• Abayisilamu bizihije Eid al-Fitr, bishimira uko Igisibo cyagenze (Amafoto)

    Mu gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadan kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, Umuyobozi w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti), Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko igisibo cyagenze neza muri rusange, kikaba cyarabaye igihe cyiza cyo kwitagatifurizamo, bakoramo ibikorwa by’urukundo.



  • Muri iyi minsi 10 isoza Mata hazagwa imvura irengeje isanzwe - Meteo

    Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), cyatangaje Iteganyagihe ry’iminsi 10 y’igice cya gatatu gisoza ukwezi kwa Mata 2023, rigaragaza ko hazagwa imvura irengeje gato ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gihe.



  • Gakenke: Babiri bacyekwaho kwiba moto bafashwe bagiye kuyigurisha

    Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Gakenke, yafashe abasore babiri bacyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS bagiye kuyigurisha.



  • Indangamuntu zishobora guhindurwa, n’abana bakazihabwa bakivuka

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Itegeko ryo gutanga indangamuntu nshya z’ikoranabuhanga, zizahabwa abantu bose harimo n’abana kuva bakivuka.



  • Gushakisha uko bagera ahari abaheze mu kirombe birakomeje

    Huye: Bakomeje gushakisha abagwiriwe n’ikirombe

    Kuva mu ma saa sita zo ku wa 20 Mata 2023, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangiye imirimo yo kugerageza gutabara abagwiriwe n’ikirombe, hifashishijwe imashini ya Caterpillar imenyerewe mu gukora imihanda, ariko na n’ubu ntibarababona.



  • Gicumbi: Yaciwe ikiganza agiye gutabara uwibwe

    Shumbusho Shaban wo mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi, arembeye mu bitaro bya Byumba nyuma yo gutemwa ikiganza cy’ukuboko kw’imoso kikavaho, ubwo yari atabaye Sebuja wari umaze kwibwa inkoko.



  • Inama y

    Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 20 Mata 2023, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngamba na Politiki zinyuranye, zigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.



  • Musenyeri Laurent Mbanda n

    Watuvuyemo ariko turacyari kumwe - Musenyeri Mbanda ku rupfu rw’umuhungu we

    Musenyeri Laurent Mbanda yatanze ubutumwa bw’ihumure nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umuhungu we, Edwin Eddie Mbanda, aho yavuze ko n’ubwo yitabye Imana ariko bakiri kumwe.



  • Ba Gitifu b

    Ruhango: Nta rwitwazo rwo kwica akazi dufite moto - Ba Rushingwangerero

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Akarere ka Ruhango (Rushingwangerero), batangiye gushyikirizwa moto bemerewe n’Inama Njyanama y’ako Karere umwaka ushize, mu rwego rwo kubafasha mu ngendo, nyuma y’uko byari byagaragaye ko hari aho batabasha kugera kubera kubura ubushobozi bwo kwitegera abamotari basanzwe.



  • Gatsibo: Umushinga umaze imyaka 2 mu karere, abaturage batawuzi

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko kubera igihe gito bari bamaranye n’umushinga wa RDDP, aborozi batangiye kumenya ibyiza by’ibikorwa byayo irimo isoza.



  • Uru ni urwego abaheze mu kirombe bamanukiyeho

    Huye: Batandatu baheze mu kirombe

    Kuva mu mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023, mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, haravugwa abantu batandatu baheze mu kirombe.



  • Hakenewe ikoranabuhanga mu gukora ibiryo by’amafi mu Rwanda

    Umuyobozi ushinzwe ubworozi bw’amafi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda avuga ko mu Rwanda hari ikibazo cy’ibiribwa by’amafi ariko n’ibihari ngo ntibijyanye n’ikoranabuhanga mu kugaburira amafi.



  • Abanyarwanda basuye Abanya-Uganda bahamya ko bahagiriye ibihe byiza

    Twagiriye ibihe byiza muri Uganda - Meya Nzabonimpa

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ku ruzinduko rw’iminsi ibiri bakubutsemo mu Karere ka Kabale mu gihugu cya Uganda, aho rwatangiye tariki 18 rusozwa tariki 19 Mata 2023, avuga ko bishimiye ibihe byiza bagiriye muri icyo gihugu cy’abaturanyi.



  • Kigali: Inzu 27.000 ziri mu manegeka n’ubwo zubatswe ahemewe

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko butewe impungenge n’inzu zisaga 27.000 ziri mu manegeka kuko zishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu, n’ubwo zubatswe ahantu hagenewe imiturire hemewe hirya no hino mu Mirenge 35 y’Umujyi wa Kigali.



  • Ibirayi bya Kinigi ntibigomba kurenza 460Frw ku kilo

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yagabanyije igiciro cy’ibirayi, umuceri n’ifu y’ibigori, aho ibirayi byitwa Kinigi byavuye ku mafaranga 700Frw ku kilo(kg) bikaba bigomba kutarenza amafaranga 460Frw/kg.



  •  Imiryango ikennye yo mu Murenge wa Shingiro, igiye guhabwa amafaranga na GiveDirectly bakore imishinga ibyara inyungu

    Musanze: ‘GiveDirectly’ igiye gufasha imwe mu miryango kwikura mu bukene

    Imiryango ikennye yo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, igiye guhabwa amafaranga binyuze muri gahunda ya ‘GiveDirectly’, bazifashisha bakora imishinga iciriritse ibyara inyungu, kugira ngo ibashe kwikura mu bukene.



