Abantu bafite ubumuga bahamya ko kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere bitaborohera kubera ubumuga bunyuranye bafite, bigatuma muri bo hari abaterwa inda, cyane cyane abangavu.
Nyuma y’uko tariki 14 Kamena 2025 umugore w’i Nyagatare apfiriye mu icumbi ry’ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, yashyinguwe kuri uyu wa 20 Kamena 2025.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bimwe mu bikorwa bya Guverinoma byagezweho, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, yavuze ko Leta icyiga ibijyanye no gushyiraho umushara fatizo kuko bikirimo imbogamizi nyinshi zikwiye kwitonderwa.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari n’Umutungo wa Leta Alexis Kamuhire, arasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, NIDA, guhindura vuba uburyo isimbuza indangamuntu ku wayitaye, n’uburyo ikosora amakosa yagaragaye ku ndangamuntu ya runaka.
Kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, mu Kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Nasho, mu Karere ka Kirehe, habereye umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda abasore n’inkumi basoje amahugurwa y’ibanze ya gisirikare bari bamazemo amezi atandatu.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bimwe mu bikorwa bya Guverinoma byagezweho, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, atangaza ko mu myaka 7 abantu Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yabwiye Abasenateri ko mu rwego rwo gutegura abakoze Jenoside barimo barangiza ibihano, ni ukuvuga basigaje amezi atandatu, bazajya bajya kugororerwa mu igororero rya Nyamasheke.
Mu gihe bivugwa ko mu Karere ka Nyaruguru amashanyarazi amaze kugezwa ku baturage 86.7%, abahawe ay’imirasire muri rusange, ari na bo benshi, bavuga ko urebye ntacyo akibamariye, bagasaba ko basanirwa bakongera gucana.
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, byasinyanye amasezerano agena ingingo ngari zigomba kuzasinywa na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, hagamijwe gushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, arasaba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Uturere, JADF, guha umwanya abagenerwabikorwa babo na bo bakajya bagaragariza abitabira imurikabikorwa, ibyo bagezeho byabahinduriye ubuzima.
Inzu 20 z’abatishoboye bo mu Murenge wa Nyamabuye zabonewe isakaro, ku buryo hari umuhigo wo kuzitaha bitarenze Kamena 2025.
Abagabo n’abagore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, biyemeje gusezerana, banagabirana inka ku miryango 12 itishoboye, nka bumwe mu buryo bwo kubaka imiryango itekanye.
Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ibidukikije ndetse n’izindi nzego za Leta zibifite mu nshingano kwita byihariye ku mibereho y’abatuye mu birwa batagerwaho n’iterambere.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu 2025 nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko akazi ko gukora isuku ku mihanda no kubungabunga ubusitani buri kuri iyo mihanda katazongera guhabwa ibigo byigenga, ahubwo ko kagiye guhabwa amakoperative y’urubyiruko.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko hagiye kongera gukorwa ubukanguramba ku mikoreshereze y’umuhanda ku banyeshuri biga mu bigo byo mu mujyi wa Nyagatare, ariko n’amashuri na yo agashyiraho urubyiruko rw’abakorerabushake bafasha abana kwambuka, abarimu (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye ba Ofisiye Bakuru basoje amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College), gushora ubumenyi bacyuye mu bizamura iterambere ry’umutekano w’ibihugu byabo, bakayoborwa n’ubwo bumenyi barangwa n’ubunyamwuga mu kazi.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine yagejeje kuri Komisiyo ya Sena y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu uko Politiki, amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’ubutaka byubahirizwa mu birwa.
Abasoje amahugurwa ya ‘Urumuri Program’, bitezweho kuzana impinduka nziza mu kurengera ibidukikije bahangana n’imihindagurikire y’ikirere, binyuze mu mishinga yabo.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwijeje abakiriya bayo by’umwihariko abatuye mu Karere ka Gatsibo, ko bagiye kurushaho kwihutisha no kunoza serivisi kuko igihe ari amafaranga.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko mu rwego rwo gufasha abaturage guhaha no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, hari impinduka zabaye ku misoro yari iteganyijwe kuzamurwa mu mwaka w’ingengo y’Imari 2025-2026.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien arasaba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Musanze (JADF), kongera imbaraga mu bikorwa bizamura iterambere n’imibereho myiza y’umuturage, abibutsa ko uko umujyi wa Musanze uzamuka bikwiye kujyana n’imizamukire y’umuturage.
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango JADF, baratangaza ko biteguye kugira uruhare mu kuziba icyuho cy’inkunga z’amahanga zahagaritswe, kugira ngo umuturage wafashwaga atahahungabanira.
Abakiriya ba Banki ya Kigali (BK), by’umwihariko abo mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko bayifata nk’akabando k’iminsi bitewe n’uburyo yabafashije kwagura ibikorwa byabo ikabavana ku rwego rumwe ikabageza ku rundi rwisumbuyeho.
Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godfrey, yagezaga ku Mutwe w’Abadepite umushinga w’itegeko ryerekeye imyishyurire y’indishyi zikomoka ku mpanuka, yavuze ko uyu mushinga w’itegeko ureba gusa abakoze impanuka biturutse ku binyabiziga bikoreshwa na moteri.
Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore ari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, Umuyobozi muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, John Armiger na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra basuye ahazubakwa urugomero rwa Rusizi III ruhuriweho n’u (…)
Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateguye urugendo rugamije kwigisha urubyiruko amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Umujyi wa Kigali wagaragarije Abadepite ko mu nzu zigera ku 1,400 zubatswe nta byangombwa, izigera kuri 222 zigomba gusenywa zikavanwaho burundu.
Ndungutse Leopord, ni umwe mu babyeyi babona gahunda ya ‘Tubarerere mu Muryango’ nk’uburyo bufasha abana kwigarurira icyizere, no kwiyumva nk’abandi mu muryango kuruta kubaho batagira abo bita abavandimwe cyangwa ababyeyi.
Perezida Paul Kagame yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya Hope Haven Christian School ku bw’uruhare bwagize mu gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda bahereye ku byo bari bakeneye.
Mu rwego rwo guteza imbere ubudaheza, ba rwiyemezamirimo bo mu Karere ka Huye barasabwa kujya batanga akazi no ku bantu bafite ubumuga, cyane ko byagaragaye ko na bo bashoboye, bakaba bataniganda iyo bakagezemo.