Hirya no hino mu duce dutandukanye tw’u Rwanda, haragaragara ibimenyetso ndangamateka yagiye aranga imiyoborere ku ngoma z’abami, ayo mateka akaba yinjiriza igihugu amadovise nyuma y’uko asuwe na ba mukerarugendo baturutse mu migabane itandukanye igize isi.
Mutezintare Gisimba Damas watabarutse ku cyumweru tariki 04 Gicurasi 2023 azize uburwayi ku myaka 62; muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikigo cye Gisimba Memorial Center cyarokokeyemo abasaga 400 biganjemo abana.
Hari abayoboke ba Kiliziya Gatolika bavuga ko gahunda yo kwishyuza ubwiherero rusange iri henshi muri za Kiliziya zo mu Mujyi wa Kigali. Kiliziya Gatolika ya Kagugu muri Paruwasi ya Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ni imwe mu zeguriye abikorera ubwiherero rusange, aho ujyamo wese agomba kwishyura amafaranga 100 Frw.
Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko intonganya z’ababyeyi n’imibereho irimo amahane ubwonko bw’umwana uri munsi y’imyaka itanu butihanganiro iyo mibereho agasaba ababyeyi kwirinda ikintu cyose cyatuma umwana adakura neza.
Abaturage 3737 bo mu Mirenge inyuranye mu Karere ka Gicumbi n’ahandi mu gihugu, barishimira ko bavuwe indwara z’amaso, bikaba bibongereye icyizere cyo gusubira mu mirimo yabo ya buri munsi bari barabujijwe n’ubwo burwayi.
Abanyamuryango ra RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo biyemeje kongera ubuso bwuhirwaho mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi mu gihe Abanyarwanda binjiye mu gihe cy’impeshyi.
Yvonne Makolo usanzwe uyobora Ikigo cy’u Rwanda cy’ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir), yagizwe umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere (IATA).
Pasiteri Antoine Rutayisire ubwo yasezerwagaho kuba umushumba w’Itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera tariki ya 4 Kamena 2023 yavuze ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko azakomeza kubwiriza Ijambo ry’Imana kuko ari umuhamagaro we.
Koperative y’abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka mu Rwanda (United Heavy Truck Drivers of Rwanda). kutiariki ya 3 Kamena 2023 bagejeje inkunga ku baturage basenyewe n’ibiza mu Karere ka Rubavu.
Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, sosiyete y’imikino y’amahirwe, Premier Bet Rwanda, na Rotary Club Kigali Gasabo, bageneye abarokotse Jenoside inkunga izabafasha gutwara no kugabanya ikiguzi cyo kugeza umusaruro ku isoko no kwinjiza amafaranga.
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura(WASAC Ltd) cyatangaje ko hari ibice by’Umujyi wa Kigali na Kamonyi bitazabona amazi nk’uko bisanzwe, bitewe n’imirimo yo gusana umuyoboro wa Nzove - Ntora kuva tariki 8 kugeza tariki 22 Kamena 2023.
Mutezintare Gisimba Damas wari Umurinzi w’Igihango yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi, nk’uko amakuru yatangajwe n’abo mu muryango we abivuga.
Ubuyobozi bw’Umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside, wateguye amahugurwa yagenewe bamwe mu banyamuryango b’urubyiruko mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe no kwihangira imirimo, bikazabafasha guhangana n’ibibazo by’ihungabana.
Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete ikomeye y’Abongereza ARC Power, izobereye mu bijyanye n’ingufu zisubira, basinyanye amasezerano yo gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira.
Perezida Paul Kagame tariki ya 3 Kamena 2023 yifatanyije n’abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye, mu muhango wo kurahira kwa Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan watangiye manda ye ya gatatu yo kuyobora icyo gihugu.
Nyuma yo kumurikirwa ikiraro cyambukirwaho n’abanyamaguru cyo mu kirere cyubatswe mu buryo bugezweho, abaturage bo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke batangaje ko bagiye kukibyaza umusaruro bakanoza ubuhahirane bwari bwaradindijwe n’uko muri ako gace batagiraga uburyo buborohereza kugenderana.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwiherero w’abagize Ihuriro ry’bafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gakenke (Joint Action Development Forum- JADF), yababwiye ko nibarushaho guhuriza hamwe ibitekerezo bongera n’imikoranire mu bikorwa bizamura iterambere (…)
Intumwa ziturutse mu gihugu cya Djibouti na Ethiopia, zagiriye urugendoshuri mu Karere ka Gicumbi, aho rugamije kwigira ku Rwanda gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, zirimo VUP na Girinka.
Nzabonimpa Innocent wari utuye mu Mudugudu wa Buruha, Akagari ka Mukondo mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, yapfushije abana bane bahitanywe n’inkangu yagwiriye inzu, mu biza byabaye tariki 3 Gicurasi 2023 saa munani z’ijoro.
Perezida Paul Kagame yageze i Ankara muri Turukiya, aho azifatanya n’abandi bayobozi bitabiriye irahira rya Perezida, Recep Tayyip Erdoğan kuri uyu wa Gatandatu.
Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatanze inyigisho ku babyeyi zizabafasha kurera neza abana babo bagakura nta bibazo bafite ku mubiri no mu mitekerereze yabo.
Mu Karere ka Nyaruguru hari abaturiye ibishanga byatunganyijwe byagombaga guterwamo ibirayi ubu babuze imbuto yo kubiteramo kuko imbuto yabaye nkeya.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Sabin Nsanzimana yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’ikigega gishinzwe gukumira, kurinda, kurwanya no guhangana n’indwara z’ibyorezo (The Pandemic Fund).
Shema Gaz Methane Power Plant ni urugomero rw’amashanyarazi ruyabyaza umusaruro akomotse kuri Gaz Methane iri mu Kiyaga cya Kivu, uru rugomero rukaba rugeze ku kigero cya 95% rwubakwa na sosiyete y’abongereza yitwa Shema Power Lake Kivu Ltd (SPLK), ndetse rukaba ruri kubakwa mu Kagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba, (…)
Mu Kagari ka Mukuge ho mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, hari abagabo babanaga n’abagore babo mu makimbirane ubu babicitseho babikesha kuba basigaye bagirana inama mu kagoroba bishyiriyeho, akagoroba banahuriramo bakizigamira bakanagurizanya.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023, aborozi bo mu Rwanda bifatanyuije n’abatuye isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko isesengura ry’agateganyo, rigaragaza ko hakenewe Amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 296 kugira ngo basubiranye ibyangijwe n’ibiza.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ko guhera ku itariki ya 2 Kamena 2023 ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli bitangira kubahirizwa guhera saa moya (19:00) z’ijoro.
Urwego ngenzuramikorere RURA rutangaza ko ibibazo byose byagaragajwe n’abamotari byahawe umurongo ndetse ibyinshi birimo biragana ku musozo, ku buryo byose bizaba byakemutse muri uyu mwaka.
Bienvenue Redemptus wakoreye igihe kinini Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Igihozo Divine bari bamaze imyaka itatu mu munyenga w’urukundo.