Perezida Kagame yanenze umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Umutesi Solange hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa kudakosora umwanda yabonye wari utwikirije inzu mu karere ka Kicukiro.
Mu Karere ka Nyamagabe hari abagabo n’abagore bagera kuri 24 biyemeje kugira icyo bakora mu iterambere ry’Akarere kabo, maze bibumbira muri Rotary Club. Justin Nkundimana, Perezida wa Rotary Club Nyamagabe, avuga ko biyemeje kwishyira hamwe bakazajya begeranya ubushobozi buzahurizwa hamwe n’ubw’izindi club zo ku isi yose, (…)
Urubyiruko rw’abasore n’abakobwa barangije amashuri yisumbuye rumaze guhabwa amahugurwa ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, rukaba rwizera kwiteza imbere no gukora ubucukuzi butangiza ibidukikije.
Mu gusoza itorero rya ba Rushingwangerero, ari bo Banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Werurwe 2023, Perezida Kagame yabasabye gusenyera umugozi umwe kandi bakagabanya umubare w’abana bata ishuri bakajya kuba inzererezi.
Harerimana Eraste w’imyaka 20, yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, nyuma y’uko yari amaze kwiba ingurube ya Urimubabo Eric wo mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko, abaturage bakimugeza ku biro by’uwo Murenge, biba ngombwa ko nyiri ingurube atabwa muri yombi.
Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera, rwibukijwe ko iterambere rirambye rigerwaho mu gihe abenegihugu bitaye ku kurangwa n’imitekerereze ndetse n’imikorere byagutse; ibi bikaba na bimwe mu by’ingenzi bikubiye mu mahame remezo y’uyu muryango.
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ku itariki ya 27 Werurwe 2023 yatoye itegeko rigena uburyo bw’isoresha, aho zimwe mu mpinduka zaryo hateganywa ko ibicuruzwa byajyaga bitezwa cyamunara ku mpamvu zo kutishyura imisoro, ari nyirabyo uzajya abyigurishiriza akawishyura.
Perezida wa Sena, François Xavier Kalinda, ku Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 yakiriye mugenzi we Lukas Sinimbo Muha, Perezida w’Inama y’igihugu ya Namibia, bagirana ibiganiro ku mikorere ya Sena z’ibihugu byombi.
Umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu wabaye nyabagendwa, nyuma yaho ikamyo ya rukururana ikoze impanuka ikawufunga, kuri uyu wa kabiri tariki 28 Werurwe 2023 mu rukerera.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bahuriye mu Nteko rusange y’Umuryango tariki 26 Werurwe 2023, bishimira ibyagezweho, bagaragaza n’ibyo bagiye gukomeza kongeramo imbaraga.
SACCO y’Umurenge wa Karangazi, SACCO Karangazi, yibwe hadaciwe urugi, idirishya cyangwa ngo batobore urukuta, batwara arenga 25,400,000Frw.
Ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA), kiratangaza ko nta muturage wubatse nta cyangombwa nyuma y’umwaka wa 2019, uzajya ahabwa ingurane igihe aho yubatse hanyujijwe ibikorwa by’inyungu rusange.
Riziki Uwimana w’imyaka isaga gato 30, ni umubyeyi w’abana babiri utuye mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, utarigeze amenya inkomoko ye kubera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Sekamana Tharcisse uzwi ku izina rya Elias w’imyaka 40 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Kimaramu, Akagari ka Kamagiri, Umurenge wa Nyagatare, arakekwaho kwica umugore we amukubise inyundo mu mutwe, ahita ahunga ariko asiga urupapuro rw’irage ry’abana.
Muri gahunda y’Akarere ka Kicukiro y’ukwezi kwa Werurwe nk’ukwezi ngarukamwaka bahariye kurushaho kwegera umuturage, Umurenge wa Kicukiro ufatanyije n’ihuriro ry’amadini n’amatorero muri uwo Murenge, bateguye Igiterane cy’isanamitima, gitangirwamo ubutumwa bwo gushishikariza abaturage kurangwa n’imyitwarire myiza.
Bwa mbere mu Rwanda indege zitagira abapilote ‘Drones’, zigiye kujya zigeza ku baturage no ku bantu batandukanye ibicuruzwa ndetse n’imiti, zibibasangishije aho bakorera no mu ngo zabo.
Abanyamuryango ba Koperative ‘Abateraninkunga ba Sholi’ iherereye mu Murenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga barasaba amashanyarazi yaborohereza mu ruganda rwabo rutunganya kawa, kugira ngo bagaruze miliyoni esheshatu bahomba buri mwaka.
U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ibihugu 30 ku rwego rw’isi bigeza amashanyarazi ku baturage ku biciro biri hasi cyane, nk’uko byerekanwa na raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’urubuga rwo kuri murandasi kabuhariwe mu makuru arebana n’isoko n’abaguzi (Statista.com). Ibindi bihugu byo muri Afurika biri kuri urwo rutonde (…)
Impanuka y’ikamyo bivugwa ko yabuze feri, ihitanye umupolisikazi n’umumotari wari umuhetse, abandi bagenzi 2 barakomereka.
Umuryango ACORD Rwanda watangije ubukangurambaga ‘Mpisemo ibiryo Nyafurika’, bugamije gukangurira Abanyarwanda kurya ibiryo byo muri Afurika, ibiryo gakondo, cyane cyane ibihugu bikagira Politiki zishingiye ku biryo bya Afurika.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), bambitswe imidali y’ishimwe kubera uruhare bagize mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano, no gufasha abaturage.
Mu Karere ka Gakenke inkuba yakubise abantu babiri mu bari bugamye imvura, bahita bahasiga ubuzima abandi barahungabana.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023, nk’ahandi mu Gihugu, mu Ntara y’Iburasirazuba hakozwe umuganda usange usoza uku kwezi, wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri ndetse hanatangizwa gahunda yo kuvana abaturage mu bukene babigizemo uruhare.
Abasirikare ba RDF 36 n’Abapolisi babiri, basoje amasomo agenewe aba Ofisiye bato (Junior Command and Staff Course), yari amaze ibyumweru 20 atangirwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College), riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023
Mu Turere twa Burera, Musanze na Gakenke, hatangijwe umushinga witwa Bandebereho, ugiye guhwitura abagabo no kubafasha kuzamura imyumvire, yo kwita ku buzima bw’umugore n’umwana, gukumira ihohoterwa mu muryango no gufatanya n’umugore mu nshingano ziwuteza imbere, hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Aba Ofisiye 24 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), bahawe impamyabumenyi ku masomo agenerwa abakozi b’Umuryango w’Abibumbye (UNSOC), yateguwe ku bufatanye n’Ishuri rya gisirikare ‘Rwanda Peace Academy’ (RPA).
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko abantu bagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019, bazahabwa impozamarira n’ubwo (…)
Dr Abdallah Utumatwishima yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko, kuva ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, asimbura Rosemary Mbabazi.
Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) n’Ikigo cy’u Bufaransa mu Rwanda (Institut Français du Rwanda), bashyikirije ibikoresho bizifashishwa mu kwigisha Igifaransa, abasirikare b’u Rwanda bajya mu butumwa bw’amahoro, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023.
Ubwo hasozwaga inama y’iminsi itatu ihuje ku nshuro ya 11 Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi, igamije guteza imbere imibanire myiza, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije gukomeza umubano.