Urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango rurimo abacikirije amashuri, abatewe inda zitateganyijwe, abari barishoye mu biyobyabwenge, ndetse n’abakomoka mu miryango ikennye cyane ku buryo byabagoraga kugira icyo bageraho, ubu barishimira ko babonye ubafasha kwiga imyuga bakanahugurirwa kwihangira imirimo, ku buryo bahamya ko aho (…)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Madamu Jeannette Kagame, yitabiriye ibirori byo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri bo mu cyiciro cya gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi Xperience wabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ubwo yari kuri KT Radio asobanura byinshi ku gitabo yanditse cyitwa ‘Umurage w’urubyiruko’ aherutse gusohora, umwanditsi Yolande Mukagasana asanga ku bijyanye n’imyitwarire ikwiye kuranga urubyiruko kugira ngo rukomeze kubungabunga ubumwe bwarwo n’ubunyarwanda, icya mbere ari uko rukwiye kubanza kumenya ururimi (…)
Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umushakashatsi, Yolande Mukagasana, asanga ikiyobyabwenge gikuriye ibindi mu Rwanda ari ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko iyobya ubwenge bw’umuntu, akava mu byiza yakoreraga Abanyarwanda ahubwo akabica.
Ubwo yari kuri KT Radio avuga ku hazaza h’u Rwanda n’urubyiruko rwo muri iki gihe, Pasiteri Rutayisire Antoine yasobanuye byinshi bikwiye kwitabwaho kugira ngo umuryango ube muzima, ariko cyane cyane urubyiruko kuko ari zo mbaraga zubaka, ariko nanone zangiza iyo zidahawe umurongo mwiza.
Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, bizatangira kwimukira i Masaka muri Werurwe uyu mwaka.
Pasiteri mu Itorere ry’Abangilikani (Anglican), Antoine Rutayisire, yahisemo kureka kuba umupadiri kugira ngo bitazamubuza gushaka, kubera ko yari amaze kubona hanze hari abakobwa beza.
Ubwo yari kuri KT Radio, Pasiteri Rutayisire Antoine yagize icyo avuga ku bijyanye n’insengero zifunzwe, bikaba byaratumye hari abasubira inyuma mu by’ukwemera, abandi bakabura aho baruhukira kuko insengero zabafashaga kuruhuka zifunze.
Ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2025/2026 yagabanutseho Miliyari 80,4 Frw iva kuri miliyari 7.032,5 Frw igera kuri miliyari 6.952,1 Frw.
Pasiteri Antoine Rutayisire avuga ko rimwe mu masomo yakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko umuntu ashobora kuba mubi, kandi atari asanzwe ari we.
Guverinoma y’u Buyapani n’Umuryango Society for Family Health (SFH) Rwanda basinye amasezerano y’inkunga agamije kunoza uburyo bwo kubona amazi meza mu Kagari ka Gakenke, Umurenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo, binyuze mu mushinga watewe inkunga na Japan’s Grant Assistance for Grassroots Human Security Projects (…)
Pasiteri Antoine Rutayisire uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ahamya ko kubyara atari itegeko ry’Imana, kuko iyo biba ari ko bimeze, uwari kuryubahiriza wa mbere yari kuba Yesu, ariko si ko byagenze kuko atabyaye.
