Mu ijoro ryo ku itariki ya 12 Gashyantare 2023 ni bwo Mugiraneza King David wari umunyeshuri w’ikiciro cya gatatu cya kaminuza akaba n’umukozi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, yafashwe n’inzego z’umutekano azira gukoresha ibiyobyabwenge.
Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, yabwiye Abanyarwanda ko intego yo kwibohora, ari ukugira igihugu gikize, kandi ko bitagerwaho Abanyarwanda badakoze, asaba buri wese gukora neza icyo ashinze, umuyobozi akegera abo ashinze akababera ijisho n’umwarimu mwiza, naho umuturage akaba umunyeshuri mwiza.
Amakuru yatangajwe kuri twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro tariki ya 3 Nyakanga 2023 avuga ko Perezida Paul Kagame yakiriye Dominic Barton umuyobozi wa sosiyete mpuzamahanga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro izwi ku izina na Rio Tinto.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yatashye Umudugudu w’icyitegererezo wa Muhira wubatswe mu Murenge Rugerero Karere ka Rubavu, bikaba biri mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza umunsi wo Kwibohora.
Musenyeri Nicodème Nayigiziki yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023.
Abatuye Umujyi wa Kigali bavuga ko mu myaka 29 u Rwanda rumaze rwibohoye, uyu Mujyi wihuse mu iterambere cyane cyane mu bikorwa remezo n’imibereho myiza y’abawutuye, uburezi, ubuvuzi, inganda, itumanaho, imihanda, inyubako zigezweho n’ibindi.
Abaturage b’Akarere ka Ngororero barishimira kwizihiza isabukuru ya 29 yo Kwibohora, bataha ibyumba by’amashuri y’incuke, n’ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Nunga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, baravuga ko bagomba gukomeza kwitabira ibikorwa byose bya Leta, kugira ngo bakomeze babe intangarugero ndetse n’inyangamugayo, ari byo bise kuba ‘Bandebereho’.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, araburira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kutishora mu nzoga, kuko ngo ziri mu bishobora gusiba amateka yo kwibohora, yizihizwa buri mwaka tariki 4 Nyakanga.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Kagari ka Muyange mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, bahuriye mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi tariki 02 Nyakanga 2023, barebera hamwe ibyo bamaze kugeraho bikubiye mu mihigo (Manifesto) y’Umuryango kuko ari yo bagenderaho, bafata n’ingamba zo kwihutisha ibitaragerwaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko iyo umuganda wakorewe igenamigambi kandi rishingiye ku byifuzo by’abaturage, bawugiramo uruhare rufatika ku buryo bitagora ubuyobozi kubashishikariza kuwukora.
Tariki ya Nyakanga buri mwaka bimaze kuba umuco ko mu Rwanda hatahwa ibikorwa byagezweho mu kwizihiza umunsi wo kwibohora.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ko Guverinoma yafashe gahunda yo kubaka muri buri Karere site yo gucumbira by’igihe gito abaturage bahuye n’ibiza, mu gihe baba bakirimo gushakirwa aho bazatuzwa.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2022 na Minisiteri y’Ubuzima ku bijyanye n’imyitwarire ijyanye no kwirinda ibishobora kongera umubare w’abarwara indwara zitandura bugaragaza ko mu gihugu hose abagabo aribo bongera umunyu mwinshi mu biryo.
Bamwe mu bakobwa babyaye imburagihe bibaza impamvu ari bo bahagarikwa mu nsengero nyamara abahungu cyangwa abagabo bakoranye icyaha bo ntibibagireho ingaruka ndetse bagakomeza gusenga uko bisanzwe.
Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke iheruka guterana ku wa Kane tariki 29 Kamena 2023, yameje ingengo y’imari aka Karere kazifashisha mu mwaka wa 2023-2024, y’Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 34, azakoreshwa mu bikorwa biteza imbere ubukungu, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza.
Rosemary Nyiramandwa w’imyaka 68 akaba atuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Mugobore, Umurenge wa Simbi, yasaniwe inzu yari yaramusenyukiyeho maze n’ubwo yari asigaye agendera ku kabando, akira atagiye kwa muganga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, arasaba urubyiruko kwigira ku bikorwa by’Inkotanyi byo kubohora Igihugu no kugiteza imbere, ariko buri wese akanagira ishyaka ryo gukora nk’ibyabo cyangwa no kubirenzaho.
Imodoka yo mu bwoko bwa Avensis iyobye umuhanda igwa hejuru y’inzu y’umuturage, abantu babiri bari muri urwo rugo barakomereka, inzu nayo ihita isenyuka. Byabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega Akagari ka Kinyange mu Mudugudu wa Kabugenewe, kuri iki Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023.
Abafite ubumuga bukomatanyije by’umwihariko abafite ubwo kutavuga, kutumva no kutabona, barasaba guhabwa icyiciro cyihariye, bakareka gukomeza kubarirwa mu bafite ubundi bumuga.
Bamwe mu Banyarwanda birukanywe mu Gihugu cya Tanzaniya mu 2013 bagatuzwa mu Murenge wa Rukomo, bavuga ko kuva bahatuzwa bahawe ubutaka bakuraho ibyo barya ariko bimwa ibyangombwa byabwo, ku buryo badashobora kubona uko biteza imbere.
Abagore n’abakobwa bo mu Karere ka Musanze, bagaragaza impungenge batewe n’abarimo gushinga ingo bakagirana amakimbirane zitamaze kabiri, ntibanatere intambwe yo kuyahosha cyangwa ngo banayashakire umuti urambye, bishingikirije imyumvire y’uko ari ko ingo zubakwa.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kigaragaza ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Nyakanga 2023 (kuva tariki ya 1 ku ya 10), henshi mu Gihugu nta mvura izaboneka, ndetse n’ibice izagwamo ikaba itazarenga milimetero 20.
Nyuma y’uko kuva muri 2012 abakozi b’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), bagiye begeranya amafaranga bakagura inka zo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Karere ka Huye, batangiye kuzitanga no mu Karere ka Gisagara.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, tariki 30 Kamena 2023, baganira ku gukomeza guteza imbere umubano usanzwe uranga ibihugu byombi.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangije umushinga w’itegeko rizemerera uru rwego kugira imikorere yihariye, irushoboza gufata imyanzuro ikomeye ku giti cyarwo.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye Inteko ko Leta y’u Rwanda ikeneye Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 400 yo gusana ibyangijwe n’ibiza, byibasiye cyane cyane Intara y’Iburengerazuba mu ntango za Gicurasi 2023.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, Banki ya Kigali yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’Umushinga witwa Hinga Wunguke w’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere (USAID), hagamijwe gutanga igishoro n’ubumenyi ku bahinzi n’abongerera agaciro umusaruro.
Mu Rwanda hatangijwe Ihuriro ry’abagore bakora mu bigo bitandukanye by’imari, n’iby’ubwishingizi bikorera mu Rwanda (Women in Finance Rwanda), kugira ngo babone ahantu bahurira bahugurane, banafatanye.
Abanyeshuri 35 baturuka mu bihugu 10 byo ku mugabane wa Afuruka, kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, basoje amasomo bamazemo umwaka ajyanye n’ubuyobozi (Police Senior Command and Ataff Course), yatangirwaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda.