Minisitiri w’Urubyuruko, Utumatwishima Abadallah, yagaragaje uburyo u Rwanda rutanga amahirwe mu buyobozi bw’Igihugu kuri buri wese, avuga uburyo yagizwe Minisitiri w’urubyiruko asanzwe ari muganga, mu gihe mu bindi bihugu kujya mu nzego nkuru z’ubuyobozi uri umuganga bifatwa nk’ikizira.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose avuga ko yatangajwe no guhunguka ava mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagera mu Rwanda ntibamusabe indangamuntu ndetse agasanga mu byangombwa biranga Abanyarwanda nta bwoko burimo.
Inama Nkuru (Congrès) ya 16 y’Umuryango FPR-Inkotanyi yatoreye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi Mukuru (Chairman) w’uyu muryango, gukomeza kuwuyobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), cyatangaje ko ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse.
Nyuma y’ibiza bituruka ku rubura ruherutse kugwa ari rwinshi rukangiza ibikorwa bimwe na bimwe by’abaturage by’aho rwibasiye mu Mirenge itanu y’Akarere ka Musanze, abaturage bigajemo abahinzi, ngo barimo gukora ibishoboka, byibura bazaramure imbuto bari barahinze, kuko umusaruro wo ntawo bacyiteze bitewe n’uko urwo rubura (…)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2023 muri Diyosezi ya Kibungo kuri Sitade Cyasemakamba habereye umuhango wo kwimika ku mugaragaro Musenyeri Jean-Marie Vianney Twagirayezu uherutse gutorwa na Papa Francis kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kibungo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko ibisubizo ku iterambere rya Afurika bititabwaho, kuko uko bigomba kuboneka biba bigaragazwa n’ingamba zishyirwaho, ariko abagomba kubishyira mu bikorwa bakabikora nabi batabyitayeho.
Uwitwa Nkeramugaba Gervais wajyaga wikora ku mufuka we agahaha, agateka akagemurira abarwayi mu bitaro, yashyinguwe nyuma yo kwitaba Imana ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Urubyiruko rw’abasore n’inkumi bagize icyiciro cya 10 cy’Intore z’Inkomezabigwi mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, rurahamya ko hari byinshi bigiye mu gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, n’Ingaro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko bwana Antoine Mutsinzi yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, naho Madamu Ann Monique Huss agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’ako Karere.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko mu myaka ibiri iri imbere inyubako z’Utugari zishaje zizaba zamaze kubakwa, hagamijwe guha abaturage serivisi nziza kandi zitangiwe ahantu heza.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yakuyeho itangwa ry’isakaramentu rya Batisimu ku munsi mukuru wa Pasika, kuko izizihizwa Abanyarwanda bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Umukozi w’Umurenge wa Nyagatare ushinzwe Imiyoborere myiza, Nemeye Eugene, arasaba inshuti z’umuryango gukumira ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango, kuko ari intandaro z’impfu n’ihohoterwa ry’abana.
Mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira uwa 30 Werurwe 2023, abajura bateye ahantu habiri mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Kagari ka Rukira Umurenge wa Huye, bakomeretse abantu batatu.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge, aributsa abagabo ko bidateye ipfunwe kuba umugabo yateka. Yabigarutseho ubwo yashyikirizaga imbabura za rondereza abagore 24 bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, tariki 29 Werurwe 2023. Byanajyaniranye no gushyikiriza uyu Murenge amabati (…)
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard kuri uyu wa kane tariki ya 30 Werurwe 2023 yatangije ibikorwa byo kuvugurura no kwagura ibitaro bya Masaka, biherereye mu Karere ka Kicukiro avuga ko ari intambwe yo kubaka ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.
Mu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri mushya w’urubyiruko Dr Abdallah Utumatwishima wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 30 Werurwe 2023 Perezida Paul Kagame yamusabye kwita ku muco w’abakiri bato kuko uburere ari ryo shingiro rya byose.
Bamwe mu bashoferi batwara amakamyo manini yambukiranya imipaka, barasaba inzego zitandukanye kubakorera ubuvugizi, kugira ngo uyu murimo wabo uhabwe agaciro ukwiriye.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena muri Namibia (national council of Namibia) Lukas Sinimbo Muha, ari mu Rwanda n’itsinda ayoboye, bahuye na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, basobanurirwa neza uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bikorana n’Inteko Ishinga Amategeko, igikorwa cyabaye ku itariki 29 (…)
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwatanze amahirwe ku bantu bafite ibinyabiziga bifuza gukorera mu Ntara y’Amajyarugu, mu turere twa Musanze, Gicumbi na Gakenke.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) muri Mozambique, Antonino Maggiore, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, ku cyicaro giherereye i Mocimboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Abanyamabanga nshingwabikorwa bemerewe kugezwaho umuyoboro wa Interineti kugira ngo bajye batanga serivise nziza ku baturage.
Perezida Kagame yakiriye Prof. Dr Guillaume Marescaux washinze ndetse akaba na Perezida w’ Ikigo gikora ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga (IRCAD Africa) hamwe n’intumwa bari kumwe.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruravuga ko rukomeje iperereza rigamije kugaruza asaga Miliyoni 25Frw yibwe muri SACCO y’Umurenge wa Karangazi, igasaba uwaba afite amakuru yafasha mu iryo perereza kwegera Sitasiyo ya RIB imwegereye, cyangwa agahamagara umurongo utishyurwa wa 166.
Umuhango wo gusoza itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bahawe izina rya ba Rushingwangerero waranzwe n’ibiganiro ndetse n’impanuro zitandukanye zatanzwe na Perezida Paul Kagame ku bayobozi b’Utugari bari basoje Itorero ndetse n’izahawe abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango wo gusoza Itorero.
Imiryango isaga ibihumbi bitanu yo mu mirenge itanu y’Akarere ka Muhanga itishoboye, imaze gubabwa ubufasha burimo n’amatungo magufi, ibiryamirwa n’ibyo kurya mu rwego rwo gufasha abana kwitabira ishuri.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa Madamu Louise Mushikiwabo yambitswe umudali w’ishimwe ku bw’uruhare yagize mu Iterambere rya OIF no mu kumenyekana kwayo.
Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka biganjemo abagore barishimira ko bafashijwe kubukora mu buryo bunoza maze bigatuma barushaho gusobanukirwa neza no kubahiriza amategeko, bitandukanye n’uko babukoraga mbere.
Perezida Kagame yanenze umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Umutesi Solange hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa kudakosora umwanda yabonye wari utwikirije inzu mu karere ka Kicukiro.