Ubuyobozi bw’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko habagwa Inka zirenga 300 mu rwego rwo kubahiriza itegeko ry’Imana, ubwo yategekaga intumwa yayo Ibrahim (Aburahamu), gutangamo igitambo umuhungu we w’imfura Ismael.
Kuva tariki 29 Gicurasi, abacuruza ibikoresho byifashishwa mu kwisiga, kwitera no kongera ubwiza bazajya bishyura 15% y’umusoro ku byaguzwe.
U Rwanda na Algeria byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, arimo ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere, gukuraho Visa, itumanaho, imikoranire ya Polisi, inganda zikora imiti, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubutabera, amahugurwa ya kinyamwuga, amashuri makuru, ubuhinzi ndetse n’iterambere ry’ishoramari.
Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda atangaje gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST 2), avuga ko umwaka wa 2029 uzarangira amazi meza yaragejejwe mu midugudu yose y’u Rwanda, mu Karere ka Nyamagabe hatangijwe umushinga wo kugeza amazi meza ku bahatuye bose.
Barihenda Emmanuel umubyeyi wa Nirere Jeannette, watabarutse nyuma yo gukomerekera mu muvundo wabaye tariki 23 Kamena 2024, mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu yatangaje ko FPR yamuhojeje amarira y’umwana we, ashimira Perezida Paul Kagame wakomeje kumwoherereza abamuba hafi.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ko bimwe mu bizagabanya ibicanwa bikomoka ku biti, ari Gaz Methane izatangira gucukurwa mu kivu mu mwaka wa 2027.
Abatuye n’abagenda mu Karere ka Ngororero by’umwihariko abakoresha umuhanda ugana ku ishuri ryisumbuye rya Nyange, barishimira ko uwo muhanda watangiye gukorwa.
Imiryango 348 yo mu Karere ka Burera, ku wa kabiri Kamena yashyikirijwe inzu nshya yubakiwe, yiruhutsa kubaho isembera nyuma yo gukurwa mu byabo n’ibiza byibasiye amanegeka bari batuyemo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kamena 2025, rwashyize ahagaragara amayeri akomeje gukoreshwa n’abagizi ba nabi bashuka abantu kubajyana mu mahanga kandi bagiye kubacuruza.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa, kuri iki Cyumweru yatangiye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango, MIJEPROF n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’imikurire y’umwana, NCDA, barashimira ba Malayika Murinzi, bemeye kwitanga nta gihembo, bakemera kwakira abana batagira imiryango yo kubitaho, nyuma y’uko ibigo by’imfubyi bifungiwe, akavuga ko umwana w’Umunyarwanda adakwiye kurererwa (…)
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu, mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi, wo gusibura inzira z’amazi ku nkengero z’umuhanda no mu mudugudu urimo gutuzwamo abaturage bubakiwe na Leta.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri muri Mozambique zashyikirije abaturage bo mu Mujyi wa Macomia, isoko rishya zabubakiye mu rwego rwo gushyigikira imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu ry’abatuye mu Ntara ya Cabo Delgado, yari yarashegeshwe n’ibikorwa by’iterabwoba.
Abakozi b’inzego z’ubuzima mu Rwanda bibukiye i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge (hahoze ari muri Komine Butamwa), bunamira imibiri 1200 y’abazize Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwaho, ndetse bagaya umubyeyi wa Victoire Ingabire kuko ngo ari we wabicishije.
Amakuru atangwa na serivisi ishinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, agaragaza ko mu gihe mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakiri imiryango 718 y’abarokotse Jenoside bakeneye gutuzwa n’abandi 1918 batuye mu nzu zikeneye gusanwa.
Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika, bari mu bo Umuryango w’Abibumbye wahaye imidali y’icyubahiro, ku bari mu nzego z’umutekano baguye mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.
Byiringiro Alfred, umujyanama mukuru mu bya tekinike ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, avuga ko bitarenze amezi abiri, kasike zujuje ubuziranenge zizaba zakwijwe mu gihugu hose.
Kuva saa munani z’igicuku cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, igice cy’agakiriro ka Gisozi gikorerwamo intebe, ameza n’ibitanda cy’ahitwa muri ADARWA, cyafashwe n’inkongi y’umuriro, aho Polisi ikomeje kuzimya kugeza muri iki gitondo.
Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hamwe n’indi mishinga iri mu ruhererekane rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Banki ya Kigali (BK), yateye inkunga Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Aborozi n’abatunganya ibikomoka ku mata (Regional Dairy Conference Africa), irimo kubera mu Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzaniya (TPDF) zahuriye mu nama ya 12 yitwa Proximity Commanders, igamije gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano, ndetse no gushimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano ku mipaka ihuza ibihugu byombi.
Mu Karere ka Burera hatangijwe imurikabikorwa rigiye guha abaturage urubuga mu kumenya ibibakorerwa, gusobanukirwa icyerekezo cy’Igihugu n’uruhare rwabo mu rugendo rwo kwikura mu bukene, bityo bagasanga kuryitabira atari ubutembere ahubwo ari ukwiga.
Umujyanama mukuru mu bya tekiniki ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Byiringiro Alfred, avuga ko uko abamotari bazagabanya amakosa abyara impanuka zo mu muhanda, ari na ko sosoyite z’ubwishingizi zizagabanya amafaranga zibaka ku bwishingizi.
Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, yatangaje ko ibibazo by’umutekano mucye urangwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bizakemuka binyuze mu nzira za politiki n’ibiganiro.
Nubwo mu Rwanda hari Ingoro z’Umurage umunani ziri hirya no hino mu gihugu, bamwe mu rubyiruko bavuga ko batoroherwa no kuzisura, nka hamwe mu habitse amateka y’u Rwanda bashobora kwifashisha biyungura ubumenyi.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, yavuze ko bimwe mu bibazo bizibandwaho mu ngendo bagiye gukora hirya no hino mu gihugu harimo iby’ubutaka, imiturire ndetse n’imyubakire, ibiro bishinzwe irangamimerere n’izindi serivisi (…)
Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco ku bufatanye n’ubw’Intara y’Iburengerazuba, batangaje ko ku kirwa cya Nkombo kiri mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, hagiye kubakwa Ikigo Ndangamuco cy’abaturage (Community Based Cultural Center).
Abanyeshuri 168 biga mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri barahiriye kwinjira mu muryango FPR-Inkotanyi, batangaza imbaraga bazanye zizafasha uwo muryango gukomeza gutera imbere.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025, yateranye isaba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kwita ku nama n’ibitekerezo byatanzwe ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta 2025-2026, birimo kwishyura ibirarane by’ingurane zagombaga guhabwa abaturage.
Umuvugizi w’umugi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya yavuze ko umurwa mukuru ufite ikibazo cya parking zidahagije, bityo abatwara imodoka bakaba bagomba kwirinda kuzijyana ahantu hose, n’ahatari ngombwa, kugira ngo batongera ikibazo n’ubundi kitari cyoroshye.
Abanyeshuri batandatu n’umwarimu wabo bakurikiranyweho gukubita umunyeshuri bamuziza ibiryo, bimuviramo urupfu. Byabereye ku kigo cya GS Rumuri giherereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Miyove mu Kagari ka Gakenke mu Mudugudu wa Museke.