Ikipe ya mbere ya SWAT yo muri Polisi y’u Rwanda yegukanye umwanya wa gatatu mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane (Obstacle Course Challenge), mu irushanwa rya UAE SWAT Challenge, inasoza iri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rusange.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa, yakiriye indahiro ya Gaspard Musonera, Komiseri mushya muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), uheruka kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Mukantaganzwa yamubwiye ko imirimo arahiriye itoroshye ariko itanakomeye kubera ko ayisanzemo abandi, anamwibutsa ko indahiro akoze (…)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe ari muri Addis-Ababa/Etiyopiya aho agiye kwitabira inama nkuru zifatirwamo ibyemezo biyobora Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
Mu bigo ngororamuco bitandukanye biri hirya no hino mu Gihugu, haravugwa ikibazo cy’umubare muto w’inzobere ku buzima bwo mu mutwe, bigatuma abafite iki kibazo batitabwaho uko bikwiye, kikaba ari kimwe mu bituma ibyo bigo bikomeza kubamo abantu benshi.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku bigo by’igororamuco igaragaza ko uko imyaka yagiye ihita umubare w’abajya mu bigo ngororamuco wagiye wiyongera. Depite Mukabalisa Germaine yabajije igituma uwo mubare wiyongera ndetse n’icyo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango irimo gukora kugira ngo ugabanuke.
Muri iki gihe hari abarangiza kwiga amasomo y’ibyiciro bitandukanye, yaba ayisumbuye cyangwa kaminuza, ariko bagasanga bidahagije, ahubwo bakiyemeza kongeraho ubumenyi bw’umwuga runaka kugira ngo bibafashe mu kubona akazi mu buryo bwihuse cyangwa se na bo bakakihangira.
Ubundi imbuto zinyuranye z’ibirayi zisanzwe zihingwa mu Rwanda kuva kera, umuhinzi iyo yateye bikamera, atangira gutera imiti irwanya indwara zibasira ibirayi, cyane cyane iyo bakunze kwita ‘indwara y’imvura’ cyangwa ‘Mildiou’ mu ndimi z’amahanga, iterwa n’agahumyo kitwa ‘Phytophtora infestans’. Iyo miti abahinzi bayitera (…)
Urwego rw’Umuvunyi ruratangaza ko mu mwaka ushize wa 2025, rwoherereje Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), amadosiye 46 y’abantu batabashije gusobanura inkomoko y’umutungo wabo, kuko ngo bigize icyaha.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, aributsa Abanyarwanda ko ubutabera ari uburenganzira bwa buri muntu, bityo ko butagurwa, akabasaba kwirinda gutanga ruswa ahubwo bakavuga uwayibatse.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko bugitegereje Ishimwe Dieudonné uzwi ku mazina ya Prince Kid ufungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo arangize igifungo yakatiwe n’inkiko z’u Rwanda.
Perezida w’Urukiko rw’ikirenga MUKANTAGANZWA Domitilla yabwiye abakozi bo mu nkiko barimo abacamanza kwirinda gusiragiza ababagana.
Abakozi 13 bo mu rwego rw’ubucamanza bahaniwe ruswa mu mwaka wa 2024-2025. Mu myaka 20 ishize (kuva mu mwaka wa 2005 kugera mu mwaka ushize wa 2005) abakozi 57 barirukanywe kubera ruswa.
Abagore bagize urugaga rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ruhango, baratangaza ko bagiye kwita ku isuku nk’umuco kugira ngo babere abandi intangarugero.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu (REG) cyateguje ibura ry’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko hari ibintu bitatu by’ingenzi bituma akunda Inkotanyi mu buryo buhebuje. Senateri Mureshywankano ntabwo ajya avuga urukundo akunda Inkotanyi ngo rusigane n’uburyo zamuvanye mu mashyamba ya Congo ahunguka kugeza ubwo yinjiye muri Politiki.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangije ku mugaragaro mu Mujyi wa Kigali igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotora abahatuye kugira ngo bazahabwe indangamuntu koranabuhanga.
Nyuma y’imyaka hafi ibiri Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rufunze insengero n’imisigiti kubera kutuzuza ibisabwa, kuri ubu hari abatangiye kwishimira ko zimwe zatangiye gukomorerwa.
Guhera ku wa Mbere, tariki ya 9 Gashyantare, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK bizakira ku nshuro ya mbere Icyumweru cy’Amahugurwa ku Kubaga Indwara y’Igicuri (Epilepsy Surgery Training Camp).