Mu gikorwa cy’umuganda rusange wabaye kuwa gatandatu tariki 29/09/2012, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yashyikirije akarere ka Nyanza igihembo cy’uko kabaye indashyikirwa mu kwita ku bikorwa by’umuganda w’abaturage.
Minisitiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yatangije igihembwe cy’ihingwa A mu karere ka Rubavu, yifatanya n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi cyakorewe k’umugezi wa Sebeya wangiriza abaturage ukanahitana ubuzima bwabo uko imvura iguye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) na gifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Ibinyamakuru byigenga (FPN), byasabye abayobozi bimana amakuru kandi babifitiye ubushobozi kubireka. Babikanguriwe mu mahugurwa y’umunsi umwe bagenewe kuri uyu wa Gatanu tariki 28/09/2012.
Ikigo Nyarwanda gishinzwe iterambere ry’icyaro (RISD), kirateganya gutangiza urwego rugamije gukemura amakimbirane aturuka ku iyandikisha n’itangwa ry’ibyangombwa bya burundu by’ubutaka.
Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi arifatanya n’abaturage bo mu karere ka Rubavu mu kubungabunga umugezi Sebeya umaze igihe ubasenyera ukangiza n’imyaka yabo, mu gikorwa cy’umuganda cyo kuri uyu wa Gatandatu 29/09/2012.
Itsinda ry’abayobozi icyanda baturutse muri Liberiya, bari mu rugendoshuri mu Rwanda, bishimiye uruhare ababyeyi bagira mu kubaka ibyumba by’amashuri yigwamo abana babo, mu rugendo bagiriye mu karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatanu 28/9/2012.
Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Rwamagana, Supt. James Muligande arashishikariza abatwara abantu kuri moto kwihesha agaciro mu murimo wabo, bakareka kujya bigaragaza nk’abantu badakwiye agaciro n’icyizere.
Abayobozi b’ibanze, ababyeyi n’abarezi mu Ntara y’Uburasirazuba ntibumvikana ku buryo bazitwara mu mezi ari imbere kuva aho ishami rya LONI ryita ku biribwa (PAM) ritangarije ko ritazongera kugaburira abana biga mu mashuri abanza.
Mu mezi atatu ari imbere, buri cyumwe hazajya hakorwa umuganda rusange mu gihugu hose mu rwego rwo kurwanya inkangu n’ingaruka z’ibiza; nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubutaka n’umutungo kamere. Iyi gahunda izatangirana n’umuganda wo kuri uyu wa gatandatu tariki 28/09/2012.
Inama yo gusuzuma niba abatoza mu miyoborere (coaches) bakenewe mu nzego z’ibanze, yagaragaje ko mu turere 10 twakorewemo igerageza, utwinshi twageze ku mihigo y’umwaka wa 2011-2012 ku kigero gishimishije; nk’uko ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB) cyabitangaje.
Nyuma y’aho bigaragariye ko imiturire itanoze ari imwe mu mpamvu zatumaga abatuye umurenge wa Butare mu karere ka Rusizi bibasirwa n’ibiza, ubuyobozi bw’uwo murenge bwafashe ingamba zigamije gukemura icyo kibazo, harimo n’iyo kubatuza mu midugudu.
Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) tariki 27/09/2012 yashyikirije akarere ka Rubavu amabati 4250 afite agaciro ka miliyoni 21 n’ibihumbi 250 yo gusakarira abaturage bimuwe ku musozi wa Rubavu.
Abakobwa bagize ibyago byo guterwa inda bakiri munsi y’imyaka 18 y’amavuko bo mu murenge wa Busasamana mu mujyi wa Nyanza barahamagarira abandi kwirinda ibishuko bakima amatwi ababakururira mu busambanyi.
Abakora imirimo y’ubucuruzi mu mujyi wa Nyamata bavuga ko kubura umuriro cyane cyane nimugoroba bibateza igihombo kuko batabona ababagana kandi ibicuruzwa byabo bikenera gukonjeshwa bikabapfira ubusa.
