• Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya

    Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki 12 Mutarama 2023, yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko mu Rwanda, bagirana ibiganiro bijyanye no gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.



  • Bugesera: Babiri bafatiwe mu cyuho bakora Amadolari

    Ku wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Bugesera, yafatiye mu cyuho abagabo babiri barimo kwigana Amadolari y’Amerika angana n’ibihumbi 100, ahwanye na 107,226,400 Frw.



  • Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y

    U Rwanda nta mugambi rufite wo kwirukana impunzi z’Abanyekongo

    Guverinoma y’u Rwanda yamanye ibuvugwa ko rutazongera kwemerera Abanyekongo gusaba ubuhungiro mu gihugu, kandi ntiruzirukana abaruhungiyemo.



  • Guverineri Gasana yavuze ko umuyobozi mwiza ahangayikishwa n

    Kayonza: Abayobozi basabwe kurushaho gukora cyane

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza, gukora cyane muri uyu mwaka kurusha uko bakoze mu wushize, kuko hari aho bitagenze neza.



  • Bishimiye gukomeza gushimangira umubano w

    U Rwanda na Turukiya byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

    Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu, yagiriye mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023, yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, mu nzego zirimo ubutwererane rusange, umuco na siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.



  • Polisi yafashe udupfunyika tw’urumogi turenga 1200

    Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, iz’ibanze n’abaturage ikomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu igenda ifata ababitunda, bakanabikwirakwiza mu baturage, aho ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, yafashe udupfunyika tw’urumogi 1295, turimo 920 twafatiwe kuri moto (…)



  • Amakoperatice y

    Muhanga: Urubyiruko rugiye gushyirwa mu makoperative y’ubucukuzi

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye gutekereza guhuriza urubyiruko mu makoperative y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu rwego rwo kurwanya ubushomeri.



  • Ibyishimo bya ruhago Nyafurika bikomereje muri CHAN 2023 kuri STARTIMES!

    Sosiyete icuruza ikanasakaza ibijyanye n’amashusho mu Rwanda, StarTimes, yatangaje ko izerekana imikino yose 100% y’Igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ku bakinnyi bakina iwabo (CHAN 2023) uko ari 32, kandi ku mashusho ya HD kuri shene ya World Football CH 254 na CH 245 (Dish), ku zindi shene za siporo no kuri Application ya (…)



  • Minisitiri Ingabire yasuye, yahamagariye ababyeyi kugira uruhare rufatika mu bituma izo ngo zibasha kwita ku bana

    Musanze: Bifuza ko amarerero yo mu ngo yakongererwa ubushobozi

    Ababyeyi b’abana barererwa mu ngo mbonezamikurire zizwi nka Home based ECDs yo mu Karere ka Musanze, bifuza ko zarushaho gufashwa kubakirwa ubushobozi, butuma abana baharererwa bajya barushaho kubona indyo yuzuye ya buri munsi, kandi amasaha abo bana bahamara akarushaho kwiyongera, kugira ngo ubuzima bwabo burusheho (…)



  • Gushyingura mu irimbi i Nyagatare birahangayikishije

    Nyagatare: Babangamiwe n’ibiciro bihanitse by’amarimbi

    Bamwe mu baturage mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe bikomeye n’ibiciro byo gushyingura mu irimbi rusange, kuko ngo biri hejuru bikaba bituma bamwe bahitamo gushyingura ahatemewe cyangwa abandi bakagurisha imitungo kugira ngo babone ubushobozi bwo gushyingura.



  • Izi nka zibwe muri Uganda zizanwa mu Rwanda

    Nyagatare: Babiri bafatanywe inka 39 bikekwa ko zibwe muri Uganda

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, Police ikorera mu Karere ka Nyagatare, yafashe Tuyisenge Hassan w’imyaka 24 w’Umunyarwanda na Nabasa Ezra w’imyaka 32 y’amavuko w’Umugande, bafite inka 39 bikekwa ko zibwe mu Gihugu cya Uganda.



  • Iyi nka yageze mu Rwanda inyujijwe mu Kanyaru yoga

    Abarundi bashyikirije Abanyarwanda inka yibwe muri 2021

    Ubuyobozi bwa Komine Ntega mu Burundi, kuri uyu wa 11 Mutarama 2023, bwashyikirije ubw’Akarere ka Gisagara mu Rwanda inka yari yibwe muri 2021, ikambutswa Akanyaru ikajyanwa i Burundi.



  • Hari abahangayikishijwe no kwirukanwa mu mitungo bashakanye n

    Gisagara: Bahangayikishijwe no kwirukanwa mu mitungo bashakanye n’abagabo babo

    Mu Karere ka Gisagara, hari abagore bagaragarije Umuvunyi mukuru ko bahuye n’akarengane, ko gushakana imitungo n’abagabo babanaga batarasezeranye, hanyuma bakayibirukanamo, bakazana abandi bagore.



  • Rwamagana: Polisi yagabiye inka imiryango ine y’abatishoboye

    Ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, Ishuri rya Polisi ritangirwamo amahugurwa (PTS) riherereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, ryaremeye imiryango ine y’abaturage batishoboye yahawe inka 5, zirimo eshatu zihaka n’indi imwe iri kumwe n’inyana yayo, bahabwa n’imiti yo kuzoza ndetse n’amapompe yo kwifashisha, (…)



  • Busabizwa asaba abikorera gushyiraho ikigega cy

    Amajyepfo: Abikorera barasabwa gushyiraho ikigega cy’imyidagaduro

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait arasaba abikorera muri iyo Ntara, gushyiraho ikigega cy’imyidagaduro mu rwego rwo gukurura abagana imijyi yaho.



