Nyuma yo gusura Inama Ngishwanama y’abagore “COCOF”, abadepite b’abagore baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afrika bari mu ruzinduko mu Rwanda rwo kureba bimwe mu bikorwa byagezweho kubera imiyoborere myiza; bashimye intambwe abagore bagezeho bivana mu bukene.
Ubwo yasuraga akarere ka Nyagatare kuri uyu wa 13/11/2014, Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibikorwa yiboneye bigaragaza ko inzara muri ako karere yacitse burundu bitandukanye na mbere aho wanyuraga ku muhanda ukayibona.
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma bitabiriye gahunda yiswe “space for children” yatangijwe n’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East), bazajya bigishwa imyuga banahabwe ibiganiro ku ndangagaciro.
Dr. Emmanuel Nkurunziza, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’u Rwanda cy’umutungo kamere, avuga ko urwego rw’abunzi rufite uruhare rukomeye mu gikorwa cyo kwandikisha ubutaka kuko arirwo rwifashishwa cyane mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka.
Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa 13/11/2014, Perezida Kagame yabwiye abaturage ko Leta ayoboye itazacogora ku ntego yo kubumbatira umutekano utajegajega kuko ari wo musingi Abanyarwanda bazaheraho bakora ibikorwa bibateza imbere.
Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango baratangaza ko hari abagwa mu bikorwa byo guca inyuma abagore babo bakuruwe n’abandi bagore babashukisha imitungo.
Abatuye ku kirwa cya Bugarura giherereye mu murenge wa Boneza ho mu karere ka Rutsiro barasabwa kuba maso babungabunga umutekano w’igihugu, bahangana n’umwanzi wese w’u Rwanda.
Imirimo yo kubaka inyubako akarere ka Nyamagabe kazakoreramo yari iteganyijwe gutahwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama 2015 iragenda icumbagira bitewe n’intege nke za rwiyemezamirimo wapataniye imirimo yo kuyubaka.
Imiryango itatu yo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Kagari ka Nyabisindu, yahawe inkunga y’amabati nyuma y’uko ibisenge by’amazu ituyemo bitwawe n’umuyaga mu mvura nyinshi imaze iminsi igwa.
Umuryango PRO-FEMMES/TWESE HAMWE wamuritse bwa mbere igitabo gikubiyemo amategeko, amahame n’ingingo zigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda. Igikorwa cyabereye mu karere ka Ngororero kuwa 12 Ugushyingo 2014.
Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko ishaka gushyiraho gahunda yo gufasha abahinzi gukora ubuhinzi burambye kandi bukarwanya ibura ry’ibiribwa.
Abana batatu bo mu Mudugudu wa Nyamarebe mu kagali ka Gakenke, Umurenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, bahiriye mu nzu mu ijoro rishyira tariki 12/11/2014 umwe ahita yitaba Imana undi arakomereka bikomeye, naho mugenzi wabo we ntiyagira icyo aba.
Mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo iri mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, ku wa 11/11/2014, hageze abanyarwanda 25 batahutse bava muri Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo.
Minisitiri wo mu Buholandi ushinzwe ubucuruzi n’ubufatanye mu iterambere, Lilianne Ploumen, atangaza ko yishimiye igikorwa cyo kwandikisha ubutaka mu Rwanda kuko gifitiye abaturage akamaro mu bijyanye n’iterambere ryabo.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène aratangaza ko iyo umuturage yishe mugenzi we nawe aba yiyishe, bityo akabasaba kubana mu mahoro.
Ababyeyi bo mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango, barahamagarira abandi guharanira kubana neza mu ngo zabo, kuko ngo umuryango uranzwemo amakimbirane bigira ingaruka ku bana babo, bityo ugasanga abana barabikuranye nabo bakumva ko ari uko bagomba kubaho.
