Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023, kubufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO), batangije umushinga ugomba kureba ibijyanye n’ubuzirange n’uruhererekane rw’ibiribwa, by’umwihariko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Abanyamakuru bavuga ko hari abayobozi b’Uturere bamwe na bamwe batajya bemera ko hari abandi bakorana batanga amakuru, bagatekereza ko babahaye ubwo burenganzira imikoranire yarushaho kugenda neza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko n’ubwo ibyaha byambukiranya imipaka byagabanutse, ariko nanone hakwiye gushyirwa imbaraga mu bujura bw’inka nazo zambutswa umupaka, zikajyanwa mu bihugu by’abaturanyi.
Bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda, barasaba umuryango nyarwanda by’umwihariko abantu bakuru kwishyira mu mwanya wabo, bakabahumuriza kuko ibyababayeho batabyikururiye, kuko kubahoza ku nkeke bibongerera ihungabana.
Ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Minisitiri w’Umutekano imbere mu Bwongereza, Suella Braverman, bakaba baganiriye ku bibazo bireba abimukira bazazanwa mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye kuri iki Cyumweru Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat wageze mu Rwanda avuye i Burundi.
Kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023 nibwo Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu cy’u Bwongereza, Suella Braverman, afatanyije na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo w’u Rwanda, Dr. Ernest Nsabimana, bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa amacumbi y’abimukira bazaturuka mu Bwongereza.
Mu Karere ka Kicukiro, ukwezi kwa Werurwe ni ukwezi kwahariwe kwita ku muturage, ku ntero igira iti ‘Umuturage ku Isonga’. Mu Murenge wa Kicukiro muri uku kwezi harimo gahunda y’icyumweru cy’Umujyanama, kikaba ari ngarukamwaka kuko no mu mwaka ushize bagize gahunda nk’iyi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Anders Holch Povlsen, nyiri Ikigo Bestseller gicuruza amoko arenga 20 y’imyambaro mu bihugu birenga 70 ku Isi.
Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Fatma Samoura, byibanze ku mahirwe ari mu bufatanye hagati y’Umuryango Imbuto Foundation n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) n’inzego zitandukanye, bizihije Intwari z’abari abanyeshuri b’i Nyange mu Karere ka Ngororero, basaba abana b’Abanyarwanda kurangwa n’ubumwe.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Suella Braverman, unafite mu nshingano ze ibijyanye n’impunzi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2023 yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kugirana ibiganiro n’u Rwanda muri gahunda y’igihugu cye yo kohereza mu Rwanda abimukira.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwafashishije imiryango y’abatishoboye yo mu mirenge itandukanye ibikorwa remezo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 45, muri gahunda bise ‘Urubyiruko Turashima’.
Bamwe mu babyeyi bakora mu bigo bya Leta n’ibyigenga, bavuga ko nyuma yo kuva mu kiruhuko cyo kubyara (maternity leave), basigarana ikibazo cyo kudashobora konsa abana babo mu masaha y’akazi. Nubwo hari isaha imwe yo konsa bemererwa, abenshi ntibashobora kuyifata ngo bajye konsa, kubera intera ndende hagati y’aho bakorera (…)
Mu gihe imirimo yo kubaka inzu ababyeyi babyariramo (Maternité), ku Kigo nderabuzima cya Rurembo mu Karere ka Nyabihu irimo kugana ku musozo, abiganjemo abagore bahakenera servisi, baravuga ko imvune baterwaga no kubyarira kure, vuba aha zizaba zabaye amateka.
Ubugenzuzi bukuru bw’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, buranenga abakomeje kugira abakobwa ibikoresho mu bucuruzi bagamije kureshya abakiriya, aho bwemeza ko ibyo bigize ihohorera rishingiye ku gitsina.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko bihaye mu amezi atandatu ikibazo cy’isambanywa ry’abana, gutwara inda z’imburagihe n’ubusinzi mu rubyiruko, kuba byahagaze kubera ubufatanye bw’inzego zose zirimo n’urubyiruko.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yijeje Urugaga rw’Ibigo bitwara abagenzi (ATPR), ko amafaranga y’ibirarane urwo rugaga rumaze igihe rusaba rugiye kuyahabwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) hamwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), batangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongereyeho 8.2% muri 2022, n’ubwo ibihingwa ngandurarugo byagabanutseho 1%.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko nta serivisi n’imwe mu Gihugu harimo na mituweli izongera gutangwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe. Ubufasha abaturage bari basanzwe bahabwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe ngo bugiye kuvaho, ahubwo umuntu ni we ugomba kumenya uko abayeho iwe mu rugo akagerageza mu (…)
Ni gake ugera mu murenge ukora ku mupaka mu karere ka Burera, ngo utahe utabonye umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe, aho abenshi baba biganje mu rubyiruko, ndetse no mu bana bato bakavuka bafite icyo kibazo.
Nyuma y’uko hari abahuguwe n’uruganda GABI rutunganya inzoga mu bitoki mu Karere ka Gisagara bari bavuze ko batishimiye kuba batarishyurwa amafaranga bagenewe yo kwifashisha mu gihe cy’amasomo, tariki 14 Werurwe 2023 aba mbere barayafashe.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), gitangaza ko imibare y’Abanyarwanda basakaza amabati mu gihugu yiyongere kurusha abakoresha amategura, bikaba bifite igisobanuro cy’uko n’ubushobozi bwiyongereye.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Werurwe 2023, nibwo umurambo wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wasezeweho bwa nyuma, hagakurikiraho umuhango wo kumushyingura mu ririmbi rya Gisirikare rya Kanombe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko bihaye umuhigo wo kuzaza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’uyu mwaka wa 2022-2023. Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023, mu nama mpuzabikorwa y’Aka Karere yigiraga hamwe uko barushaho kwesa imihigo, umutekano n’izindi gahunda zigamije iterambere (…)
Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 423, bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bya Santrafurika na Sudani y’Epfo, igikorwa cyabaye ku wa 15 Werurwe 2023.
Inzego z’ubuyobozi, izishinzwe umutekano n’abafite aho bahuriye no kurengera uburenganzira bw’umwana mu Ntara y’Amajyaruguru, bahawe umukoro wo gushyiraho ingamba zihamye, mu kurandura ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo ibujijwe, kandi ngo bidakozwe mu buryo bwihutirwa iki kibazo cyazakomeza gufata indi ntera.
Umuntu urwaye anjine, uretse kuba yajya kwa muganga bisanzwe, ashobora no gukoresha umuti w’umwimerere akivura anjine, ariko ntakwibagirwa ko imiti y’umwimerere yifashishwa mu kuvura ibimenyetso bijyanya na anjine ituruka kuri virusi, naho iyo ari anjine ituruka kuri bagiteri biba bisaba gukoreshwa imiti itangwa na muganga.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu karere ka Karongi kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023 yunamiye imibiri iruhukiye mu rwibutso rw’Abazize jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Mubuga ashima uburyo rwitaweho.
Ku mugoroba wa tariki ya 15 Werurwe 2023 Perezida Kagame na Madamu basangiye ku meza n’abashyitsi bitabiriye Inteko Rusange ya FIFA.