Ubuyobozi bw’Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, bwashimiye abafatanyabikorwa babafashije mu mihigo y’umwaka wa 2022/2023 mu bikorwa bitandukanye.
Mu Mudugudu wa Kabingo uherereye mu Kagari ka Kimina mu Murenge wa Kivu, itorero Seirra rihujuje ishuri ry’imyuga, none n’urubyiruko rwari rwarataye ishuri rwiyemeje kuzaryigamo.
Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo baravuga ko bazakomeza kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, kandi bazagera ku ntego bifashishije ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’Igihugu.
Nyuma y’uko bamwe mu bahinzi borozi bahuguwe ku gusigasira ubutaka n’urusobe rw’ibinyabuzima (Agro-ecologie), barashishikariza bagenzi babo kugana iyo gahunda kuko itanga umusaruro ugaragara.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police) iraburira abatwara ibinyabiziga, abana n’ababyeyi, isaba ko habaho imyitwarire idasanzwe ijyanye no kwirinda impanuka mu gihe cy’ibiruhuko.
Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, no guharanira ko abana barushaho kubona uburezi buboneye, abarimu bagera ku bihumbi 40, ni bo bahawe akazi mu myaka mike ishize.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe ku meza mu musangiro wo kwizihiza ibirori bya yubile y’imyaka 50 y’ubwigenge bwa Bahamas.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yaganirije abanyeshuri baturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA) riherereye mu Karere ka Bugesera, ku kamaro ko gukomeza gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho no gukomeza kunga Ubumwe mu rubyiruko rw’igihugu.
Umujyi wa Kigali wagaragaje imwe mu mishinga y’ingenzi uzibandaho mu rwego rw’ubukungu muri iyi Ngengo y’Imari y’umwaka wa 2023/2024.
Imirimo yo kubaka ibiro bishya by’Akarere ka Burera yari yarigeze gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, igeze kure aho ubu habura amezi atanu ngo irangire bigatangira gukorerwamo.
Ubwo yasozaga inama y’iminsi ibiri yaberaga mu Rwanda, kuva tariki ya 6 kugera ku ya 7 Nyakanga 2023 yaberaga i Kigali, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yagaragarijwe ibyo ihuriro ry’ibigega byo kwigira muri Afurika (Africa Sovereign Investors Forum) rimaze kugeraho, harimo n’umutungo Ikigega Agaciro Development (…)
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yahamagariye abaturage b’Umujyi wa Kigali kwirinda umwanda n’igwingira mu bana, kuko nabyo biri mu bihungabanya umutekano.
Umukobwa w’imyaka 22 wo mu kagari ka Muhabura Umurenge wa Nyange akarere ka Musanze, arakekwaho kwica umwana yari atwite, aho bavuga ko yakuyemo inda yari mu mezi umunani.
Mukamana Olive wo mu murenge wa Rusasa akarere ka Gakenke, arishimira ko yibarutse umwana we wa gatanu bitamugoye nyuma y’uko begerejwe inzu ababyeyi babyariramo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abaturage kurwanya icyatera ubuzima bubi kuko ari bwo nkomoko y’umutekano mucye n’igwingira mu bana kandi iyo bagwingiye n’Igihugu kiba kigwingiye.
Abaturage b’Akagari ka Mpondwa, Umurenge wa Gitoki biyuzurije ibiro by’Akagari byatwaye 18,000,000, binyuze mu miganda ndetse n’ubushobozi bwabo badasabye Leta ubufasha.
U Rwanda ruvuga ko ruzagera ku ntego rwihaye yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38% by’ibyuka bya carbon bihwanye na toni miliyoni 4.6 z’ubumara bitarenze muri 2030 bikazatwara Miriyari 11 z’amadorari y’Amerika.
Mu Murenge wa Minazi mu Karere ka Gakenke huzuye umuyoboro w’amazi, Rwagihanga-Kabaya-Buheta ureshya ka Km 51, wuzuye utwaye Miliyari ebyiri na Miliyoni 700 z’Amafaranga y’u Rwanda, gusa hari abawukozeho batishyuwe amafaranga yabo, ubuyobozi bukabizeza kuyabona bitarenze iminsi 10.
Abategura Inama Mpuzamahanga yiga ikanashakira umuti imbogamizi abagore bagihura nazo (Women Deliver Conference), batangaza ko kuba iy’uyu mwaka izabera mu Rwanda byashingiye ku gaciro ruha umugore. Ni inama igiye kubera bwa mbere ku mugabane wa Afurika, abazayitabira bakaba bazateranira i Kigali ku matariki 17-20 Nyakanga 2023.
Ibyishimo byari byose ku batuye Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, ubwo ku itariki 04 Nyakanga 2023, u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 29 umunsi wo Kwibohora, aho icyabashimishije cyane ari umuhanda w’ibilometero 10 wa Kinoko-Mubuga-Nyabitare, babonye bawunyotewe.
Atangizaga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri yateguwe n’Ikigo gishinzwe iby’Ubwishingizi muri Afrika (African Trade Insurance Agency), irimo kubera i Kigali guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Nyakanga 2023, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yagaragaje uburyo Afurika ikeneye ishoramari ryo kuzahura ubukungu.
Kuri uyu wa 5 Nyakanga 2023, Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bagiranye Inama na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihuhu mu rwego rwo kuganira kuri gahunda zitandukanye zireba imibereho myiza y’Abaturage harimo kwivana mu bukene no kwimakaza isuku hose.
Abatuye mu Kagari ka Rukore mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi babikesha kwibohora, igisigaye kikaba ari umuhanda muzima.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko kugira ngo abaturage n’abayobozi bajyane mu rugamba rwo kwibohora ingoyi y’ubukene, hagamijwe iterambere, bisaba kwemera kugendera ku mpanuro Umukuru w’Igihugu Paul Kagame atanga.
Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ku wa 5 Nyakanga 2023, yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Iri Tegeko Nshinga ririmo ingingo ikomatanya amatora ya Perezida n’ay’Abadepite, ibizatuma Igihugu kizigama agera kuri Miliyari 7Frw, zari kuzakoreshwa iyo akorwa ukubiri nk’uko byari bisanzwe.
Perezida Paul Kagame nyuma yo kugeza ijambo ku bakuru b’Ibihugu ba za Guverinoma zigize Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo muri Caraïbes uzwi nka CARICOM, yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye nyuma yakirwa kumeza na Minisitiri w’Intebe wa Trinidad and Tobago, Dr. Keith Christopher Rowley.
Perezida Kagame yagaragaje ibihugu bihuriye mu miryango itandukanye ihuza y’ubukungu bikwiriye gushyira hamwe mu kwishakira ibisubizo by’ibibazo bihura nabyo hatabaye gutegereza ubufasha bw’ahandi.
Abaturage b’Akarere ka Nyagatare by’umwihariko abo mu Murenge wa Rwempasha n’ibice biwegereye, barasezeranya ubuyobozi ko batazongera kunyura mu mazi bajya mu Gihugu cya Uganda, kuko babonye umupaka.
Abatuye Akarere ka Rulindo bari mu byishimo bijyanye n’ukwibohora, ahatashywe ibikorwa remezo bifite akaciro kagera muri Miliyari eshatu, bamwe bakurwa mu manegeka bubakirwa amacumbi.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Nyaruguru, rwizihije umunsi wo Kwibohora rugabira inka uwamugariye ku rugamba.