Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangije igikorwa cyo kubaka inzu 115 zangijwe n’ibiza, mu nzu 200 zigomba kubakirwa abaturage batishoboye bagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Musanze.
Abapolisi 2100 n’ abasirikare 890 basanzwe bakorera Leta ya Kinshasa muri Kivu y’ Amajyepfo bagejejwe mu mujyi wa Goma aho bagiye guhabwa amahugurwa yo kuba abanyamwuga mu kurinda umutekano w’abaturage.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, hakozwe umuganda rusange usoza uko kwezi, wibanze ku gusana imihanda yangijwe n’ibiza, ndetse hanakorwa amatora yo gusimbuza bamwe mu bayobozi ku rwego rw’Imidugudu batakiri mu nshingano.
Abatuye Rubavu batangiye ibikorwa byo gusana inzu zangijwe n’ ibisasu byarashwe n’ ingabo za Leta ya Congo mu Karere ka Rubavu.
Abantu 9 bo mu Karere ka Rulindo barimo abazwiho gukora kanyanga n’abayicuruza, Polisi y’u Rwanda yabafatiye mu cyuho bari muri ibyo bikorwa ihita ibata muri yombi.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye ibikubiye mu myanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, isaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano, irushinja gutera inkunga umutwe wa M23.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yibukije Abanyarwanda ko kugira ngo Igihugu cyabo gikomeze kubaho kitavogerwa, gikeneye ubumwe kandi ko bagomba gukorera hamwe.
Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rugarika, habereye impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri (School bus) n’ikamyo yavaga mu Karere ka Muhanga itwaye imbaho, abana 13 barakomereka, barimo batatu bakomeretse bikomeye.
Bimwe mu bibazo Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, basaba Guverinoma ko byakwihutishwa bigakemuka, harimo icy’umwenda uturere tubereyemo ibigo bicuruza inyongeramusaruro ungana na 22,054,073,550Frw.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rivugurura ingengo y’imari ya Leta ya 2024/2025, ikava kuri Miliyari 5,690.1Frw ikagera kuri 5,816.4Frw, bivuze ko iziyongeraho Miliyari 126,3 Frw.
Ambasaderi w’u Rwanda uhoraho mu Muryango w’Abibumbye (UN), Ernest Rwamucyo, ubwo ku wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025, yari mu nama y’akanama ka UN gashinzwe amahoro, yigaga ku bijyanye n’ibiri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushimangira umutekano (…)
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana ubwo yaganiraga n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu tariki 18 Gashyantare 2025, yabatangarije ko integanyanyigisho y’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro igenda ivugururwa ikajyanishwa n’igihe yongewemo na gahunda yo kwigisha gukanika indege.
Itsinda ry’abasirikare 30 baturutse muri Nigeria bayobowe na Maj Gen (Rtd) Garba Ayodeji Wahab, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura banagirana ibiganiro, mu ruzinduko bagirira mu Rwanda.
Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko urimo ingingo yemerera abagore gutwitira abandi, bavuga ko harebwa ingingo zo kuba bakwitabwaho mu buryo bw’imitekerereze nyuma yo kubyara (accompagnement psychologique), kuko bishobora (…)
Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko urimo ingingo yemerera abana bafite kuva ku myaka 15 kuzamura guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bidasabye ko baherekezwa n’ababyeyi babo.
Imwe mu ndangagaciro zahoze ziranga Abanyarwanda, harimo gutabara no kugirira impuhwe abababaye, kuko baba bakeneye ubutabazi no guhumurizwa, kugira ngo barusheho kwigarurira icyizere baba batakaje cyo kongera kubaho.
Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), ryamaganye imigambi mibi icurwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’abafatanyabikorwa bayo barimo ingabo z’u Burundi n’izindi zo mu bihugu bya SADC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abazise bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Abanyekongo babarirwa muri 400 bari mu Rwanda mu Karere ka Rusizi bacumbikiwe, bari bahunze imirwano yaberaga muri Kivu y’Amajyepfo, basubiye mu gihugu cyabo bashimira u Rwanda rwabakiriye.
Nsabimana Thadée, Umunyarwanda utuye mu Karere ka Rusizi yashyitse mu Rwanda avuye mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari yafatiwe n’ingabo z’iki gihugu, FARDC, zamuboshye kubera yabuze Amadolari 200 ariko abonye 50 ziramurekura.
Perezida w’ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorwe Abatutsi (AGPF), Hon. Dusingizemungu Jean Pierre, avuga ko mu biganiro yagiranye n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mugombwa, bagaragaje ko hari amakuru adatangwa ahagaragaye (…)
Madamu Jeannette Kagame yashimiye mugenzi we Fatima Maada Bio, watorewe kuyobora Umuryango w’abadamu b’Abakuru b’ibihugu ugamije iterambere, Organization of African First Ladies for Development (OAFLAD).
Perezida Kagame yashimiye umuyobozi mushya wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Mahmoud Ali Youssouf, ku bw’intsinzi yegukanye.
"Iyaba umukino wo kwitana ba mwana, imbwirwaruhame nziza, ibinyoma, kutagira isoni, byari igisubizo cy’iki kibazo, ibibazo byari kuba byararangiye kera. Nti twakabaye tugifite iki kibazo cya Congo, ariko dufite abantu bavuga ibinyoma nta mpamvu."
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahuye n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, baganira ku bibazo by’umutekano mucye mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Perezida Paul Kagame yageze i Addis Abeba muri Ethiopia kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, mu nama isanzwe ya 38 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko u Rwanda ruri kuzamuka mu bwiyongere bw’abaturage muri rusange, aho mu myaka 10 iri imbere uhereye muri 2023-2033, ruzaba rwazamutseho abaturage 21.66%.
Abantu 68 bafatiwe mu cyuho bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu birombe biherereye mu Turere twa Musanze na Rulindo.
Abanyarwenya bo mu Rwanda biyemeje kudasigara mu rugamba rwo guhangana n’amagambo yibasira abagore n’abakobwa, mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryabakorerwa, no guharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire cyane cyane binyuze mu mwuga wabo wo gusetsa.
Asubiza niba koko asanga umutwe wa FDLR uteje akaga ku mutekano w’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko nta kuntu bitabaho, kandi Guverinoma ya Kongo ishyize imbere politiki yo kwica, dore ko Perezida Félix Tshisekedi uyiyoboye ashyira imbere ivangura no gutsemba ubwoko adashaka, afatanyije n’Interahamwe