Perezida wa Pepubulika, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), yihanganishije Umwami Charles III w’u Bwongereza, kubera gutanga k’Umwamikazi w’icyo gihugu, Elizabeth II.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022, yayoboye inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, haganirwa ku ngingo zitandukanye zigamije kwihutisha impinduka mu mibereho n’ubukungu bw’Igihugu.
Ibiro by’Ingoro y’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza (Buckingham Palace) bimaze gutangaza ko Umwamikazi Elizabeth II yatanze nyuma y’imyaka 70 yari amaze ku ngoma y’ubuyobozi bw’Ubwami bw’u Bwongereza.
Abaturage bo mu Murenge wa Rugerero bavuga ko barambiwe kwangirizwa n’abashumba, bahengera amasaha y’ijoro bairara mu myaka yabo bakayiha inka.
Abagore bo mu Karere ka Ngororero bahigiye kurandura ikibazo cy’imirire mibi ku bana no kurwanya igwingira, aho biyemeje gukusanya ubushobozi bwo guha buri mwana ufite imirire mibi inkoko ebyiri zitera amagi azatuma banoza imirire.
Umukuru w’Umudugudu wa Ngoma ya 3 uherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, hamwe n’abanyerondo bane, ubu bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Ngoma, mu gihe bagikorwaho iperereza ku cyaha cyo gukubita umugabo n’umwana we.
Ubwo yitabaga Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), Ikigo cy’Igihugu cy’amashanyarazi (REG), cyagaragarijwe amakosa yiganjemo ajyanye n’itangwa ry’amasoko yatanzwe agateza igihombo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abitabiriye Inama y’Ihuriro nyafurika riteza imbere ubuhinzi (AGRF), gushyira hamwe bagashaka uburyo uyu mugabane wakwihaza mu biribwa, aho gutegereza ibiva ahandi bitakirimo kuboneka neza.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS), cyatangije uburyo bushya buzakumira abagororerwa mu bigo byacyo kongera kubisubiramo, kubera gufatwa basubiye mu bikorwa bibi birimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi n’ibindi, umuti ukaba ushingiye ku bayobozi mu Ntara no mu turere biyemeje kuzajya babasura kenshi mu gihe (…)
Ku wa Kabiri Tariki 6 Nzeri 2022, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ngarukamwaka y’Ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRF 2022), ibaye ku nshuro ya 12 ikaba irimo kubera i Kigali, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Afurika ikwiye gushyiraho ingamba zihamye zo (…)
Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kicukiro basanga umugore aramutse akoresheje uko bikwiye imbaraga afite mu muryango, byinshi mu bibazo biwugarije byakemuka. Ibi babigarutseho ubwo bari mu nama rusange y’Inama y’Igihugu y’abagore iterana rimwe mu mwaka n’ikindi gihe bibaye ngombwa.
Komisiyo y’Inteko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC), yasabye Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire (RHA) gutanga ibisobanuro ku kayabo k’amafaranga atangwa mu gukodeshereza inzu inzego za Leta.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) kijeje Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC), ko kigiye gukemura ibibazo bikigaragara mu itangwa ry’amazi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nzeli 2022, inka enye z’amajigija zo mu Mudugudu wa Nshuli, Akagari ka Rutare, Umurenge wa Rwempasha, zakubiswe n’inkuba zihita zipfa, bikaba byabaye mu mvura yaguye ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Karere ka Gasabo, Kamashazi Donnah, yasobanuye icyo CNF ifasha mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage, birimo igwingira ry’abana, iby’abana bata ishuri, iby’abangavu batwara inda z’imburagihe n’ibindi.
Inzego zishinzwe umutekano zaguye gitumo itsinda ry’abarembetsi, bari bikoreye kanyanga bayikuye mu gihugu cya Uganda, bagerageza kuzirwanya biviramo bane muri abo barembetsi kuraswa bahita bahasiga ubuzima.
Mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, hasojwe icyiciro cya gatanu kigizwe n’Abagenzacyaha 135, bari bamaze amezi arindwi bahabwa ubumenyi mu kugenza ibyaha birimo ibya ruswa, ibyambukiranya imipaka birimo n’iby’iterabwoba, iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bigishwa kandi ubwirinzi (…)
Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj. Gen. Albert Murasira, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Azerbaijan, ku wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, yakiriwe na mugenzi we Col. Gen. Zakir Asker Oglu Hasanov.
Umunyamahirwe Harerimana Rashid utuye mu Byangabo mu Karere ka Musanze, yabaye umwe mu banyamahirwe batsindiye 2,595,058Frw mu mukino w’Igitego Lotto.
Umwana w’Imyaka itatu wafatanywe umukobwa witwa Musabyimana Assumpta, bigakekwa ko yamwibye, yongeye guhura na nyina.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, yakiriye mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, uri mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi (AGRF2022).
Umunsi ku wundi Gaz méthane yo mu Kiyaga cya Kivu iragenda igaragaza byinshi yakoreshwa mu iterambere ry’u Rwanda, kuko nyuma yo gutanga amashanyarazi hari n’ibindi yakoreshwa birimo no kubyara ifumbire mvaruganda.
Ministeri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko kuva mu kwezi kwa mbere kugeza tariki 3 Nzeri 2022, abantu 137 bahitanywe n’ibiza naho abagera kuri 271 barakomereka.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Liz Truss watorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, amwizeza gukomeza gushimangira umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu.
Umusore witwa Ntawuhigimana Eric w’imyaka 24 na Karegeya Faustin w’imyaka 22 bo mu Karere ka Gatsibo bafunzwe bakekwaho kurya inyama z’imbwa bakanazigaburira undi muntu akazirya yabenshywe ko ari iz’ihene.
Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (UNIRMCT), Graciela Gatti Santana, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.
N’ubwo amakimbirane mu ngo aba aturuka ku bashakanye bombi, hari abagore bo mu Karere ka Huye bavuga ko agenda yiyongera kubera ko abagore batagishaka guca bugufi.
Umusaza wo mu kigero cy’imyaka 60 witwa Turinamungu Juvenal, wo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, bamusanze mu mugozi mu cyumba cy’uruganiriro iwe mu rugo yapfuye, bakeka ko yaba yiyahuye.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, barishimira ko bamaze kwesa imihigo ku kigero cya 96%.
Umukobwa witwa Musabyimana Assumpta ari mu maboko ya RIB ikorera mu Karere ka Kayonza, akaba akekwaho kwiba umwana w’imyaka itatu.