Abaturage bo mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe mu kakarere ka Muhanga bari bamaze igihe barambuwe amazi bari baragenewe bamaze kwemererwa kuyagezwaho kuko abari bayabambuye bemeye kuyasaranganya.
Abana benshi biga mu mwaka wa mbere mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Bruno Gihundwe mu karere ka Rusizi bahungabanye bivuye ku mvura yiganjemo inkubi y’umuyaga, inkuba n’imirabyo saa tanu z’amanywa tariki 25/10/2012.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye guhagurukira abakoresha abana bakiri munsi y’imyaka 18 ndetse n’ababyeyi babo, kugirango bajye babihanirwa.
Umubiri w’umunyarwanda wigeze kuyobora banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD) Theogene Turatsinze, wiciwe mu gihugu cya Mozambike uribuze gushyingurwa kuri uyu wa kane tariki 25/10/2012.
Umucuruzi witwa Vedaste Banguwiha ukomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu wari ku rutonde rw’abantu bashakishwa na Interpol yafatiwe mu Ntara ya Katanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo tariki 24/10/2012.
Mu gihe ubushakashatsi bwagaragajwe na Transparancy International Rwanda (TIR) bwagaragaje ko mu Rwanda hari ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi, hari ababona ko iyi ruswa ihera mu mashuri bagura amanota.
Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), ryasabye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gusubiramo amasezerano cyagiranye n’uwashoye imari muri Pariki y’Akagera, kuko kugeza ubu nta nyungu irazanira u Rwanda kandi hari amafaranga agishyirwamo.
Hagamijwe kongera kuzamura imyumvire mu bijyanye n’uburere mboneragihugu, abagize komite mpuzabikorwa z’ubureremboneragihugu z’uturere twa Rusizi na Nyamasheke bagenewe amahugurwa kugira ngo nabo bazahugure abandi.
Komisiyo y’amatora mu ntara y’Uburengerazuba itangaza ko amatora y’abadepite azaba muri Nzeri 2013 azageza buri muturage yarasobanukiwe n’amasomo y’uburere mboneragihugu na politiki y’amatora.
Ubushakashatsi Transparency International Rwanda yamuritse mu karere ka Nyanza tariki 23 /10/2012 bwatunze agatoki abikorera ku giti cyabo mu Rwanda kuba aribo baza ku isonga mu kugaragaramo ruswa ishingiye ku gitsina mu itangwa ry’akazi.
Mu nama yahuje abacuruzi b’Abanyarwanda n’abo muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa kabiri tariki 23/10/2012, byagaragaye ko nta mbogamizi zishobora kubuza umunyafurika y’epfo gushora imari mu Rwanda, cyangwa se Umunyarwanda gukorera muri Afurika y’Epfo.
Ihuriro ry’Abadepite bo mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda riharanira Amahoro (AMANI) rirategura inama igomba kuva imuzi ikibazo cya Congo n’u Rwanda n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.
Imiryango 34 ituye mu mudugudu wa Bihinga, umurenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, irinubira ko hashize umwaka idahabwa ingurane ngo yimuke kandi yarabujijwe kugira ikintu na kimwe ihinga.
Abacongomani bafungiweho umupaka bari mu Rwanda batangaza ko batishimiye icyemezo igihugu cyabo cyafashe kuko hatabayeho kumenyeshwa ifungwa ry’umupaka mbere yuko bishyirwa mu bikorwa.
Nyiratabaro Thacienne n’abana be batanu bamaze ibyumweru bine bacumbikiwe ku murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera nyuma yo guhunguka baturutse muri Tanzaniya ariko ntibabashe kubona aho bavuka kubera kumara imyaka myinshi mu buhungiro.
Imvura irimo inkubi y’umuyaga yaguye tariki 19/10/2012, yasize isenye amazu 119 mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi. Benshi mu bahuye n’ibyo biza bakeneye gufashwa gusana, bakaba hari n’abakeneye gucumbikirwa.
Kuva tariki 21/10/2012, Guverinoma ya Congo Kinshasa yafashe icyemezo cyo gufunga umupaka wayo n’u Rwanda mu masaha y’ijoro kandi hari hashize umwaka urenga imipaka y’u Rwanda na Congo ikora amasaha yose y’amanywa n’ijoro.
Abayobozi 26 mu ngabo z’igihugu cya Botswana bari mu rugendo mu Rwanda, aho bazamara icyumweru basura inzego za Leta n’inganda, mu rwego rwo kumenya amateka, iterambere ndetse n’uburyo u Rwanda rwashoboye gukemura amakimbirane nyuma ya Jenoside yabaye mu 1994.
Umunyamakuru w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wigeze kuyobora ikigo cyo muri Amerika gitera inkunga amaradio, Bill Siemering, aratangaza ko agiye gusura Radio Izuba bitarenze mu cyumweru kugira ngo yirebere uburyo iyo radio ikorana n’abaturage.
Abaturage batuye umudugudu wa Kibimba mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma batewe impungenge nuko bagiye kubaho nyuma y’imvura yaguye tariki 19/10/2012 ikabasenyera amazu ndetse ikanangiriza imyaka.
Binyujijwe mu ishyirahamwe rihuje Abanyarwanda n’Abanyatanzaniya ryirwa Rwanda Tanzaniya Friendship Association (RWATAFA) tariki 21/10/2012 mu karere ka Kirehe habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 13 uwahoze ari Perezida w’igihugu cya Tanzaniya, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere.
Abamotari batandatu bo muri koperative COTAMORU ICYIZERE ikorera mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro bishimye kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kuko bizatuma bafatanya n’abandi banyamuryango kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango umaze ubayeho.
Ishimwe Christian w’imyaka 10, uvuka mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo yakubiswe n’umuriro w’amashanyarazi tariki 23/01/2011 bimuviramo ubumuga bukomeye ubu akaba asigaye yandikisha amano.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, Musoni James, asanga akarere ka Ruhango kari mu turere dufite amahirwe menshi y’iterambere, ariko aya mahirwe akaba akoreshwa uko bidakwiye.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu kagari ka Cyangugu, umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bishimiye ibikorwa by’iterambere bagejejweho n’uwo muryango birimo imihanda, amashanyarazi, amazi meza no gufasha abaturage kubakura mu ngoyi z’ibibazo.
Inkubi y’umuyaga yabaye ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 19/10/2012, yasize isenye amazu agera ku 102 n’ishuri ry’incuke n’ibindi bikorwa by’abaturage, mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.
Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano yo gufatanya na Polisi y’igihugu cya Ethiopiya, azibanda ku gufashanya mu bikorwa byo kongera ubumenyi ku mpande zombie, nk’uko babyemeranyijweho kuri uyu wa Gatanu tariki 19/10/2012.
Abatuye akarere ka Nyanza ntibagitekereza ko kwambara inkweto ari ukwirata, kuva mu bana biga mu mashuli abanza n’aho abantu bakuru bateraniye, bitandukanye na cyera aho uwatinyukaga kuzambara mu bandi byamuteraga ipfunwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangije ibikorwa byo kurwanya ibisazi by’imbwa, aho harimo gukingira imbwa n’injangwe zose bakazaboneraho no gutega umuti wica imbwa n’injangwe zizerera.
Samuel Sembagare, umuyobozi w’akarere ka Burera, asaba abaturage ayobora kurangwa n’isuku aho baba, aho barara, aho bakorera n’aho bafungurira batibagiwe kuyigira ku myambaro ndetse no ku mubiri wabo.