Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) cyashyikirije kuwa mbere tariki 15/10/2012, imirenge 18 yo mu Karere ka Gakenke impano ya mudasobwa zizifashishwa mu gukusanya imibare no kuyishyingura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ikigo ngenzuramikorere (RURA) cyamenyesheje ko nubwo cyagize igitekerezo cyo guharika telefone zitujuje ubuziranenge (zitwa Inshinwa) igihe cyo kuzihagarika kitaragera, kuko kitarasobanura neza izo ari zo, ndetse no gutanga igihe gihagije cyo gukoresha izihari.
Abaforomo 36 Minisiteri y’Ubuzima yari yohereje kwiga mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli 2012 basabwe gusubira iwabo huti huti, bagasigira imyanya abandi bazabasimbura mu cyumweru gitaha.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buragaragaza ko muri aka karere hakigaragara ikibazo cy’abaturage batari bake bakirarana n’amatungo.
Mu gikorwa cyo kuremera abatishoboye, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma batanze ibikoresho bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 10, ibihumbi 48 n’amafaranga 300.
Umuryango w’abibumbye (UN) urashima ibikorwa bya polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kubungabunga amahoro mu bihugu binyuranye nk’uko byatangwajwe n’uwunganira umunyamabanga mukuru wa UN mu bikorwa by’amahoro n’umutekano, madamu Mbaraga Gasarabwe.
Abapasitori 100 baturutse mu madini atandukanye yo mu bihugu byo mu biyaga bigari (Rwanda, Burundi na Congo) barakangurirwa kutitabira ibikorwa bibangamira politiki y’ibihugu; nk’uko bitangazwa na Emmanuel Rapold, umumisiyoneri uturutse mu Bufaransa.
Nyirambonigaba Annonciata utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera yashyikirijwe ishimwe riherekejwe na sheki y’amafaranga ibihumbi 200 kubera ko ari indashyikirwa mu kwiteza imbere ugereranyije n’abandi bagore bose bo mu cyaro mu karere ka Burera.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arakangurira abitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikare ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kumva ko gahunda za Leta nabo zibareba.
Abasivire baturuka mu bihugu 10 bya Afurika, bateraniye i Nyakinama mu karere ka Musanze, kuva kuwa mbere tariki 15/10/2012, kugira ngo bige uko bafatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kuwubungabunga.
Umugore witwa Nizeyimana Odette wo mu karere ka Nyabihu yahawe amafaranga ibihumbi 200 na minisiteri y’umuryango nk’umugore wahize abandi mu kwihangira imirimo no gukora iby’abandi bagore batatinyutse gukora babyita imirimo y’abagabo.
Abanyeshuri b’abakobwa biga mu kigo G.S. Indangaburezi riherereye mu karere ka Ruhango, batewe n’ibyo bise amagini, mu ijoro rishyira tariki 15/10/2012, biniga abanyeshuri babiri abandi barahahamuka bikomeye bibaviramo kujya kwa muganga.
Ibikorwa byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro (uba tariki 15 Ukwakira) mu karere ka Nyabihu byaranzwe no gutera ibiti mu murenge wa Mukamira ahitwa Hesha ku nkengero z’umuhanda wa Kaburimbo Musanze-Rubavu.
Nubwo akarere ka Nyabihu kakunze kwibasirwa n’ibiza, abaturage bako bakomeje kwihesha agaciro. Kugeza ubu bamaze gutanga amafaranga miliyoni 224 ibihumbi 368 n’amafaranga 805 mu kigega Agaciro Development Fund.
Umubare munini w’abitabiriye amatora y’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage ( PSD) yabaye tariki 13/10/2012 mu karere ka Rutsiro bari urubyiruko, bituma n’abatorewe kuyobora ishyaka mu karere hafi ya bose ari abo mu cyiciro cy’urubyiruko.
Abaturage bo mudugudu wa Rambo, akagari ka Kiraga, umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu baturiye umugezi wanyuraga mu ruganda rwa Bralirwa ariko ukimurwa ukanyuzwa hagati y’amazu yabo bazimurwa kuko ubasenyera.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’intumwa z’intara ya Rhineland Palatinate tariki 13/10/2012 yasobanuye ko urubyiruko rwo mu bihugu bicyennye n’ibikize bose ntawe ushaka gusigara inyuma y’abandi ahubwo biterwa n’amahirwe bahura nayo mu kugera kubyo bashaka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) tariki 13/10/2012 cyashyikirije ikigo ngororamuco cy’i Wawa inka 20 bemerewe na Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumurenyi tariki 15/09/2012.
Mu murenge wa Nyamiyaga wo mu karere ka Gicumbi, tariki 12/10/2012, haguye imvura nyinshi ivanze n’urubura maze yangiza bikabije inzu y’umuturage witwa Munyensanga Philipe.
Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu kagari ka Kamashangi, umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, Munyurangabo Beata, arasaba abanyamuryango gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere igihugu.
Abana b’inshuke, abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye nabo bitabiriye gushyira ikigega Agaciro Development Fund mu muhango wabereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye tariki 13/10/2012.
Alphonsine Nyiraneza w’imyaka 16 wari utuye mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Kigina yitabye Imana nyuma yo kugezwa mu bitaro bya Kirehe mu karere ka Kirehe, amaze kugwirwa n’igsenge k’inzu, kuri uyu wa 12/10/2012.
Imodoka ya kompanyi Horizon Express yari itwaye abagenzi, yavaga mu mujyi wa Kigali ijya mu karere ka Nyanza ku mugoroba wa tariki 12/10/2012, yari ihitanye umumotari mu mvura yari itangiye kujojoba aka karere.
Isuku n’ikinyabupfura bigaragara mu bagororwa ba gereza ya Nyanza, biri mu byashimishije intumwa z’Amabasade y’u Buholandi mu Rwanda, ubwo zayigendereraga kuri uyu wa Gatanu tariki 12/10/2012.
Abaturage bo ku kirwa cya Bugarura giherereye mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro bavuga ko ubwato bahawe nk’ingobyi y’abarwayi batabukoresha kuko bunywa lisansi nyinshi, bakifuza ko bahabwa ubuciriritse.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi, Protais Ndindabahizi, yegujwe azize kugaragaraho imyitwarire idakwiye umuyobozi, arwana n’umuturage ayobora mu kabari.
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi ari bwakire ibibazo kuri gahunda za Leta anabisubize kuri uyu wa gatanu tariki 12/10/2012 guhera saa munani kugeza saa cyenda z’igicamunsi.
Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu Itorero ry’igihugu arahamagarira urubyiruko rw’umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi guharanira kutagira ubwenge bwo mu ishuli gusa ahubwo bugaherekezwa n’ubutore.
Gahunda y’ijisho ry’umuturanyi si uguhana gusa, ahubwo igamije kugaragariza buri wese ububi bw’ibiyobyabwenge hagamijwe ku birandura burundu; nk’uko byemezwa n’ umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko wungirije mu karere ka Musanze, Muhimpundu Olive Josiane.
Abasenateri bashya batandatu barahiriye kuzuzuza inshingano bahawe, imbere y’Umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru. Perezida Kagame yabasabye gukorana umurava n’ubwo inshingano bahawe ziremereye.