Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko kuba igihingwa cy’ibigori gisigaye ari kimwe mu bihingwa by’ibanze, Leta y’u Rwanda igiye kuziba icyuho cya toni zirenga ibihumbi 200 zigiye gutumizwa mu mahanga.
Abadepite bo mu Nteko ishimategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EALA, bavuga ko bagiye gukora ubuvugizi bwongerera igihe cyo kumara mu Gihugu kitari icye ku abaturage ba Tanzaniya baje mu Rwanda cyangwa abanyarwanda bagiye Tanzaniya kikaba cyamara icyumweru aho kuba amasaha 24.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko kongera ubuso buhingwaho ku butaka bwagenewe ubworozi bukava kuri 30% bikagera kuri 70% bizongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’umukamo w’amata kuko inka zizabona ibyo zirya byinshi.
Sena y’u Rwanda yemeje ko CG Dan Munyuza, Michel Sebera na Kazimbaya Shakilla Umutoni bajya guhagararira u Rwanda mu bihugu by’amahanga nka ba Ambasaderi, nyuma yo kubisabirwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 02 Kanama 2023.
Perezida Faustin-Archange Touadéra, yatowe bwa mbere mu 2016, yongera gutorwa mu 2020, ubu yemerewe kuzongera kwiyamamariza manda ya gatatu mu 2025, kuko itegeko nshinga rishya rikuraho umubare wa za manda zemewe k’Umukuru w’igihugu.
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwagerageje kwikemurira uruhuri rw’ibibazo rwari rufite mu buryo bwose bwashobokaga, kandi ko ibyo ariko bizahora kabone nubwo hari ababifata ukundi.
Mu bakuru b’ibihugu 10 bato mu myaka kugeza ubu, uruta abandi ni Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku myaka 46, umuto ni Ibrahim Traoré wa Burkina Faso ku myaka 35.
Umuyobozi w’akarere Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul yatangarije Kigali Today ko abantu 74 bose bajyanywe mu bitaro kubera Ikigage banyoye bikekwako ko cywnganye isuku nkeya.
Perezida Paul Kagame, yakiriye itsinda riyobowe n’Intumwa yihariye akaba n’Umujyanama mu Rukiko rw’i Bwami muri Saudi Arabia, Ahmed bin Abdulaziz Kattan, baganira ku kunoza ubufatanye.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 7 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye ku meza Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije isanga ikwiye kubaza Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, uburyo Minisiteri ayobora (MININFRA) iteganya korohereza abashoramari mu bikorwa byo kubaka amacumbi aciriritse.
Inzego z’umutekano mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, zataye muri yombi umunyamahanga witwa Rosemary Niziima uturuka mu gihugu cya Uganda washakanye n’Umunyarwanda, akaba akekwaho gutwika abana be n’amazi ashyushye.
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko yagize kubatekerezaho mu buryo bwihariye.
U Rwanda na Madagascar kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Kanama 2023, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, arasaba ababyeyi kujya bazirikana kugaburira abana babo igi buri munsi ryiyongera ku ndyo yuzuye, nk’uburyo bwo kubarinda kugwingira.
Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, mugenzi we wa Madagascar Andry Rajoelina uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Abahiritse Ubutegetsi muri Niger bafunze inzira yo mu kirere, ku buryo muri iki gihugu nta ndege ivuye mu mahanga ishobora kuhinjira, nyuma yo kwikanga igitero gishobora guturaka mu mahanga.
I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, hari abahinzi bavuga ko batifashisha ishwagara nk’inyongeramusaruro kubera ikibazo cy’ubushobozi, n’ubwo basigaye bayigura kuri Nkunganire.
Buri zina rya buri gace mu Rwanda riba rifite inkomoko yaryo ndetse amwe muri ayo mazina usanga afite igisobanuro n’impamvu yitiriwe aho hantu.
Umuryango w’abakoresha amazi mu Karere ka Gatsibo uvuga ko utewe impungenge n’ikamary’amazi y’urugomero rwa Rwangingo kuko amazi ngo ageze hejuru ya 90% akama bakifuza ko bishobotse hakubakwa urundi rugomero rwunganira urusanzwe.
Bamwe mu batuye akarere ka Burera, by’umwihariko mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda, bavuga ko bafite ikibazo cy’amazi adahagije, icyo kibazo bakagikemura bagana amavomo yo mu gihugu cya Uganda.
Mu mwiherero w’iminsi itatu wahuzaga ubuyobozi bw’Intara, abagize Komite Nyobozi n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Uturere n’abayobozi b’amashami ku Ntara waberaga mu Karere ka Nyagatare, wemeje ko buri Karere gashyiraho amabwiriza agenga imikorere y’utubari atanyuranyije n’aya RDB hagamijwe kurwanya ubusinzi bwo mu masaha (…)
Abize muri kaminuza iby’igenamigambi no kuyobora amashuri (Educational Planning and Management), kuri ubu bibaza impamvu iyo porogaramu yashyizweho kuko badahabwa amahirwe yo gukora ibizamini ku kazi ko kuyobora amashuri yisumbuye.
Abatuye i Nyanza bavuga ko bifuza gare isobanutse kuko iyo bafite ari ntoya, ikaba itanajyanye n’igihe.
Ubushakashatsi bwamuritswe n’Inteko y’Umuco ku myambarire y’abanyarwanda, bwagaragaje ko 76,6% by’ababajijwe bemeza ko imyambarire y’abanyarwanda muri iki gihe ari myiza naho 23,4% bo bavuga ko igayitse.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police), SSP Réné Irere, asaba abakeneye impushya zo gutwara ibinyabiziga (Perimi za burundu) kwihangana mu gihe batinze kuzihabwa.
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kamena 2023 yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Ubwo hirya no hino mu gihugu bizihizaga umuganura, bishimira ibyo bagezeho banafata ingamba z’uko bazitwara mu bihe biri imbere, abatuye mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye bo bawizihije bataha ibiro by’Akagari biyubakiye.
Mu Karere ka Burera ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura byabereye mu mirenge yose igize ako Karere, ku rwego rw’Akarere umuganura wizihirizwa mu Kagari ka Gitovu,Umurenge wa Ruhunde.
Mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura byabereye mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, Minisitiri w’Urubyiruko Dr Utumatwishima Jean Népo Abdallah, yibukije abaturage ko iterambere u Rwanda ruharanira mu rwego rw’umusaruro ushingiye ku buhinzi n’ubworozi ritashoboka abantu badashyize imbere ubumwe.