Imibare itangazwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yerekana ko imyanya y’abagore yavuye kuri 12% mu 1995, kuri ubu ikaba igeze kuri 61.25% muri uyu mwaka wa 2022.
Banki ya Kigali (BK Plc), yatangarije abakiriya ko kuva tariki 01 Ukwakira 2022, uwohereza amafaranga kuri telefone (MoMo) itari iye, azacibwa ikiguzi cya 0.5% by’amafaranga yoherejwe.
Abanyamuryango ba Koperative Jyamberemuhinzi yo mu Karere ka Nyaruguru, ntibishimiye kuba uruganda batijwe n’Akarere ngo rujye rubatunganyiriza umusaruro w’ibigori rumaze amezi arindwi rudakora, bakifuza ko ibibura byakwihutishwa kuboneka rukongera gukora.
Abayobozi b’imishinga 150 ikorera mu Rwanda, bahawe ubumenyi buzabafasha gukumira amakosa akorwa mu kazi agatera igihombo.
Abafite ubumuga barasaba ko imodoka zitwara abagenzi zashyirwamo uburyo buborohereza kuzigendamo, kuko izikoreshwa zitaborohereza mu gihe bakeneye gutega. Abasaba ibi ni abafite ubumuga butandukanye burimo ubw’ingingo, ubugufi bukabije n’abandi barimo abatabona. Bavuga ko igihe bagiye gutega imodoka zitwara abagenzi mu (…)
Mu Karere ka Rubavu aharimo gukorwa umuhanda uzahuza Umurenge wa Rugerero, Rubavu n’uwa Gisenyi, habonetse ibisasu 15 byari bitabye mu butaka. Ni ibisasu bishaje byabonetse mu nkengero z’umuhanda, bikaba bishoboka ko haboneka ibindi kuko atari ubwa mbere bihataburuwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasuye imiryango 1,068 imaze kwimukira mu Mudugudu wa Busanza muri Kicukiro iturutse mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu rwego rwo kureba uko babayeho.
Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) hamwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cy’iterambere mpuzamahanga (USAID), batumiye abatanga inama ku banyeshuri biga muri za RP-IPRC, barimo ukora imibavu (parfums) mu nturusu.
Ihuriro Nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva (RNUD) barifuza ko ururimi rw’amarenga rwakwemerwa nk’ururimi rukoreshwa mu Gihugu ku buryo rwakwigishwa mu mashuri, bityo abafite ubu bumuga bakoroherwa mu guhabwa serivisi.
Ikigo Carousel Ltd giteza imbere Tombola ya Inzozi Lotto cyatangaje ko Umukino wa Jackpot Lotto wasimbujwe uwa Impamo Jackpot hagamijwe ko Inzozi zo gutsindira igihembo nyamukuru "Jackpot" zihinduka “Impamo” buri gihe uko icyo gihembo kigeze ku mubare washyizweho.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rurasaba abayobozi guha abaturage serivisi zihuse kuko kubasiragiza ari ukubangisha ubuyobozi.
Mu cyumweru kimwe cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburiganire mu Ntara y’Iburasirazuba cyasojwe ku itariki ya 25 Nzeri 2022, cyarangiye imiryango 4,290 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko isezeranye kubana akaramata, ndetse n’abana 1,661 bandikwa mu bitabo by’irangamimerere.
Abakozi muri Minisiteri y’Amahoro n’ab’Umuryango uharanira Amahoro ku Isi Interpeace muri Ethiopia, bumvise ubuhamya bw’abaturage b’Akarere ka Bugesera bagize amatsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ahuje abakoze Jenoside n’abayikorewe.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, asaba abarimu gushira ubute bagasoma ibitabo, kuko ari byo bizabafasha kwiyungura ubwenge mu buryo buhagije, banabashe kwigisha neza.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Prison Fellowship Rwanda, ugamije kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, Bishop Gashagaza Deogratias, asanga imbaraga z’urubyiruko uyu munsi ari umusanzu ukomeye wo gukomeza gusigasira ibyagezweho, no kubaka Igihugu kitajegajega.
U rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasubije Miss Mutesi Aurore Amadolari 8,000 ndetse na 350,700 Frw, yari yibwe n’umukozi wo mu rugo akaza gufatwa.
Kuva ku wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, bimwe mu bihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubuziranenge ku Isi (ISO), biteraniye i Kigali mu nama yiga ku mabwiriza y’ubuziranenge, cyane cyane areba ibikorwa by’ubwoko bwisubiramo.
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abatwara ibinyabiziga bafite Perimi zatangiwe mu mahanga ko bemerewe kuzikoresha umwaka umwe gusa, uzafatwa yararengeje icyo gihe atarayihinduza azabihanirwa ku buryo ashobora no kuyamburwa.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Maj. Gen. Innocent Kabandana amuha ipeti rya Lieutenant General.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko rusaga 1000 rusoje itorero ry’Intore z’Inkomezamihigo VIII, rwatorezwaga mu Karere ka Huye kurinda igihugu no gusigasira ibyagezweho.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, bwagaragaje ko abasigajwe inyuma n’amateka bafite ibibazo byihariye kandi ko bakeneye ubufasha bwihariye, kugira ngo na bo babashe gutera intambwe ibaganisha ku iterambere.
Abagize ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Nyanza, biyemeje kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abayoboke babo.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye Kigali Today ko umusirikare w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yafatiwe mu Rwanda yasinze.
Guhera ku itariki 20 Nzeri 2022, umuntu ufite ikibanza ushaka kubakisha inzu ye amatafari ya rukarakara yemerewe kujya gusaba uruhushya rwo kubaka akaruhabwa kandi ibyo bikorwa mu mijyi no mu cyaro, ariko hari ibigomba kwitonderwa.
Nk’uko bisanzwe mu Rwanda, ku wa Gatandatu usoza buri kwezi abayobozi bifatanya n’abaturage mu muganda rusange, mu rwego rwo kubaka no gutunganya ibikorwa remezo mu mirenge inyuranye.
Umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2022, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku bikorwa byo gukumira ibiza, ahacukuwe imirwanyasuri izibira amazi kujya mu mirima ndetse abaturage basabwa kuzirika ibisenge by’inzu zabo no gufata amazi azivaho, kwita ku mibereho y’abageze mu zabukuru no kujyana ku ishuri abana bose bagejeje igihe (…)
Akarere ka Gasabo n’Ikigo gikora ubwikorezi mu mahanga cyitwa Multilines International batangije ibikorwa byo gukumira isuri baca amaterasi ku musozi wa Bumbogo utembaho isuri ikica abaturage.
Ku wa Kane tariki 22 Nzeri 2020 urubyiruko rusaga ibihumbi 50 rwo mu Mujyi wa Kigali, rwasoje amahugurwa azwi nka Gahunda y’Intore mu biruhuko na ’Active holiday’, igikorwa cyabereye kuri ‘Maison de Jeunes’ Kimisagara.
Abahagarariye ibihugu bigize umuryango wa COMESA, barasaba abantu bafite imishinga ijyanye n’ibikorwa rememezo by’umwihariko iy’amashanyazi, kwegera ubuyobozi bw’uwo muryango kugira ngo ubafashe kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), Samantha Power.