Musanze: Abafite ubumuga bigishijwe ikoranabuhanga bitezweho guhanga udushya

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Musanze, basanga ubumenyi mu ikoranabuhanga bungutse, hari urwego bugiye kubagezaho mu kurushaho guhanga udushya no kunoza umurimo.

Icyiciro cy'abantu 20 bafite ubumuga cyabimburiye abagera muRI 300 bagomba kuzahabwa ubumenyi mu ikoranabuhanga
Icyiciro cy’abantu 20 bafite ubumuga cyabimburiye abagera muRI 300 bagomba kuzahabwa ubumenyi mu ikoranabuhanga

Mu mahugurwa bari bamaze ukwezi bakurikiranira mu kigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Musanze ‘Yego Center Musanze’, abagera kuri 20 bafite ubumuga burimo ubw’ingingo n’ubwo kutabona, mu kuyasoza, batahanye ingamba zo kubakira ku bumenyi bayungukiyemo bakarushaho kongera ireme ry’umusaruro w’ibyo bakora.

Dushimimana Agnes wo muri Koperative ‘Dukomeze Ubuzima Mudende’ ikora ubuhinzi, avuga ko kuba we na bagenzi batari bafite ubumenyi mu gukoresha mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, byadindizaga imikorere ya Koperative.

Agira ati “Amakuru yose arebana n’imikorere ya Koperative ajyanye n’umusaruro yinjiza, ingano y’ibyo dushora mu kugura imbuto, ifumbire imiti n’ibindi bikorwa byose koperative yabaga yashoye, twabyuzuzaga mu mpapuro, hakaba ubwo bimwe tubishatse tukabibura kubera ko byabaga bibitswe mu buryo bwa gakondo”.

Yungamo ati “Kuba tumenye gukoresha mudasobwa byongeye tukaba dusanzwe tunazifite n’ubwo tutazikoreshaga kubera uko kutamenya kuzikoresha, bigiye kutworohera kubikamo amakuru yose, bityo n’igenamigambi ry’igihe kirekire tujye tubasha kurikora koperative yacu igendane n’izindi mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga”.

Nyuma y'amasomo bahawe biyemeje kuzamura urwego Koperative yabo yari iriho
Nyuma y’amasomo bahawe biyemeje kuzamura urwego Koperative yabo yari iriho

Basanga iri koranabuhanga kandi bazaribyaza ibindi bikorwa bibinjiriza, nk’uko Ntezimana Théophile yunzemo ati “Ubu natwe twasobanukiwe uburyo twakoresha ikoranabuhanga tukajya tugaragariza ab’ahandi ibyo dukora, abaguzi b’umusaruro wacu biyongere bidasabye kuvunika tujya kubategerereza ku masoko. Twahungukiye n’uburyo dushobora kwagura ibikorwa tukaba twashinga na serivisi z’Irembo, bityo n’abaturage b’aho dutuye bakajya bazibonera hafi natwe tukabyungukiamo. Iyo mishinga yose ubwo twakurikiranaga aya masomo batweretse buryo ki ishoboka tubigizemo uruhare”.

Come Ndemezo, Umukozi w’umushinga ‘Feed the Future Hanga Akazi’, uterwa inkunga na USAID, avuga ko bahisemo guhugura abafite ubumuga bakora ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo na bo barusheho gukora kinyamwuga.

Ati “Mu byiciro by’abagize sosiyete Nyarwanda, icy’abafite ubumuga bigaragara ko na bo hari urwego rwiza bagezeho mu kwitabira gukora imishinga, ariko iyo usesenguye neza ubona ko ubumenyi mu kubimenyekanisha, kubicunga neza mu buryo bw’ikoranabuhanga bisa n’aho bari bakiri inyuma. Iyi ikaba imwe mu mpamvu twasanze amasomo nk’aya yaba ingenzi mu ntambwe barimo yo kubyaza umusaruro ayo mahirwe abakikije, bikaba byatuma barushaho kungukira mu byo bakora”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald, yasabye abasoje aya mahugurwa kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga no kwiteza imbere mu bikorwa byabo, kandi bakazirikana ko igishyizwe imbere ari ibituma barushaho kwigirira icyizere no kumva ko bashoboye.

Iki cyiciro cy’abahuguwe uko ari 20, kibimburiye ababarirwa muri 300 bo mu Karere ka Musanze bafite ubumuga biteganyijwe ko bazigishwa amasomo yo kuri uru rwego muri uyu mwaka, binyuze muri gahunda ya Hanga Akazi, ku bufatanye n’ikigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Musanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka