Abagabo batatu n’ababaherekeje bahuriye ku biro bya Polisi station ya Muhanga ahari inka ubuyobozi bwafashe nyuma y’uko yibwe kuwa Gatatu w’iki cyumweru, baburana buri wese avuga ko ari iye.
Nyuma y’amezi agera kuri atanu barangije kubaka ibyumba by’amashuri ku rwunge rw’amashuri rwa Gishubi mu murenge wa Gishubi, ngo kugeza ubu ntibasobanurirwa neza impamvu amafaranga bakoreye mu mezi atatu ya nyuma y’iki gikorwa batayahembwe.
Minisiteri y’Abagore n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), irakangurira ababyeyi gukunda abana babo batitaye kuko bavutse kuko ari uburenganzira bwabo. Ibitangaje igihe yitegura gusoza icyumweru imaze ikangurira abantu kwita ku bana n’umuryango.
Politiki nshya yo kurwanya ruswa urwego urwego rw’Umuvunyi rwashyizeho nta gishya izanye uretse kunganira ibyari bisanzwe bikorwa mu kurandura ruswa; nk’uko bitangazwa n’Umuvunyi w’agatenganyo, Augustin Nzindukiyimana.
Niyonsaba Jonas uri mu kigero cy’imyaka 27 aratangaza ko yiyemeje kwitandukanya n’inyeshyamba za FDLR FOCA ku bushake bwe ngo yiteze imbere anateza imbere u Rwanda rwamubyaye.
Umutoni Josiane utuye mu karere ka Gakenke amaze imyaka ibiri yirwanaho ashaka ibitunga umwana yabyaye nyuma yo kwimwa indezo na Mbonigaba babyaranye amuziza ko yabyaye nyamweru. Nubwo urukiko rwemeje ko Mbonigaba agomba kwita ku mwana, kugeza na n’ubu ntacyo amuha.
Guverinoma y’u Rwanda irateganya gukuriraho abakene amafaranga 1000 atangwa n’umuturage igihe agiye gufata ibyemezo bya burundu by’ubutaka yatijwe na Leta iyo bumaze kubarurwa no kwandikwa mu bubiko bwabugenewe.
Abanyamadini bo mu karere ka Kayonza barasaba guhabwa imfashanyigisho ku burere mbonera gihugu no kwegerwa n’abayobozi kugira ngo babashe guha inyigisho nziza abayoboke b’amadini yabo.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 baranenga ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ko imfubyi za Jenoside zirera zisurwa cyane ari izo mu mujyi gusa, ab’ahandi bagasa n’aho bibagiranye.
Mu karere ka Nyanza hatangiye gutangwa icyemezo cy’umugayo kigenewe abayobozi bafite imikorere mibi mu nzego z’ibanze; nk’uko byagaragaye mu muhango wo gutanga ibyemezo by’ishimwe n’umugayo wabaye tariki 14/06/2012.
Itsinda rishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo rivuga ko ntawe uzabeshya mu isuzuma ry’imihigo y’umwaka 2011-2012, kuko harimo gusuzumwa ibikorwa bifitiye abaturage inyungu nyinshi kandi zirambye, harimo ibikorwaremezo, ubwinshi bw’ibitunga abaturage, imiturire, n’ibindi.
Abaminisitiri batatu, kuri uyu wa kane tariki 14/06/2012, bari mu Ntara y’Iburasirazuba muri gahunda zitandukanye zo gusura no gusesengura ibibazo biri mu nzego z’ibidukikije, umutungo-kamere n’imiturire myiza mu midugudu.
Abantu batatu bitabye Imana undi umwe ararokoka nyuma yo kugwa mu musarane kuwa gatatu tariki 13/06/2012 mu kagari ka Gasarenda, umurenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe.
Mu cyumweru cyahariwe gusoza Inkiko Gacaca, abantu 32 bamaze gutabwa muri yombi mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango kuko batorotse imirimo nsimburagifungo (TIG) batayirangije.