  • Edwin Mbanda

    Umuhungu wa Musenyeri Laurent Mbanda yitabye Imana

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2023 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Edwin Mbanda, umuhungu wa Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, witabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urupfu rwe rukaba rwatunguranye.



  • Abafite ‘Provisoire’ za 2018-2021 bemerewe kuzikoresha bitarenze Ukuboza 2024

    Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Ibizamini no gutanga Impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryemereye abafite impushya z’agateganyo (provisoire), zatanzwe mu myaka ya 2018-2021, kuzikoresha bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2024.



  • Gicumbi: Urubyiruko rurashishikarizwa kwitabira ibikorwa by’ubukorerabushake

    Nk’uko byagenze mu turere tunyuranye tw’igihugu, kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mata 2023, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gicumbi, urubyiruko rwaturutse mu mirenge yose igize ako karere, rwazindukiye mu nama idasanzwe.



  • Kigali: Abaturutse mu bihugu 20 barahugurwa ku kurinda abasivili mu ntambara

    Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Komite mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (ICRC), bateguye amahugurwa mpuzamahanga arimo kubera mu Rwanda, ku bijyanye n’uko abasirikare barinda umutekano w’abasivili.



  • Abagenzi baracyamara umwanya munini bategereje imodoka, banazibona zikabatwara mu buryo butabanogeye aho bamwe bagenda babyigana bahagaze hejuru y

    Umujyi wa Kigali wongeye gusobanura ikibazo cy’imodoka nke zitwara abagenzi

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bugitegereje imodoka zitwarwa n’amashanyarazi, zikaba ari zo zitezweho gukemura ikibazo cy’imirongo miremire y’abantu babuze imodoka muri gare, cyane cyane mu gitondo na nimugoroba.



  • Bamukomerekeje ageze ku muryango iwabo

    Musanze: Bamutegeye mu rugo atashye baramukomeretsa

    Umukobwa w’imyaka 20 witwa Mumararungu Gisèle, wo mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, yakomerekejwe ku rutoki, nyuma yo guterwa icyuma n’abasore bataramenyekana ubwo bageragezaga kumwambura telefoni n’isakoshi akirwanaho, kugeza ubwo atabawe n’ababyeyi be.



  • Musanze: Babiri bagwiriwe n’imodoka

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mata 2023, Daihatsu ifite plaque RAF 121 N yakoze impanuka igwa munsi y’umuhanda yubamye, igwira umushoferi n’umuturage bari kumwe, Imana ikinga ukuboko.



  • Abayobozi b’Itorero ry’Abangilikani ku Isi basaga 1300 bateraniye i Kigali

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023, yafunguye inama ya kane y’Umuryango w’Abangilikani bo hirya no hino ku Isi, witwa Global Anglican Future Conference (GAFCON), inama irimo kubera i Kigali mu Rwanda, ikazamara iminsi itanu yiga ku ngingo zitandukanye, zirimo kureba ahazaza h’Itorero (…)



  • Batangiye amahugurwa ku nshingano zijyanye no kurinda Abasivili

    Musanze: 25 barahugurwa ku nshingano zijyanye no kurinda Abasivili

    Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili baturutse mu bihugu bine bigize Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, uhora witeguye gutabara aho rukomeye (Eastern Africa Standby Force), batangiye amahugurwa, yitezweho kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kurinda abasivili, akaba abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace (…)



  • Abatuye uyu mudugudu basabwe kwimuka kuko utujuje ubuziranenge

    Umujyi wa Kigali washyize umucyo ku kibazo cy’Umudugudu wo kwa Dubai

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko ikibazo cy’inzu zubatswe zitujuje ubuziranege mu Mudugudu w’Urukumbuzi hamenyekanye nko kwa Dubai, cyamaze guhabwa umurongo. Ibi byatangajwe mu gihe bamwe mu batuye uyu mudugudu, bavugaga ko basabwe kwimuka bwangu nyamara batarabona amikoro yo kubona ahandi berekeza.



  • Musanze: Yaguye mu bitaro nyuma yo gukomeretswa n’abagizi ba nabi

    Mu Kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, umugabo yahuye n’abagizi ba nabi bitwaje imihoro baramutema, apfa akimara kugezwa kwa muganga.



  • Yari yibye miliyoni 2Frw umukoresha we

    Yatawe muri yombi nyuma yo kwiba Miliyoni 2Frw uwo yakoreraga

    Polisi y’u Rwanda yafashe umusore witwa Sinjyeniyo Claude, wafatiwe mu Karere ka Kayonza, nyuma yo kwiba amafaranga angana na Miliyoni 2Frw nyirabuja witwa Nyirakanani Antoinette, ukorera ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Matewusi.



  • Kigali : Impanuka yakomerekeyemo umuntu umwe yangiza n’ibikorwa remezo

    Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwampara, Akagari ka Gacaca, tariki ya 17 Mata 2023 habereye impanuka y’imodoka Toyota Avensis RAB 974Y yari itwawe na Tuyizere Innocent yagonze umumotari, umugenzi yari ahetse arakomereka.



  • Bategereje moto bemerewe none amaso yaheze mu kirere

    Abagore 145 bari mu ishirahamwe Tuzamurane Mugore barasaba guhabwa moto bavuga ko barimanganyijwe, hakaba hagiye gushira umwaka batarazibona.



Izindi nkuru: