Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, tariki ya 14 Werurwe 2023, yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibisobanuro mu magambo ku bibazo bikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije guteza imbere abagore. Yavuze ko agiye gukosora amakosa yagaragaye mu mikorere ya (…)
Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rikuriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa, riri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Gabon.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko atiyishimiye imvugo irimo ivanguraruhu yakoreshejwe na Perezida wa Tuniziya.
Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Nyagatare bigishirizaga abana mu mashuri yafunzwe kubera kutuzuza ibyangombwa biyemerera gukora, barishimira ko abana b’incuke bakomorewe bakaba barakomeje kwiga.
Abatuye mu turere twa Bugesera, Kayonza, Ngororero na Rusizi, bavuga ko amazi meza bayabona bibagoye, hakaba n’igihe bayabuze nk’igihe cy’izuba kubera ko aba yabaye macye kandi bahahuriye ari benshi, ari naho bahera basaba ko inzego zibishinzwe zakora ibishoboka bakabona amazi meza mu ngo zabo.
Imirenge imwe n’imwe igize uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu karere ka Musanze na Burera, aho ubutaka bwayo bugizwe n’amakoro, ntibyoroha kuhubaka inzu cyangwa ubwiherero.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abayobozi ba Koperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rurambi mu Karere ka Bugesera kuzamura umuhinzi wo hasi abikesha ubuhinzi n’inyungu zituruka muri Koperative.
Ingengo y’Imari 2022-2023 y’Akarere ka Gakenke, yiyongereyeho 18%, aho yavuye ku mafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 26, agera ku mafaranga arenga miliyari 32.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko bwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa bako, kugira ngo kave mu myanya ya nyuma mu mihigo, kuko kaje ku mwanya wa 26 mu turere 27, mu mihigo ya 2021-2022, bugaragaza bimwe mu byatumye bajya kuri uwo mwanya.
Ku Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryafatiye mu Karere ka Nyagatare umusore w’imyaka 25 y’amavuko, agerageza guha umupolisi ruswa y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 11, ngo asubizwe moto ye yari yafashwe.
Ku mugoroba tariki ya 13 Werurwe 2023, mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, imodoka ifite purake RAE 913 A yari ipakiye inzoga izivanye mu Karere ka Kicukiro, yageze hafi ya Maison de Jeunes irabirinduka inzoga yari ipakiye zirameneka, abaturage bihutira kureba izarokotse bimara inyota.
Hon. Evode Uwizeyimana avuga ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarihuje n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri icyo gihugu, kugira ngo igifashe kurwanya umutwe wa M23, ari ikosa cyakoze ryatuma kijyanwa mu nkiko.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) cyasabye ko guhera ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023 mu Rwanda hose nta mucuruzi wemerewe gucuruza inyama zitabanje gukonjeshwa nibura amasaha 24 muri Firigo.
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’imashini n’ibindi bikoresho bizifashishwa mu ruganda rw’inkingo n’imiti, ruzatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), yafatiye mu Karere ka Muhanga, ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2023, umugabo w’imyaka 33 ucyekwaho kwinjiza mu gihugu magendu y’imyenda ya caguwa.
Rulindo iri mu turere twesheje neza imihigo ya 2021-2022 turanabishimirwa, aho ako Karere kaje ku mwanya wa gatatu ku manota 79,86%, gakurikira Akarere ka Huye kabaye aka kabiri, Nyagatare iza ku mwanya wa mbere.
Mu gihe gahunda yo kuvugurura umujyi wa Musanze igeze mu cyiciro (Phase) cya kabiri, aho abacururiza mu nzu ziciriritse bamaze guhagarikwa, komisiyo isabwa ku mucuruzi ushaka inzu akoreramo ikomeje guteza ibibazo, kuko asabwa miliyoni 6Frw, ay’ubukode atarimo.
Abagore bo mu muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko bagiye gushyiraho akabo mu gukumira ubusinzi bukigaragara kuri bamwe mu bagize imiryango, kuko bukomeje kubabera inzitizi mu kuzuza inshingano z’ibiteza imbere imiryango.
Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafashe umugabo w’imyaka 32, afatanwa moto acyekwaho kwiba ayambuye nyirayo mu buryo bwa kiboko.
Kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, nibwo umurambo wa nyakwigendera Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi, wageze mu Rwanda uvuye mu Bubiligi.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Werurwe 2023 (kuva tariki 11 kugera tariki 20), mu Rwanda hose hateganyijwe imvura irengeje urugero rw’isanzwe igwa muri iki gihe.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’abafatanyabikorwa, barimo kuganira ku hashyirwa imbaraga mu kugeza u Rwanda kuri gahunda rwihaye y’imyaka irindwi, 2017-2024, yiswe National Strategy for Transformation (NST 1).
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), cyatangarije imwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Kamonyi, igiye kubura amazi, bitewe n’uko ingano y’ayo uruganda rwa Nzove rutunganya yagabanutse cyane.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki ya 10 Werurwe 2023 rwatangaje ko rwafunze Twambajimana Eric, umucamanza mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, akurikiranyweho impapuro mpimbano.
Kuri uyu wa 10 Werurwe 2023, Papa Francis yakiriye Abepiskopi bo mu Rwanda, bari mu ruzinduko rw’akazi i Roma, bagirana ibiganiro ku mikorere ya Kiliziya yo mu Rwanda.
Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Werurwe 2023 nibwo i Kigali hasinyiwe amasezerano ya nyuma yemeza icyicaro cy’ikigega cy’isoko rusange rya Afurika mu Rwanda (AfCFTA).
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Fanfan asanga igihe kigeze ngo inzego zirimo n’iz’abikorera zo mu Ntara y’Amajyaruguru, zitahirize umugozi umwe mu gushyira mu bikorwa ingamba zatuma ibipimo ku iyubahirizwa ry’amategeko y’umurimo mu bigo by’abikorera birushaho kuzamuka, kuko ari nabwo uburenganzira bw’abakozi (…)
Abaturage bo mu Mirenge ya Rongi mu Karere ka Muhanga mu Majyepfo, hamwe na Coko mu Karere ka Gakenke mu Majyaruguru, baraye bangirijwe imitungo bitewe n’imvura nyinshi ivanze n’urubura yaguye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 9 Werurwe 2023.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Aissa Kirabo Kakira, yasezeye kuri Perezida Nana Akufo Addo, amushimira ubufatanye yamugaragarije mu mirimo ye.
Mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, u Rwanda rwakiriye abimukira 150 baturutse muri Libya.