Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gashenyi, Akagari ka Nyacyina umudugu wa Ruhore, kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023, habereye impanuka y’imodoka ya Toyota RAV4 yagonganye na Coaster itwara abagenzi, umuntu umwe ahita yitaba Imana abandi 8 barakomereka.
Mu rubyiruko rwari rumaze umwaka rugororerwa mu kigo ngororamuco cy’i Gatare mu Karere ka Nyamagabe, harimo abicuza kuba baragendeye mu bigare bya bagenzi babo bakagwa mu biyobyabwenge, bakaba baribabarije ababyeyi.
Ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bahuriye mu muhango wo kwifurizanya umwaka mwiza, wakurikiye inteko rusange yari igamije kongera gutora abagize Komite nyuma y’uko bamwe mu bari basanzwemo, bahinduriwe imirimo bakajya gukorera mu bindi bihugu. Iyo myanya ni uwa Perezida wa (…)
Umubyeyi witwa Mbabazi Peace wagiye muri Uganda afite imyaka itandatu y’amavuko, yatashye mu Rwanda atuzwa mu Murenge wa Rongi mu Mudugdu w’icyitegerezo wa Horezo, aho agiye kwitabwaho ngo akomeze ubuzima.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango bizihije isabukuru y’imyaka 35 ivutse, bagabira abafatanyabikorwa b’Umuryango mu guteza imbere abaturage.
Hotel Golden Monkey yo mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 20 Mutarama 2023 yatanze impamyabushobozi ku rubyiruko 20 yigishije ibijyanye no guteka ndetse no kwakira neza abakiriya, ruhita rwemeza ko rusezereye ubushomeri.
Itsinda ry’intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), riyobowe na Ms J Balfoort, wungirije umuyobozi ushinzwe umutekano na politiki y’ubwirinzi, ku itariki 20 Mutarama 2023, bakiriwe ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo na Minisitiri Maj Gen Albert Murasira, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean (…)
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), Nardos Bekele-Thomas bagirana ibiganiro.
Mu kumurika imico y’ibihugu byabo, abiga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Musanze, bamuritse imico inyuranye, imwe itangaza abitabiriye ibirori.
Itsinda ryihariye ryitwa Imboni z’ubuzima rigizwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake, rikomeje gufatwa nk’ibisubizo mu kurwanya ibyaha byiganjemo magendu n’ibiyobyabwenge, bimwe mu byugarije Akarere ka Musanze.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro n’Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo, ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Abamotari bakoresha moto zikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi baratangaza ko imikorere ya batiri bakoresha kuri izi moto ibabangamiye, kuko zishiramo umuriro vuba.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasubije Amadolari 30,100 uwari wibwe Amadolari 32,500, atabonetse 2400 akaba yari yamaze gukoreshwa n’uwayibye, yayaguzemo telefoni yo mu bwoko bwa I phone n’ibindi.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, avuga ko u Rwanda rutazigera rushaka gutera Igihugu icyo ari cyo cyose gituranyi, kuko gahunda Igihugu kirimo ari iy’iterambere.
Ntwali John Williams wari umunyamakuru, yapfuye azize impanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama rishyira tariki 18, saa munani na mirongo itanu (02h50), yabereye mu Karere ka Kicukiro Umurenge Kicukiro, Akagari ka Kagina, Umudugudu wa Gashiha.
Mu batuye mu Karere ka Nyaruguru, hari abavuga ko ubundi bakwitabira kwizigamira muri EjoHeza nta gahato, ariko ko imbogamizi bafite ari ukutamenya amafaranga bagejejemo, bakifuza ko bafashwa kumenya uko bigenda.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 59 two mu Karere ka Gisagara, bashyikirijwe moto nshya bazajya bifashisha mu kazi kabo, biyemeza kwihutisha serivisi baha abaturage bashinzwe.
Rev. Dr Charles Mugisha washinze Kaminuza ya Africa College of Theology (ACT), avuga ko bidahagije kandi nta kamaro byaba bifite kugira umuhamagaro ariko nta guhugurwa.
Umushinga ’Green Gicumbi’ w’Ikigega cy’Ibidukikije (FONERWA) werekanye imidugudu ifite imisarani itanga ifumbire, hamwe n’ibigega byo mu butaka bifatirwamo amazi y’imvura yose akavomwa nk’ava mu isoko.
Mu Nteko z’abaturage zabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 17 Mutarama 2023, mu Turere dutandukanye tugize Intara y’Iburasizuba, hibanzwe ku gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara mu butaka ndetse n’abaturage basabwa gukaza amarondo, hagamijwe kwicungira umutekano by’umwihariko kubera abajura bahari.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatila, yakiriye mu biro bye Ambasaderi Merzak Bedjaoui, uhagarariye Algeria mu Rwanda.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, asanga ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bo mu Karere ka Burera, hari intambwe ishimishije bakomeje gutera, mu kuvumbura no guhanga imishinga itanga ibisubizo by’iterambere; akarusaba gukomereza muri uwo murongo, bubakira ku bufatanye no kuzuzanya, kureba kure, kandi bagahanga (…)
Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda none tariki 19 Mutarama 2023, rivuga ko itewe impungenge n’itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 18 Mutarama 2023 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yahisemo kuvuga kuri bike mu bikubiye mu Itangazo rya Luanda ryo ku wa 23 Ugushyingo 2022.
Abaturage bo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko amazi y’imvura yiroha mu mazu yabo, akanangiza imirima yabo, akomeje kubashyira mu gihirahiro; bagasaba inzego bireba gushaka uko iki kibazo kibonerwa umuti.
Ku wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama2023, Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomeje hirya no hino mu gihugu, Polisi y’u Rwanda yongera kwibutsa abatwara amagare kwirinda no kwamaganira kure amwe mu makosa ateza impanuka akunze kubagaragaraho.
Abayobozi b’Ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bateraniye i Kigali mu Rwanda mu nama y’iminsi itatu, igamije gutegura imyitozo ya 13 izwi nka EAC Command Post (CPX) ‘USHIRIKIANO IMARA 2023’.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023, hatashywe ikiraro cyo mu Kirere gihuza uturere twa Nyanza na Nyamagabe, cyubatswe ku mugezi wa Mwogo, kikaba cyaratwaye miliyoni 204 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama irimo kubera i Nouakchott muri Mauritania kuva tariki 17-19 Mutarama 2023, yiga ku mahoro muri Afurika, yagaragaje ko amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika ari uruti rw’umugongo rw’iterambere rirambye, kandi ari byo bizafasha gukemura ibibazo (…)
Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo muri Tanzania, Innocent Bashungwa, bigamije kongera umubano w’ibihugu byombi no mu mikoranire y’ibya gisirikare.