Madamu Jeannette Kagame, aributsa umuryango nyarwanda, ko gushyigikira uburezi n’uburere bw’umwana w’umukobwa, ari imwe mu ntambwe ifatika mu gutuma abasha gutera intambwe ijya imbere, bikanamwubakira ubushobozi bwo kwigobotora icyo ari cyo cyose cyamukoma imbere.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 17.6% muri Nzeri 2022 ugereranyije na Nzeri 2021. Mu gihe ibiciro muri Kanama 2022 byari byiyongereyeho 15.9%.
Umukobwa w’imyaka 16 wo mu Kagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Busogo, akaba akekwaho icyaha cyo kubyara umwana akamuta mu musarani.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arasaba abayobozi by’umwihariko abo mu nzego z’ibanze, kwishyira mu mwanya w’abaturage iyo batekereza, kuko aribo bakorera kandi bashinzwe gufasha.
Abagize urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bagiye kugana ibigo by’imari bakaka inguzanyo zabafasha kwiteza imbere, nyuma yo kugaragarizwa amahirwe bafite ku nguzanyo zidasaba ingwate ziboneka mu mirenge SACCO.
Abayobozi batatu bakoraga mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro(RURA) birukanywe ku mirimo yabo kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye.
Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira Akarere ka Nyagatare mu gucunga umutekano Faustin Mugabo avuga ko n’ubwo bahura n’abaturage kenshi bari mu byaha, bitavuze ko babanga ahubwo ngo bakwishimira ko bafite imibereho myiza.
Abatuye mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, bahangayikishijwe n’ikiraro kimaze igihe kirekire gitwawe n’ibiza, bihagarika imihahirane n’imigenderanire y’abaturage.
Bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda bavuga ko kubura amikoro yo kubageza mu Bugenzacyaha no gusubika imanza z’ababahohoteye bituma ababahohoteye badahanwa.
Raporo y’ibikorwa by’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko umwaka warangiranye n’ukwezi kwa Kamena 2022, wasize ingo zigera ku 243,992 zihawe amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro rusange ndetse n’akomoka ku mirasire y’izuba.
Abategereje kwiyandikisha gukorera impushya z’agateganyo n’iza burundu zo gutwara ibinyabiziga, Polisi yavuze ko igihe cyo gufungura umurongo kugira ngo abakeneye iyo serivisi bayihabwe bazakimenyeshwa vuba kuko hari ibirimo kunozwa neza kugira ngo ibibazo byari baragaragaye bitazongera gusubira.
Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse, bikaba bigomba kubahirizwa guhera tariki ya 08 Ukwakira 2022.
Abasora bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru, barishimira ko Intara yabo yaje ku isonga mu gutanga neza umusoro wa 2021-2022.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko bitarenze ukwezi k’Ukwakira 2022, ikigo nderabuzima cya Kayumbu kizaba cyatangiye kwakira ibikoresho by’ibanze, nyuma y’umwaka umwe gitangiye gukora, bikaba bitangajwe nyuma y’aho hari amafoto yagaragaye yerekana ko abakozi b’icyo kigo badafite intebe n’ameza.
Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), kirishimira uburyo ubukungu bw’Igihugu bwazamutse biturutse ku misoro yakusanyijwe mu mwaka wa 2021-2022, aho umuhigo icyo kigo cyari cyihaye mu gukusanya imisoro wiyongeyeho Miliyari 78,8Frw.
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Hon. Omar Daair, arashima uko urwego abahinzi bagezeho mu gutegura imihigo ijyanye n’igenamigambi ry’ubuhinzi, hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage byakusanyijwe n’abaturage.
Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), ryabonye umunyobozi mushya, nyuma y’amatora y’abagize komite nyobozi, yabaye ku wa Kane tariki 06 Ukwakira 2022.
Zephanie Niyonkuru wari Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) yavanywe ku mirimo ye. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, rivuga ko Zephanie Niyonkuru yirukanywe ku mirimo ye kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.
Ibikorwa byo kubaka imihanda mishya ya kaburimbo mu mujyi wa Musanze, ireshya n’ibilometero 6.88 mu cyiciro cya gatatu (RUDP ll Phase lll), birarimbanyi kandi biragenda neza nk’uko abayobozi babigaragaza.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SP Sano Nkeramugaba, avuga ko kuba amarondo adakorwa neza bitiza umurindi ibyaha birimo ubujura, urugomo n’ibindi byaha bihungabanya umutekano mu Karere ka Ruhango.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abageze mu zabukuru kwita ku buzima bwabo bakora siporo, birinda guheranwa n’indwara zibibasira.
Umugabo witwa Niyonsenga wo mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, yatawe muri yombi akekwaho kwica umukecuru witwa Nyirarugero Anna Mariya, akaba yari na Nyirakuru, babanaga mu nzu.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abakuze gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no gutoza abakiri bato umuco n’imyitwarire myiza, kugira ngo bazabarage Igihugu cyiza.
Bamwe mu baturage baracyumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko barifata nka kimwe mu bintu biha abagore gusuzugura abagabo babo ndetse abagabo bakabifata nko gutuma abagore batabubaha.
Abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge barishimira gahunda ya serivisi z’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu baturage, kuko irimo kubafasha kugaragaza ibibazo byabo, bigahabwa umurongo, ari naho bahera basaba ko yahoraho.
Urwego rw’Igihugu rw’ubwiteganyirize (RSSB), rwageneye ibihembo by’ishimwe Uturere twahize utundi muri EjoHeza mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2021/2022, aka Gakenke kakaba ariko kaje ku isonga.
Imiryango itari iya Leta (Sosiyete Sivile) yahuye na bamwe mu banyamakuru ku wa 04 Ukwakira 2022, kugira ngo bafatanye gukorera abaturage ubuvugizi ku bibazo birimo icyo gutumbagira kw’ibiciro.
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu Sacco bwatangaje ko bwakuyeho amananiza ku nguzanyo zihabwa abakora umwuga w’uburezi batarabwize, aho bemerewe guhabwa inguzanyo ku mushahara nk’abandi barimu bize uburezi, ibintu binyuranye n’amabwiriza yari asanzwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Assoumpta Ingabire, arasaba abakiri batoya kuzigamira amasaziro yabo, akanagaya abana batererana ababyeyi babo bageze mu zabukuru ababwira ko ibyo atari iby’i Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, arasaba abatwara ibinyabiziga kubaha inzira zagenewe abanyamaguru bakoresha bambuka umuhanda, ndetse no ku nkengero zawo.