Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, kuri uyu wa 24 Werurwe 2026 yafunguye ku mugaragaro urugo mbonezamikurire y’abana bato guhera ku bamaze amezi atandatu bavutse, ku ishuri ribanza rya Ngoma.
Perezida Kagame ari kumwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abo mu nzego bwite za Leta, yababwiye ko ibintu bigomba guhinduka, abayobozi bakagira imikorere ikorera abaturage, ikurikirana ibyo umuturage akeneye, abayobozi bagakora neza ibyo bashinzwe, cyangwa se byabananira bakegura bakava mu myanya barimo bakajya kureba ibindi (…)
Ubuyobozi bwa Volkswagen Group Africa bwanyomoje amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ko igiye guhagarika ibikorwa byayo mu Rwanda, buhamya ko ibimaze iminsi bivugwa nta shingiro bifite.
Perezida Paul Kagame arambiwe abayobozi bicara bagapanga igenamigambi ry’ibikorwa, ariko rikarangirira mu nyandiko, n’ibikozwe ugasanga bikorwa mu buryo busa nk’ubwo kwikiza aho gukora ibikorwa byagutse kandi birambye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abayobozi yagiriye inama bakanga kuyumva ko ’bagiye kumubona’
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abayobozi bari bateraniye mu mwiherero, ko hari ubutumwa bwe bwite ajya aboherereza ntibabwiteho.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye kugaruka ku mitangire mibi ya serivisi ikirangwa ahantu hatandukanye mu Rwanda, aho hakiri abatanga serivisi bakibwira abazisaba ngo ‘bibwirize’, akavuga ko iyi mikorere yagombye gucika burundu.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye imbabazi Perezida wa Repubulika ku bw’umushinga wo kuhira imyaka ufatiye ku ruzi rw’Umuvumba, aho bawushyize mu bikorwa igice.
Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe 2026, abayobozi mu nzego bwite za Leta ndetse n’abo mu nzego z’ibanze, bahuriye mu nama yiga ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’Igihugu, ikaba ari inama ifite insanganyamatsiko igira iti “Umuturage ku Isonga”.
Abajyanama bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bafatanyije n’ubuyobozi, ndetse n’abandi bahagarariye inzego zitandukanye muri uwo Murenge, bahuriye mu gikorwa cya siporo rusange bakoreye hamwe n’abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya APADE, nyuma yaho bagirana n’ibiganiro, bigamije gusobanurira urwo (…)
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb. Bazivamo Christophe, yasabye urubyiruko rusaga 2000 rwitabiriye Inama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi kwirinda ibihuha bica ku mbuga nkoranyambaga no kurwanya ibinyoma bivugwa ku Rwanda.
Imikoreshereze y’ururimi ry’Ikinyarwanda ni kimwe mu byatinzweho mu nama y’Urubyiruko rwitabiriye Inama Nkuru ya gatandatu y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, rusaba abayobozi kujya bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda igihe batanga serivisi, bakirinda kuvanga indimi.
Umuyobozi Wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, afungura Inama Nkuru y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi yarusabye kwirinda kwishora mu ngeso z’ubusambanyi n’izindi ngeso mbi kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo kandi bikaba ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Mutesi Pascaline avuka mu Karere ka Rubavu ari na ho yiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali ishami rya Rubavu. Yatangiye aya masomo ya Kaminuza nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024, aho yize icyiciro cya kabiri cyayo afashwa na gahunda ya “Tubarere Neza Project” y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no (…)
Mu nama Nkuru ya Gatandatu y’urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2026 hatowe Komite nshya iyobowe na Uzamukunda Pudencienne.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ntawavuga umuryango RPF Inkotanyi atavuze uruhare abagore n’abana babo bagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no mu bufatanye bw’iterambere ry’Igihugu.
Perezida Paul Kagame yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi yose umunsi mwiza wa Eid al-Fitr, wizihijwe kuri uyu wa 20 Werurwe 2026, abasaba ko uyu munsi ukwiye gukomeza kubibutsa kugira indangagaciro z’impuhwe, ubumwe n’ubumuntu.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, avuga ko Igisibo cy’Abayisilamu cyagenze neza, akabivuga ahereye ku kuba nta kibazo bigeze bagira mu minsi 30 cyamaze, kuko nta kibazo cy’umutekano bigeze bahura na cyo, mu gihe hari ahandi ku Isi hari bagenzi babo batabasha gusenga bisanzuye kubera intambara.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abafatanyabikorwa mu iterambere, guhindura uburyo batangamo inkunga ku bagenerwabikorwa, kugira ngo abaturage bagere ku iterambere rirambye.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, agereranya Igisibo Gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhani nk’ikipe y’abakinnyi n’abatoza babo, bajya mu mwiherero kugira ngo hatagira ikindi kibarangaza, bitegura umukino ukomeye, kuko Abayisilamu na bo bamara iminsi 30 biyiriza, basenga cyane, bagamije kurushaho kwiyegereza Imana.
Iyo havuzwe ibigwi by’Inkotanyi akenshi abenshi babihuza n’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko abigaga mu ishuri ryisumbuye rya Nyange (ES Nyange) mu 1997, bafite andi mateka yihariye y’ubutwari bwazo.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije Abadepite impinduka zitandukanye yifuza gushyira mu mikorere y’amatora, zirimo guhindura uburyo bwo gutora ku nzego zimwe, kongera igihe cyo gusimbuza abayobozi no kuvugurura imiterere y’inzego zitora, hagamijwe kurushaho kunoza imigendekere myiza y’amatora.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yemeye ko mu Rwanda hakigaragara ikibazo cy’amashanyarazi abura cyangwa acika intege, cyane cyane mu masaha y’umugoroba, asobanura ko biterwa n’ibikorwa remezo bishaje ndetse n’ubwiyongere bw’ibikenerwa n’ubukungu bugenda butera imbere.
Minisitiri w’lbikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yagaragaje ko imirimo yo kubaka inganda zitunganya amazi mu mijyi igeze kure aho hari kubakwa inganda nshya, izindi zikongererwa ubushobozi mu rwego rwo kugeza amazi meza ku baturage.
Abari abanyeshuri mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu barokotse igitero abacengezi bagabye ku ishuri ryisumbuye rya Nyange, bagaragaje ko icyo gihe iby’amoko bari babizi kandi ko Abahutu n’Abatutsi bashoboraga kumenyekana ariko bahitamo kunga ubumwe.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire mu ruzinduko arimo muri Sénégal, yakiriwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yamugeneye.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) irizeza Abanyarwanda ko nta gahunda ihari yo gutegeka abantu gutura mu nyubako zigeretse gusa, kuko nta mpungenge zihari z’uko ubutaka bwo guturaho bushobora kuzashira mu gihe cya vuba.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) irasaba abakobwa b’abangavu, kwirinda inshuti mbi n’igitutu cyazo, kuko bituma hari abangavu bakurikiza inama mbi za bagenzi babo bananiranye, bigatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina imburagihe.
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, arasaba abaganga n’abandi bita ku barwayi kujya babavugisha neza, kuko biri mu bifasha kugira icyizere cyo gukira vuba.
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Hugh Evans washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Global Citizen, bagirana ibiganiro byagarutse ku ruhare rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’umuryango ayoboye mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhanzi mu Rwanda, ndetse n’ibindi bikorwa bikomeje gushyirwa mu bikorwa mu nzego (…)