Itsinda ry’abapolisi (FPU) 140 barimo ab’igitsinagore 17 bagarutse mu Rwanda nyuma y’umwaka bari bamaze umwaka mu gihugu cya Mali mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu butumwa bwa Loni buzwi nka MINUSMA (Multidimensional Integrated Stabilisation Mission in Mali).
Ubwo akarere ka Nyamasheke kitabaga komisiyo ishinzwe imicungire y’imari n’umutungo wa Leta (PAC) mu nteko ishinga amategeko, tariki 14/10/2014, karezwe gusesagura umutungo wa leta no gutangira ubusa ibya leta babikoze nkana, aho byagaragaraga muri kontaro bagiranye na rwiyemezamirimo bari bahaye isoko bakamuha amafaranga (…)
Mu murenge wa Nyarubaka, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare, bibumbiye mu ishyirahamwe “Twisungane”; rigamije kubafasha mu iterambere no gukosora amateka mabi yaranze imibanire y’Abanyarwanda.
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Rusizi, abaturage basabwe kwamagana abakomoka muri ako karere bagikora politiki igamije gusenya ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyamuryango ba Koperative Umurenge Sacco Murundi, ishami rya Karambi yo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza ntibemeranywa n’icyemezo cyo guhagarika imirimo yo kubaka inyubako ya Sacco iryo shami rya Karambi rizakoreramo.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Murenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga, Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 batanze imbabazi ku babangirije imitungo babuze ubushobozi bwo kwishyura.
Perezida Paul Kagame atangaza ko Abanyarwanda bakwiye gusubiza amaso inyuma bakareba ibibazo by’umutekano mucye biri hirya no hino ku isi, bigatuma bishimira ko batuye mu gihugu kirangwa n’umutekano usesuye ariko bakanafata ingamba zo gutuma bazawuhorana.
Abubakiwe mu mudugudu wa Gitobe mu kagali ka Muhurire umurenge wa Rurenge akarere ka Ngoma barasabwa kwita ku mazu bahawe, bayagirira isuku kugirango bayabungabunge ntazabasenyukireho.
Kuri uyu wa kabiri tariki 11/11/2014, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yakiriye mu biro bye, Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz, waje kumusaba ko habaho ibiganiro ku butwererane bw’ibihugu byombi bugomba kunozwa mu gihe kiri imbere, ndetse no kumumenyesha ko abashoramari bo mu Budage bagiye kuza (…)
Nyuma yo kwegukana umwanya wa Gatatu mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014 ndetse bakavuga ko uwo mwanya ariwo wa nyuma akarere kabo katazarenga mu mwaka wa 2014-2015, umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon yatangaje bimwe mu byatumye akarere ayoboye gakomeza kuzamuka uko imyaka itashye.
Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’iy’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), zijeje ko inguzanyo ya miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika ($) yatanzwe na Banki y’isi kuri uyu wa kabiri tariki 11/11/2014, agiye gutuma inzego za Leta zose zisabwa kugaragaza amakuru ahamye, ndetse ko ubuhinzi buzongera umusaruro (…)
Abaturage bo mu kagari ka Ninzi mu karere ka Nyamasheke barasaba ko bakajya babona umuyobozi wo ku rwego rwisumbuye mu nteko z’abaturage kuko byagaragaye ko zitanga umusaruro cyane iyo hari umuyobozi wo mu nzego zisumbuye wayitabiriye.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Amahoro, Col. Jules Rutaremara aributsa abasivili, abapolisi n’abasirikare bitabiriye amahugurwa ku kurinda umutekano w’abasivili ko bafite inshingano zikomeye kuko ni cyo bapimiraho niba ingabo zishinzwe ubutumwa bw’amahoro zishoboye cyangwa zarananiwe gusohoza inshingano zazo.
Nyuma y’uko bambuwe ubutaka bahoze batuyeho bugasubizwa abahoze ari ba nyirabwo mbere ya 1959, umuryango ugizwe n’abantu 153 mu karere ka Ngororero urasaba ko wahabwa ubutaka bwo gutura no guhingaho.