  • Gicumbi: 12 bakekaga ko bahumanyijwe n’inyama bariye bavuye mu bitaro

    Abaturage bo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, bari batashywe n’ubwoba nyuma yo kubona bamwe muri bo (12) bafatwa n’indwara yo munda, bakeka ko babitewe n’inyama z’inka bari bamaze iminsi bariye.



  • Kicukiro: Muri Kagina barishimira ibyagezweho mu myaka 35 ishize

    Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, barishimira iterambere Igihugu cy’u Rwanda kimaze kugeraho mu myaka 35 ishize uwo muryango ubayeho, dore ko rigaragara muri buri gace kose k’Igihugu n’Akagari kabo kakaba katarasigaye inyuma.



  • Gen Jean Bosco Kazura ari mu ruzinduko muri Pologne

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, hamwe n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi muri Pologne, kuva tariki 9 Mutarama 2022.



  • Umuhanda abaturage barimo gukora muri gahunda ya VUP, mu Murenge wa Kinigi, uri mu bikomeje kubinjiriza agafaranga

    Musanze: Barishimira ko VUP irimo kubafasha gusezerera ubukene

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Ingabire Assumpta, arasaba abagenerwabikorwa barimo abahemberwa imirimo y’amaboko bakora, abahabwa amafaranga y’inguzanyo cyangwa ay’inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP, ko mu gihe bayakoresheje neza, ari imbarutse n’uburyo (…)



  • U Rwanda n’u Bushinwa byiyemeje gushimangira imikoranire isanzweho

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2022, yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun n’itsinda yari ayoboye, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.



  • Icyo kibazo cyabereye mu Murenge wa Kinazi

    Ababazwa no kubona uwamusambanyirije umwana utumva yidegembya

    Umubyeyi wo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, avuga ko ababazwa no kuba hari umugabo w’imyaka 58 ukekwaho kumusambanyiriza umwana w’imyaka 13, akaba ubu yidegembya.



  • Gakenke: Yasanze umugore we amuca inyuma havuka imirwano

    Umugabo wo mu Kagari ka Bushoka mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yasanze umugabo mu buriri bwe asambana n’umugore we, haba amakimbirane yavuyemo gukomeretsanya, birangira uko ari batatu bajyanywe mu bitaro bya Ruli.



  • Umwe mu banyeshuri bakoze impanuka yitabye Imana

    Polisi y’u Rwanda yemeje ko umwana umwe ari we waburiye ubuzima mu mpanuka yabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, ubwo imodoka yari itwaye abanyeshuri yarengaga umuhanda ikajya mu ishyamba benshi bagakomereka.



  • Perezida wa Repubulika Paul Kagame

    Perezida Kagame yongeye gusaba Congo gucyura impunzi zayo

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu ijambo yavuze amaze kwakira indahiro y’Umukuru mushya wa Sena, Dr François Xavier Kalinda kuri uyu wa Mbere, yongeye gusaba imiryango mpuzamahanga gufatanya na Congo (DRC), gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda.



  • Perezida Kagame yifurije imirimo myiza Senateri Dr François Xavier Kalinda

    Perezida Kagame yasabye abayobozi kwirinda ingendo zo hanze zitari ngombwa

    Mu muhango wo gutora Perezida wa Sena wabereye ku Nteko Inshinga Amategeko kuri uyu Mbere tariki ya 9 Mutarama 2023, Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kwirinda gukora ingendo zo hanze y’Igihugu zitari ngombwa, kuko bituma batuzuza inshingano zabo neza.



  • Perezida Kagame yifurije abanyeshuri bakomerekeye mu mpanuka gukira vuba

    Ni ubutumwa Perezida Kagame yatambukije abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yifurije gukira vuba abana bose bari muri bisi yakoze impanuka, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2022, ikaba yarimo abana bo ku ishuri rya ‘Path to Success’.



  • Dr Kalinda François Xavier

    Senateri Kalinda François Xavier atorewe kuyobora Sena

    Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023, Senateri Kalinda François Xavier yatorewe kuyobora Sena y’u Rwanda, indahiro ye ikaba yakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.



  • Ibi birori byabimburiwe n

    Burera: Barishimira ibyo FPR-Inkotanyi yabagejejeho mu myaka 35 imaze

    Hirya no hino mu turere, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakomeje kwishimira isabukuru y’imyaka 35 uwo muryango umaze ushinzwe, bakaboneraho n’umwanya wo kwinjiza abanyamuryango bashya.



  • Nyirabarihima Veneranda yahitanwe n

    Gakenke: Umugabo n’umugore we bahitanywe n’impanuka mu gihe kitageze ku mwaka

    Umuryango wo mu Murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke, uri mu kababaro nyuma y’uko umugore n’umugabo muri uwo muryango, bombi bitabye Imana bazize impanuka mu bihe bitandukanye.



  • Impanuka yakomerekeyemo abana 15

    Abanyeshuri 25 bakomerekeye mu mpanuka

    Ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abanyeshuri bo ku ishuri rya ‘Path to Success’, 25 baramereka, bikaba byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mutarama 2023.



Izindi nkuru: