Abafite ubumuga bo mu karere ka Gakenke bari guhugurwa ku gikorwa cy’amatora y’abadepie bazahagararira abaturage mu nteko ishingamategeko, giteganyijwe umwaka utaha wa 2013. Komisiyo y’amatora ikemeza ko abafite ubumuga nabo bafite uruhare muri iki gikorwa.
Abafite ubumuga bo mu karere ka Rubavu bavuga bashima komisiyo y’amatora ku biganiro ibagenera bya Demokarasi no kubakangurura uruhare rwabo mu matora yo mu nzira ya demokarasi.
Itsinda ry’abanyeshuri barangiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) barihiwe n’Ikigega gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside, bashimye uburyo iki kigega cyabaereye umuryango mushya kikabitaho nyuma y’uko benshi muri bo bari barasigaye ari imfubyi.
Abacungagereza barasabwa kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo babashe gucunga neza umutekano wa za gereza. Babisabwe na Komiseri mukuru wa RCS ubwo yasuraga 2012 Gereza ya Gicumbi iherereye mu murenge wa Miyove, kuri uyu wa Gatanu tariki 21/12/2012.
Abakozi b’ikigo cya Walfram Mining and Processing Company (WMP) gicukura amabuye y’agaciro i Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, bavuga ko hari byinshi bamaze kugeraho nyuma y’aho ubuyobozi bw’icyo kigo bushyiriye imbaraga mu kunoza imibereho y’abagikoramo.
Bamwe mu bahahira n’abacururiza mu isoko rya Kamembe mu Karere ka Rusizi bavugako imyiteguro y’iminsi mikuru isoza kandi ikanatangira umwaka, idashyushye nk’uko bisanzwe kubera ibura ry’amafaranga kubahaha n’ubwo ibiciro by’ibicruzwa byagabanutse.
Abashinzwe iby’imitangire ya serivisi mu karere ka Nyanza bemeranyije ko bagiye gukora ibishoboka byose bagacyemura ikibazo cy’imitangire ya serivisi itanoze, nk’uko babihurijemo mu nama yabahuje kuri uyu wa Gatanu tatiki 21/12/2012.
Akabyiniro kazwi ku izina rya Orion Club ko mu mujyi wa Muhanga kafashwe n’inkongi y’umuriro muri iri joro rya tariki 21/12/2012. Icyateye iyo nkongi y’umuriro ntikiramenyekana.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye itsinda ry’abanyeshuri 22 biga muri Kaminuza ya Stanford yo muri Reta zunze ubumwe z’Amerika, baje kureba uko Abanyarwanda, cyane cyane abatuye mu cyaro babayeho, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abdul Kazungu w’imyaka 20 niwe wegukanye imodoka ya kabiri muri enye zihatanirwa muri muri tombola ya SHARAMA ya kabiri, yateguwe na MTN muri iki gihe cy’iminsi mikuru.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari ku rutonde rw’abantu 51 bigaragaje ku buryo budasanzwe mu mwaka wa 2012; nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Time Magazine.
Inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yateranye tariki 16/12/2012 yemeje ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ine mu mirenge 17 igize ako karere bahindurirwa imirenge bayoboraga.
Ishyaka The Communist Party of China (CPC) ryo mu Bushinwa ryiyemeje ubufatanye n’umuryango FPR-Inkotanyi, hagamijwe kunoza ibirebana n’inshingano zabo.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza no gucyura impunzi, Antoine Ruvebana, atangaza ko imishyikirano ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23 nigera ku mahoro u Rwanda ruzaruhuka kwakira impunzi zihahungira kubera ihohoterwa bakorerwa.
Perezida Kagame yamenyesheje abanyamuryango ba RPF ko mu myaka 25 umuryango umaze ushinzwe, wageze ku bikorwa by’ibanze bimeze nko gusiza ikibanza no kubaka umusingi w’iterambere, igisigaye akaba ari ukubyubakiraho.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni waje mu Rwanda kwifatanya n’umuryango RPF-Inkotanyi kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, yavuze ko RPF-Inkotanyi yashoboje Abanyarwanda kugenderana no guhahirana n’akarere, bitandukanye na Leta zayibanjirije avuga ko zigishaga urwango no kwironda.
Abahanga mu by’imiyoborere baturutse hirya no hino ku isi, bifatanyije n’umuryango RPF-Inkotanyi mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe, aho bavuze ko uyu muryango ari intangarugero muri Afurika mu kugira icyerekezo gihamye kiganisha ku iterambere.
Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, yongeye guhamya ko indangagaciro z’umuryango FPR-Inkotanyi zitigeze zihinduka, cyane cyane mu gihe bibaye ngombwa ko harengerwa uburenganzira bw’Abanyarwanda n’igihugu.
Ingamba zimaze gufatwa mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda cyangwa n’ahandi ku isi ni nyinshi kandi zizanakomeza mu gihe biri ngombwa, nk’uko byatangajwe Ministiri w’intebe, mu nama mpuzamahanga yabereye i Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki 18/12/2012.
Kuva tariki 16/12/2012, Abanyekongo 300 bavuga Ikinyarwanda bamaze kugera mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu bahunga ibikorwa by’ihohoterwa bavuga ko bakorerwa n’ingabo za Leta ya congo.
Umuryango Francois Xavier Bagnoud (FXB) ugiye kujya wibanda ku bikorwa byo kurengera abana bakomoka mu miryango itishoboye yo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza.
Perezida Paul Kagame aremeza ko ibizakorerwa ku nyubako nshya y’icyicaro cy’umuryango FPR-Inkotanyi kigiye kubakwa mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, buri wese azaba abifiteho uruhare n’utari umunyamuryango wayo.
Abanyarwanda batuye mu mahanga barizeza Leta ko bagiye gushyira ingufu mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu.
Kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango nyarwanda ni bwo butumwa bwatanzwe ku banyeshuri basoje Itorero mu karere ka Nyagatare tariki 17/12/2012.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard arasaba urubyiruko kutazapfusha ubusa amahirwe rwagize yo gukurira mu bihe u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza.
Umusaza witwa Tharcisse Kamamanzi utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera ngo yibuka ko akiri umusore yanyweye inzoga, yita byeri (bière), yitwaga Rwanda-Burundi igura amafaranga 15.
Mu muhango wo gusoza Itorero ry’abanyeshuri mu karere ka Nyabihu tariki 17/12/2012, umuyobozi w’akarere wungirije ushinze ubukungu yabasabye gukoresha ibyo bize bakaba umusemburo w’iterambere aho batuye, mu karere n’igihugu muri rusange.
Igihugu cya Lesotho cyagaragaje ko gishishikajwe no kugirana umubano wihariye n’u Rwanda, cyohereza itsinda ry’abayobozi 15 bahagarariwe n’uwungirije Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu mu rugendoshuri, kubera icyo bise ibitangaza u Rwanda rukomeje kugeraho muri iki gihe.
Ahitwa ku Murindi wa Byumba mu karere Ka Gicumbi hagiye kubakwa inzu ndangamateka igaragaza amateka ingabo zari iza FPR zanyuzemo mu gihe cyo kubohoza u Rwanda kuva mu 1990 kugeza 1994.