Umukuru w’umudugudu wa Murenge, akagari ka Mariba, umurenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke yatse uwasigajwe inyuma n’amateka amafaranga 5000 amubwira ko ari ay’uko yamugiriye mu kibazo akaba agiye kuzahabwa inka muri gahunda ya girinka.
Cyiza Moise utuye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera avuga ko yari akwiye kugira icyo agenerwa n’ubuyobozi kuko ariwe wahanze igikoresho cya “Kandagira Ukarabe” ubu gisigaye gikoreshwa mu Rwanda hose mu rwego rw’isuku n’isukura.
Abarwayi 44 bari barwariye mu bitaro bya Remera Rukoma bazira kunywa igikatsi, umutobe n’inzoga bihumanye, basezerewe mu bitaro kuko bose bakize neza.
Urwego rw’Umuvunyi rwiyemeje gushyira itangazamakuru mu bafatanyabikorwa baryo kugira ngo rurusheho kunoza imikorere, runemera gukorera abanyamakuru ubuvugizi kugira ngo bashobore gukora akazi kabo bisanzuye.
Abafite ababo baguye mu kigo St Joseph kiri i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ntibishimiye ko imibiri y’ababo bari bashyinguye mu cyubahiro muri icyo kigo yongera gutabururwa ngo ijyanywe gushyingurwa mu rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.
Uyobora inkambi y’agateganyo ya Nkamira aranyomoza ibivugwa na zimwe mu mpunzi zo muri iyo nkambi ko mu ibarura ziri gukorerwa hari izo barenganya bazita Abanyarwanda kandi ari Abanyekongo.
Abasirikare icyenda barwaniriraga umutwe wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo batashye mu Rwanda bari kumwe n’imiryango yabo tariki 12/06/2012 banyuze ku mupaka wa Gisenyi mu karere ka Rubavu.
Bamwe mu bitandukanyije n’umutwe w’inyeshyamba za FDLR bari mu kigo cya Mutobo mu karere ka Musanze barashishikariza izindi nyeshyamba zo muri uwo mutwe zasigaye mu mashyamba ya Kongo gutaha kuko mu Rwanda hari umudendezo.
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, arasaba abubaka urugomero rwa Musarara ruri mu karere ka Gakenke kwihutisha imirimo ku buryo mu mezi abiri yaba yarangiye kugira ngo abaturage babone umuriro w’amashanyarazi Leta yabasezeranyije.
Abagabo bane bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Kirehe kuva tariki 11/06/2012 nyuma yo gufatanwa urumogi bavuga ko bari bagiye kurugurisha kugira ngo bikenure dore ko banavuga ko barubonamo agafaranga gatubutse.
Umunyarwandakazi witwa Clarisse Iribagiza azaba ari muri Amerika kuva tariki 13-30/06/2012 mu nama izahuza urubyiruko rukiri ruto rwagaragaje ubuhanga mu bijyanye no kwihangira imirimo, umubano no kwiteza imbere ku mugabane wa Afurika.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, aratangaza ko raporo zishinja u Rwanda guhungabanya uburenganzira bwa muntu nta kuri zifite. Ngo iyo izo raporo ziba zifite ukuri Abanyarwanda bari kuba baratsinzwe.
Abantu benshi batuye n’abaturutse hirya no hino mu gihugu bafite ibibazo by’uburwayi, bahitamo kurindira icyumweru cya mbere cya buri kwezi kugira ngo bagane ahitwa mu rugo kwa Yezu Nyirimpuhwe basengerwe, mu karere ka Ruhango, kuruta uko bagana kwa muganga.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, aratangaza ko ibihugu bikoresha ibiyobyabwenge ari ibifite abaturage bihebye, mu gihe mu Rwanda ntabihebye ahubwo bafite icyerekezo gisobanutse mu bukungu n’imibereho myiza.
Uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) mu Rwanda, Neimah Warsame, arashima Leta y’u Rwanda kuba iri gushyira imbaraga nyinshi mu kubaka inkambi ya Kigeme yatangiye kwakira impunzi zihunga imirwano iri kubera muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Club Sports de Mille Collines irasaba urubyiruko kugera ikirenge mu cy’Abasesero kuko isanga Abasesero bafite amateka akomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.