Mu gihe hirya no hino hari kwibukwa abatutsi bazize Jenoside mu 1994, abarokotse bo mu murenge wa Nyundo bababajwe n’imyuzure imaze iminsi yinjira mu rwibutso rw’uwo murenge.
Muhimpundu Beatrice aryamye mu bitaro bya Rwamagana atavurwa ubushye yaje kwivuza kuko ikarita ye ya mituweli yahiriye mu nzu.
Abaturage benshi baturanye n’ibirunga mu karere ka Musanze bibasiwe bikomeye n’amazi menshi y’imvura aturuka mu birunga. Ugeze ku ishuri rikuru rya INES, nko mu birometero 5 uvuye mu mujyi rwagati wa Musanze, urahasanga amazi atembana imbaraga nyinshi kurusha imigenzi.
Umwana w’imyaka 18 wo mu karere ka Nyabihu yahitanywe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro rya tariki 11/04/2012. Iyo mvura yaguye guhera saa tanu z’ijoro igeza hafi saa moya za mu gitondo mu turere twa Nyabihu, Musanze na Rubavu yateye imyuzure yangije amazu 43 n’imyaka.
Biteganyijwe ko uruganda rw’imyumbati rwubatswe mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango ruzafungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki 16/04/2012.
Ushinzwe ibikorwa byo guhuza ingabo n’abaturage mu turere twa Karongi na Rutsiro, Cpt Twagira Vianney aratangaza ko isura y’abicanyi u Rwanda rwari rufite mu mahanga rwayihanaguye burundu none ubu igihugu kifuzwa n’amahanga.
Nyuma yo gushimwa no kugaragaza ko ingabo zarwo zishoboye gucunga no kugarura umutekano mu bihugu byinshi byagize ibibazo, ingabo z’ u Rwanda zasabwe no gucunga umutekano Juba mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.
Kuri Station ya Polise yo mu karere ka Nyagatare hafungiye abantu batatu kubera amagambo agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside bagaragarije abacikacumu.
Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lieutenant Genaral Ceaser Kayizari, aratangaza ko mu gihugu gitera imbere umutekano uba ari byose ndetse ibintu byose bikaba bigerwaho kubera umutekano.
Mu gitabo cya gereza ya Mpanga bandikamo ibyo bashimye n’ibyo basaba ko byakosorwa, Komiseri Mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, Gen. Maj Paul Rwarakabije we yanditse asaba kuzamura imyumvire y’imfugwa zaho kurusha uko yayisanze.
Nzabonimpa Jean Paul, Nzabamwita Yowasi na Shyirambere Jean Marie bose bo mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe bafatiwe mu murenge wa Kirehe saa tanu z’ijoro tariki 10/04/2012 bafite ibiro 300 by’urumogi bashaka kurujyana i Kigali.
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa wa Guverinoma, Tharcisse Karugarama, yakiriwe mu biro bya Perezida w’igihugu cya Togo Nyakubahwa Faure Gnassingbé, tariki 10/04/2012, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we, Paul Kagame.
Imiryango irindwi yo mu murenge wa Gitoki akarere ka Gatsibo icumbikiwe n’abaturage nyuma y’uko amazu yabo ajyanywe n’umuyaga wahushye mu mvura yaguye tariki 09/04/2012.
Imwe mu mihanda nyabagendwa yo mu duce twa Sahara ahagana ku mashuri ya St. Joseph mu karere ka Kicukiro ikomeje kwangizwa n’isuri muri iki gihe cy’imvura.
Shyirambere Jean Marie Vianney yaturikanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade imuca ikirenge, ubwo yahiraga ubwatsi bw’amatungo tariki 10/04/2011.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu masaha ya saa saba z’amanywa mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigarama akarere ka Kirehe, tariki 09/04/2012, yasenye amazu 10.
Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Genocide (CNLG) yazanye uburyo bushya bwo kubika imibiri y’abazize Jenoside ku buryo bugezweho, ikazajya imara igihe kigera ku myaka 150.
Umugabo witwa Majoro yishwe n’umuriro w’amashanyarazi nyuma yo kurira inkingi y’umuriro w’amashanyarazi mu murenge wa Gihango akagari ka Congo Nil, umudugudu wa Kandahura, akarere ka Rutsiro.
Urupfu rwa Mushambakazi witabye Imana mu gicuku cya tariki 08/04/2012 mu mudugudu wa Karuyumbo mu kagali ka Cyotamakara mu murenge wa Ntyazo azize ihungabana ntaho ruhuriye n’ingangabitekerezo ya Jenoside nk’uko byari bitangiye guhwihwiswa.
Nyuma yuko ubuyobozi busabye abaturage ko uwatwaye ibendera ryo ku kigo cy’ishuri cya Cyambwe mu murenge wa Musambira yarigarura, saa cyenda zo ku cyumweru tariki 8/4/2012 niho ryabonetse.
Umugore witwa Mushambakazi w’imyaka 48 yitabye Imana ahagana mu ma saa Cyenda z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 08/04/2012 azize ihungabana, nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ntyazo.
Urugendo rwa Minisitiri w’Intebe mu karere ka Gakenke rwabaye tariki 05/04/2012 mu rwego rwo gusoza ukwezi kwahariwe umugore. Imyiteguro yo kumwakira bwa mbere mu karere byatumye umujyi usigarana isura nshya.
U Bufaransa bwohereje ugomba kubuhagararira mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 18. Biteganyijwe ko iyo ntumwa igomba kuba iri i Kigali guhera tariki 06 kugeza 07/04/2012.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bibumbiye mu muryango Ibuka ukorera mu Bufaransa barasaba abakandida barimo guhatanira umwanya wo kuyobora Ubufaransa kugaragaza ukuri kuri Jenoside yabaye mu Rwanda.
Kuwa kane mu ma saa tanu z’amanywa, ikigo nderabuzima cya Kinigi cyahuye n’ikibazo cy’amazi aturuka mu birunga yabaye menshyi cyane akagera n’aho yari agiye kwangiza iri vuriro. Cyakora ubwo twahageragera mu ma saa kenda z’amanywa kuko ari bwo imvura yari igenjeje amaguru make, twasanze amazing asa n’ayahashize kuko bari (…)
Minisitiri w’Intebe arasaba ko umugore n’umukobwa bahabwa umwanya muri gahunda za Leta kugira ngo zibashe kugerwaho. Yabisabye mu gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe umugore cyabereye mu rwego rw’igihugu mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa kane tariki 05/04/2012.
Ingabo z’u Rwanda zari ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani, kuri uyu wa kane tariki 05/04/2012, zatangiye gusimburwa n’izindi ngabo z’u Rwanda kuri ako kazi.
Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwafunze by’agateganyo umupolisi Ndayambaje Germain kubera ko akwekwaho uruhare mu bujura bw’amabati yibwe tariki 15/03/2012 aho yarindaga.
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Muyunzwe, umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’imwe mu mihanda ibahuza n’ibikorwa remezo idakoze neza.
Ibikorwa byo mu cyumweru cyahariwe igisirikari “Army week” cyabaye kuva tariki 26-30/03/2012 cyasigiye aba bana icyizere. Abaganga bo ku bitaro bya Gisirikari by’u Rwanda (RMH) bahaye ubufasha mu buvuzi ku buntu abana 31 babana n’ubumuga baba mu kigo inshuti zacu ku Kicukiro.