Abaturage bibumbiye mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Ngororero bishimiye ko akarere kabo katangiye kubatera inkunga izabafasha kugera ku bikorwa biyemeje ahanini bigamije imibereho myiza yabo.
Itsinda ry’Abadepite baturutse mu Burundi bamaze iminsi mu Rwanda, batangajwe n’uburyo u Rwanda rwiyubatse mu myaka micye rumaze ruvuye muri Jenoside kandi Guverinoma n’abaturage bakaba bafatanya mu kwiyubakira igihugu ntawe usiga undi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko ikibazo cy’intambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) kizakemurwa n’Abanyafurika ubwabo, abandi bashaka gutanga umusanzu wabo bakazaza ari inyongera.
Nyuma yo kubona umusaruro w’imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa, Akarere ka Rubavu katangije amahuriro y’abafatanyabikorwa mu mirenge kugira ngo imikoranire iri ku rwego rw’akarere igere no mu mirenge.
Sebagabo Charles n’umugore we Nyiramawombi Esperance bafatiwe ku biro bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka kuwa gatatu tariki 26/09/2012 bashaka kwiyitirira umwana utari uwabo, kugira ngo abone ibyangombwa by’inzira ajye muri Kenya.
Umuryango w’ubumwe bw’i Burayi (EU), ishami rikorera mu Rwanda, wasohoye itangazo rivuga utazahagarika inkunga ugenera u Rwanda, ko ahubwo uzakerereza iy’inyongera wari kuzatanga, kugira ngo ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Kongo kibanze gikemuke.
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bafite akamenyero ko gutangiza ibikorwa byabo amasengesho nk’uko Kigali Today yabibonye mu mwiherero Abadepite bakoreye i Muhazi ya Rwamagana, ndetse bigashimangirwa n’umunyamabanga mukuru w’Inteko, umutwe w’Abadepite madamu Immaculee Mukarurangwa.
Abagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu byiciro bitandukanye mu karere ka Nyamasheke, bagiranye inama n’abagize ihuriro ry’abagore baba mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) babashishikariza kugira uruhare runini mu kubaka umuryango nyarwanda.
Umuyobozi mukuru wa polisi y’igihugu, IGP Emmanuel K. Gasana, yagiranye ibiganiro n’abapolisi bagiye kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Haiti abasaba kuzarangwa n’imyitwarire myiza kandi bakuzuza inshingano zabo nk’abapolisi b’umwuga.
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yatangaje ko ari byiza ko aho umujyi ugarukira hagira imbibi, kugira ngo n’ibindi bikorwa birimo ubuhinzi n’ubworozi bibone aho bijya.
Abadepite umunani b’Abarundi bari mu rugendo-shuri mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 26/09/2012 basuye ikigo cya Mutobo gishinzwe kwakira abitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze.
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasabye inzego z’ubuyobozi bw’ibanze gufatira ibyemezo bikaze abaturage bataritabira gahunda yo gutura mu midugudu, ndetse izo nzego z’ibanze zisabwa kutazongera kwemerera EWSA gutanga amashanyarazi ku bantu badatuye mu midugudu.
Abagore batatu bakubizwe n’inkuba barimo guhinga mu murima mu mudugudu wa Kigarama, akagari ka Kabuye, umurenge wa Nyakarenzo mu ma saa sita z’amanywa tariki 25/09/2012 ariko Imana ikinga akaboko ntihagira upfa.
Umwanditsi w’umufaransakazi witwa Laure de Vulpian kuwa 25/09/2012 yashyize ahagaragara igitabo yanditse kivuga ku ruhare rw’abasirikare b’u Bufaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Bamwe mu bagenzi bakoresha umuhanda Musanze-Cyanika barifuza ko sosiyete zitwara abagenzi zagarurwa muri uwo muhanda kuko basigaye babura imodoka zibatwara bagakererwa akazi cyangwa bakarara mu nzira.
Kubungabunga ibidukikije, ubutaka n’amazi byariyongereye ndetse hari n’ibindi byinshi biteganywa gukorwa; nk’uko Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishiznwe umutungo kamere n’Inyandiko mpamo z’ubutaka abyemeza.