Itorero rya ADEPR ryo mu karere ka Rusizi ryanze gusezeranya abageni, rivuga ko rikeka ko umukobwa yaba atwite. Igikorwa iri torero rivuga ko kibujijwe gushyingira abameze batyo mu myemerere yaryo.
Mu ma saa mbiri za mu gitondo cyo ku itariki 29/10/2012, umugabo witwa Munyandamutsa Vincent w’imyaka 65 y’amavuko yituye hasi ahita apfa, ubwo yari mu murima we ahinga.
Thacien Mpungirehe uzwi ku izina rya “Ninja”, arashinjwa n’abandi babana n’ubumuga bo mu Karere, ko yabasabye imisanzu igera kuri miliyoni ebyiri anagurisha ibikoresho byo mu biro bahawe na MINALOC n’imashini zidoda 35 zatanzwe n’Intara ya Rhénanie Palatina.
Itsinda ritegura igihembo cy’umuyobozi waharaniye amahoro muri Afurika (African Peace Personality Award 2012), ryashyikirije iki gihembo Perezida Paul Kagame, wacyegukanye binyuze mu matora yabereye ku mbuga za internet.
Umuryango w’Abibumbye watangije amahugurwa y’ibyumweru bibiri, agenewe abapolisi mpuzamahanga baturutse hirya no hino ku isi, ku ubungabunga amahoro no gukumira amakimbirane ku rwego rwo hejuru.
Abagabo babiri, John Bosco Habarukundo na Pierre Uwagirimana, bafungiye kuri station ya Polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, bakekwaho kwiba inka ihaka bakayibaga bashaka kuyigurisha abaturage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama mpuzamahanga y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), Prof. Ntumba Luaba Alphonse, yijeje ko ibirango by’amabuye y’agaciro ava mu Rwanda bigomba kwemerwa ku masoko mpuzamahanga ayo mabuye agurirwamo.
Henshi mu habagirwa amatungo mu karere ka Ngororero, haracyagaragara ukutubahiriza amabwiriza ajyanye no kubaga no gutwara inyama, mu gihe gito abakora ubucuruzi bw’inyama z’inka babonye ibagiro risukuye n’ubwo ritaruzuza ibyangombwa bisabwa mu mabagiro.
Abaturage bo mu murenge wa Boneza bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro n’inshuti z’imiryango yagize ibyago, ku cyumweru tariki ya 28/10/2012, bashyinguye imirambo y’abantu batatu bitabye Imana bakubiswe n’inkuba.
Abacuruzi barakangurirwa kudafungiza utwuma dufata impapuro mu gihe bari gufunga ambalaje zirimo ibiribwa, kuko bishobora guteza impanuka bikaba byanahitana ubuzima bw’abantu.
Abitabiriye inama y’ihuriro AMANI, riharanira amahoro mu turere tw’ibiyaga bigari, banenze uburyo igihugu cya Congo gikomeje kwitwara mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano urangwa m’Uburasirazuba bwa Congo.
Imvura idasanze irimo umuyaga mwinshi n’urubura byasenye amazu 44,insengero eshatu, yangiza hegitari zigera kuri 300 z’imyaka hanakomerekera n’abanyeshuri babiri bo mu ishuri rikuru rya Kibungo (INATEK).
Abapolisi 15 bayobora abandi mu ntara y’Amajyepfo basoje amahugurwa ku miyoborere ikwiye kandi ijyanye n’igihe. Abayahawe bishimiye ubumenyi bakuyeko, bavugak ko bari basanzwe babikenera mu kazi kabo ka buri munsi.
Mu gikorwa cyo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri, MTN yahaye mudasobwa 36 ishuri ryisumbuye rya APAPEB ryo mu karere ka Gicumbi zifite agaciro ka miliyoni 25 na internet y’ubuntu izamara umwaka.
Minisitiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yifatanyije n’abaturage b’i Gicumbi, bacukura imirwanyasuri ku musozi wa Murehe, mu muganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27/10/2012
Umugabo witwa Siime w’imyaka 48 y’amavuko uvuga ko akomoka i Kabale, wabaga mu karere ka Nyanza azunguruka nta cyangombwa na kimwe kimuranga, yoherejwe mu gihugu cye cy’amavuko cya Uganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 27/10/2012.
Abaturage barakangurirwa gutanga amakuru ajyanye no mu bigo bigaragaramo ruswa ishingiye ku gitsina, nyuma y’uko ubushakashatsi bwerekaniye ko mu bigo bwakorewemo ubwo bushakashatsi byagaragayeko iri hejuru ya 50%.
Abagabo batatu bakekwaho kuba bamwe muri ba rushimusi bo muri Pariki y’igihugu y’Akagera batawe muri yombi, mu murenge wa Mukarange wo mu karere ka Kayonza, aho bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Mukarange, nk’uko polisi ibitangaza.
Abitabiriye imyitozo ya gisirikare yaberaga mu kigo cya Gisirikare cya Gako, baratangaza ko isigiye byinshi ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri rusange. Babitangaje ubwo yasozwaga ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 26/10/2012.
Abakora uburaya bazwi ku izina ry’Idaya, bakorera mu ka karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, batangaza ko kuba bagikora uwo mwuga ari ikibazo cy’amikoro kandi ko bibagoye mu gihe batayabona.
Abasirikari babiri, Premier Sergeant Kayindo Gerase na mugenziwe Kaporari Demokarasi Innocent, bambutse umupaka wa Rusizi baturutse mu mashyamba ya Congo, nyumayo basanze uyu mutwe nta kintu uharanira, nk’uko babyitangarije.
Inama ngishwanama igamije kurwanya ruswa yemeje ko utunama dushinzwe kurwanya ruswa tugezwa mu mirenge n’utugari ariko ntibikuyeho ko no n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru bazagaragarwaho ruswa bazahanwa.
Muri gahunda nini MTN ifite yo guteza imbere uburezi mu mashuri yo mu Rwanda, kuri uyu wa 26/10/2012, yahaye ishuri rya Saint Aloys i Rwamagana mudasobwa nshya 36 n’umuyoboro wa interineti w’ubuntu mu mwaka wose.
Umunyamabanga w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Kayonza, Kivunanka Jeremy, avuga ko umwe mu bafatanyabikorwa b’ako karere witwa DOT Rwanda yabaye ahagaritswe ariko uwo muryango urabihakana.
Gatabazi Cyriaque w’imyaka 46 y’amavuko wari utuye murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yitabye Imana tariki 26/10/2012 nyuma y’uko umuturanyi we witwa Niyomugabo Vincent amwubikiriye akamukubita ibuye mu mutwe bapfa urubibi rw’umurima.
Abagize umutwe w’Inkeragutabara mu karere ka Nyamasheke barashimirwa uruhare bakomeje kugaragaza mu iterambere ry’ako karere kandi bagashishikarizwa gukomeza gahunda yo kwibumbira mu makoperative kugira ngo barwanye ubushomeri.
Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta mu nteko (PAC), yasanze Ministeri y’uburezi (MINEDUC) n’amwe mu mashuri makuru na Kaminuza bitarakoresheje mu buryo bunoze ingengo y’imari byagenewe mu mwaka wa 2010-2011.
Ku mugoroba wo kuri uyu kane tariki 25/10/2012, Ambasade ya Somalia mu Rwanda yashyikirijwe inkunga yakusanyijwe n’urubyiruko rw’u Rwanda igenewe gufasha Abanyasomaliya bashonje.
Nsengiyumva Mbarushimana w’imyaka 15 na Innocent Baraka ufite imyaka 11 bageze mu nkambi ya Nyagatare tariki 25/10/2012 baturutse muri Congo ariko bayobewe aho bavuka.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyizeho ibihano ku binyabiziga bizajya bifatwa byikoreye forode y’ifumbire mva ruganda kuburyo ba nyir’ibyo binyabiziga bazajya bacibwa amafaranga hiyongereho no kubifatira.