Umuyobozi wa Kaminuza yo muri leta zunze ubumwe za Amerika yitwa William Penn University, Dr. Ann Fields, yatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame azahabwa impamyabushobozi y’icyubahiro (Honorary Doctorate of Humane Letters) ku bw’uruhare yagize mu guharanira imibereho myiza y’ikiremwamuntu.
Bamwe mu bahuzabikorwa batangaza ko bahangayikishijwe n’abantu bahora bimuka, kuko ari imwe mu mbogamizi ihungabanya imigendekere y’amatora, nk’uko bitangazwa na bamwe mu bashinzwe igikorwa cy’itora, mu gihe habura igihe gito amatora y’abadepite akaba.
Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko (FFRP), hamwe n’abakozi b’inteko bafatanya mu kazi k’ingengo y’imari, guhara tariki 20/04/2012, bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri agamije kwiga uburyo bwo kwinjiza uburinganire (gender) mu ngengo y’imari.
Aganira n’abaturage bo mu karere ka Gatsibo, uyu munsi tariki 20/04/2012, Perezida Kagame yabasabye kugira ubushake bwo gukora no kwishyirahamwe kugira ngo bashobore kubyaza inyungu amahirwe ahari kuko gukira no kumenya ubwenge biteganewe bamwe ngo abandi basigare inyuma.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo yatangiye igikorwa cyo kwita amazina no guha nimero imihanda yo mu gihugu, mu rwego rwo kugabanya imbogamizi zagaragaraga mu kuranga ahantu.
Mukamugema Venantien wo mu murenge wa Huye mu karere ka Huye yongeye kubonana na Ntawigira Jean Claude, umuhungu we baburanye muri Jenoside mu 1994 aziko yapfuye.
Inteko ishinga amategeko (umutwe w’abadepite) yateranye tariki mu gihembwe kidasanzwe 19/04/2012 yasabye ko raporo ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara n’umushinga w’amazi wa Mutobo yongera gusuzumwa kuko hari abantu bavuzweho amakosa hashingiwe ku makuru atuzuye.
Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police officers) bagera kuri 18, kuri uyu wa kane tariki 19/04/2012 basoje amahugurwa y’ibyumweru bitatu agamije kubaha ubumenyi mu gukoresha mudasobwa.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yishimiye koherezwa mu Rwanda kwa Pasitoro Uwinkindi Jean; nk’uko byatangajwe mu itangazo ryasohowe n’umunyamabanga wa CNLG, Mucyo Jean de Dieu.
Abaturage bo mu karere ka Gatsibo bashimishijwe no kwakira Perezida Kagame nyuma y’igihe kitari gito adaheruka kubasura nubwo bavuga ko ibikorwa bye bibahora hafi bigatuma babona ko abazirikana. Perezida Kagame, uyu munsi tariki 20/04/2012, arasura akarere ka Gatsibo aho ari bufungure uruganda rutunganya umuceri.
Intumwa za guverinoma y’u Burundi zasuye akarere ka Nyamagabe mu rwego rwo kurahura ubwenge ku bijyanye na politike yo kubungabunga ibidukikije ndetse no kwegereza ubuyobozi abaturage.
Abana bacitse ku icumu bo mu karere ka Gatsibo bafite ibibazo by’amasambu yasizwe n’ababyeyi babo yakaswemo imidugudu ndetse n’abandi bantu bakayaturamo badahawe ingurane.
Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside mu Rwanda (IBUKA), urasaba abantu bafite umutima wo gufasha impfubyi za Jenoside zirera ko bajya bazifasha mu buryo burambye aho kubaha inkunga irangira ako kanya.
Dr Charles Murigande usanzwe ahagarariye u Rwanda mu Buyapani yashyikirije umuyobozi mukuru w’igihugu cya Nouvelle-Zélande, Lieutenant General Jerry Mateparae, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Abaturage b’imirenge ya Kanama na Nyundo n’abayobozi b’akarere ka Rubavu, ingabo na polisi y’igihugu tariki 16/04/2012 babyukiye mu muganda udasanzwe wo gutunganya ahangijwe n’ibiza by’imvura biherutse kwibasira iyo mirenge yombi.
Imvura ivanzemo umuyaga n’urubura yaguye tariki 14/04/2012 yangije imyaka ndetse inasenya inyubako mu kagari ka Vugangoma ko mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke. Kugeza ubu abaturage basenyewe amazu bacumbitse ku baturanyi babo.
Umugore witwa Mukaniyongoma Hassana yabashije kuzanzamuka nyuma yo gutanga ibyo yasabwaga n’umupfumu byose ngo abashe gukira amarozi yamuteraga kwiyesa, kuvugirwamo n’imyuka itazwi ndetse no kutabyara byari bimaze imyaka 15 bimwibasiye.
Kankindi Béatrice utuye mu kagari ka Nyakibungo, umurenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara arwaye indwara yo gukebwa umubiri wose akavirirana amaraso kandi nta kintu kigaraga cyamukebye.
Jeanette Kagame uri mu ruzinduko mu gihugu cya Uganda, yateye ikigo cy’ishuri cya Rwenkiniro Secondary School inkunga y’amadolari ibihumbi 10 (Miliyoni 6.8 mu Manyarwanda).
Abagabo batanu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba mu karere ka Gicumbi bakekwaho kwica umuvunjayi witwa Matsiko Frederic wo mu murenge wa Rubaya muri ako karere.
Ishyirahamwe ry’abahinzi ryitwa Inkesha rikorera mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango ryagabiye Perezida Paul Kagame inka tariki 16/04/2012, mu rwego rwo kumushimira ibyiza byinshi amaze kubagezaho.
Daihatsu yo mu bwoko bwa Dyna na Coaster ya sosiyeti itwara abagenzi Horizon Express zavaga i Kigali zerekeza mu majyepfo zagonganye n’ivatiri yavaga mu majyepfo yerekeza i Kigali ahagana mu ma saa moya z’umugoroba kuwa mbere tariki 16/4/2012 maze abantu batandatu barakomereka bikabije.
Perezida Paul Kagame, ejo tariki 16/04/2012, yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Ruhango gufungura uruganda rw’imyumbati ndetse n’ibitaro bigezweho mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango.
Abasirikare bane bakuru mu ngabo z’u Rwanda: Lt. Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza na Col. Dan Munyuza, bari bamaze igihe bafungishijwe ijisho mu ngo zabo kuri uyu wa mbere tariki 16/04/2012 barekuwe.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga, iri mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, hafungiye umugabo ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 16 witwa Mugiraneza uvuka mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera.
Polisi ifite abakobwa bane yataye muri yombi mu cyumweru gishize benda kujyanwa mu Bushinwa gukoreshwa imirimo y’uburaya babwirwa ko bagiye guhabwa akazi.
Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, uyu munsi tariki 16/04/2012, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Uganda ku butumire bwa Jeannette Museveni, umufasha wa Perezida wa Uganda.
Umwana w’imyaka 12 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Munini, akarere ka Nyaruguru, mu mpera z’icyumweru gishize, yishe mushiki we anakomeretsa murumuna we w’imyaka ine y’amavuko ku buryo bukomeye bazize kumwima ibyo kurya.
Umugabo witwa Gashumba Aimable utuye mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Kabagesera, umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, yivuganye umugore we, Uwizeye Donatha, arangije amuta mu muringoti.
Banki yo muri Kenya, Equity Bank, yahaye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera inkunga igizwe n’inka 4 za kijyambere n’imifuka 43 y’umuceri; byose bifite agaciro ka miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.