Impunzi z’Abanyekongo ziramagana Jenoside irimo kubakorerwa muri DRC
Impunzi z’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda bari mu Nkambi zitandukanye, batangiye imyigaragambyo y’amahoro, bavuga ko igamije kwamagana Jenoside irimo gukorerwa mu bice bitandukanye byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Abitabiriye iyo myigaragambyo mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi, na Nkamira mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bamagana ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’Abanyamulenge n’abo mu bwoko bw’Abahema mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, ndetse no mu Ntara ya Ituri.
Abigaragambya bavuga ko batabaza Imiryango Mpuzamahanga ngo ihagarike byihuse Jenoside irimo kubakorerwa ishyigikiwe na Leta ya DRC, kuko hashize igihe ntagikorwa, dore ko hari n’abamaze imyaka 28 ku butaka bw’u Rwanda bahunze ubwicanyi bavukijwe amahirwe yo gutaha mu Gihugu cyabo.
Umwe muri bo agira ati, “Njyewe maze imyaka 28 kuko nahungiye mu Rwanda ndi agahinja, turashaka kwereka amahanga ko abantu bacu bari kwicwa bazira akarengane, twahisemo uyu munsi ngo twereke amahanga ko dufite imiryango twasize iwacu, ko abayigize bari kwicwa”.
Undi na we ati, “Maze hano imyaka 24 navukiye mu nkambi ya Kiziba, twamenyesheje Leta y’u Rwanda iducumbikiye ko twigaragambya mu mahoro, twamagana Leta ya DRC kuko iri gukorera Jenoside iwacu muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo mu bwoko bw’Abahema, Abatutsi n’Abanyamulenge”.
Yongeraho ati, “Turasaba ko Imiryango Mpuzamahanga itwumva ikagira icyo ikora kuko bimaze kurenga urugero, benewacu barashira, turifuza ko bihagarara nonaha. Ibyakozwe byose ntacyo byamaze ngo ijwi ryacu ryumvikane, ubuzima buri kubura, abantu bari gupfa, dushaka ko bihagarara”.
VIDEO: Impunzi z’Abanyecongo zibarizwa mu nkambi ya Kiziba iherereye muri @KarongiDistr zirasaba ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo🇨🇩, abacanshuro ndetse n’ibihugu bibashyigikiye guhagarika Jenoside ikomeje gukorerwa Abatutsi bo muri Nord Kivu, Abanyamulenge… pic.twitter.com/bchphF4chu
— Kigali Today (@kigalitoday) March 4, 2024
VIDEO: Impunzi z’Abanyecongo zibarizwa mu nkambi z’impunzi za Nkamira muri @RubavuDistrict na Kiziba iherereye muri @KarongiDistr zazindukiye mu myigaragambyo y’amahoro mu rwego rwo kwamagana Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri Kivu ya ruguru, Abanyamurenge bo muri Kivu y’epfo… pic.twitter.com/rq4JYw0vJs
— Kigali Today (@kigalitoday) March 4, 2024
Reba ibindi muri iyi video:
Video: Eric Ruzindana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|