariya adusuye uyu munsi yaza aseka cyangwa yaza yahogoye?" Yabasabye kandi kwisubiraho bakareka gukomeza kubabaza uwo mubyeyi.
Aba Ofisiye 23 baturutse mu bihugu 10 byo ku mugabane wa Afurika, kuva ku wa mbere tariki 15 Kanama 2022, batangiye amahugurwa, abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, abakozi b’Akarere ka Ruhango 80 bakorera ku cyicaro cy’ako Karere, basuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.