Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) ivuga ko ingengo y’imari ihabwa ari nke, itabasha gufasha abantu bose bahuye n’ibiza.
Hari amakuru amwe yavugaga ko Irene Uwoya uzwi nka Oprah yaje mu Rwanda gushyingura nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti, bahoze bakundana bakanabana.
Biragoye guhuza umuntu n’imyaka ye ariko iyo uhuye na Senateri Tito Rutaremara bikugora kurushaho.Rutaremara ni umwe mu basaza b’inararibonye wabaye umuyobozi mu bintu byinshi, harimo no kuba yari umwe mu bayoboye urugamba rwo kubohora igihugu.
SKOL, uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ ibidasembuye rukaba n’umuterankunga w’irushanwa rya Tour du Rwanda, rwadabagije Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo bitabiriye kuraba Tour du Rwanda, rubashyiriraho ibihembo bitandukanye byiganjemo amagare.
Mu Rwanda haje ikoranabuhanga ryo gupima uturemangingo (ADN), harebwa isano iri hagati y’abantu, rikazifashishwa cyane mu gukurikirana abatera inda bakazihakana.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura, WASAC, gihembye 1000,000frw, umwana witwa Rukundo Yasiri, wafotowe ari gusana itiyo y’ amazi yari yatobokeye aho atuye muri kigarama mu karere ka Kicukiro.
Abahagarariye inzego zitandukanye mu karere ka Huye barazaba ko habaho ikirango cyihariye cya Ndi Umunyarwanda, ukibonye wese kikamwibutsa iyi gahunda.
Ifoto ya Kigali Today yafatiwe mu muhanda wa Karongi-Rusizi mu gihe cya Tour du Rwanda 2016, yahesheje igihembo uwayifotoye ariwe Muzogeye Plaisir.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka kiravuga ko umuntu ufite ubutaka butamwanditseho bikorewe imbere ya noteri, buba atari ubwe.
Umujyi wa Kigali utangaza ko mu kwezi kwa Mutarama 2018, uzasubizaho ibyapa biranga nimero z’imihanda byibwe, hakazakoreshwa amafaranga miliyoni 30.
Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo bari mu ruzinduko rwo kureba uko bagenzi babo bo mu Rwanda bashyiraho amategeko.
Abarwanashyaka b’amashyaka PSR na UDPR barahamagarira Abanyarwanda kwamagana ibikubiye muri raporo zitandukanye z’u Bufaransa zirimo n’ubuhamya butangwa bugamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mujyi wa London mu Bwongereza aho yitabiriye ibirori yaherewemo igihembo cya "World Tourism Award 2017".
Umubare w’abarwanyi ba FDLR bataha mu Rwanda uriyongera uko iminsi ishira, abataha bakavuga ko biterwa n’imibereho no kubura ibyo baba bizejwe.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2017 Umupaka uhuza u Rwanda n’Umujyi wa Bukavu wafunzwe, kubera imirwano hagati y’ingabo za Congo FARDC, n’abapolisi barindaga Abbas Kayonga (Dada) wari ushinzwe kurwanya Magendu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ministeri y’Urubyiruko itangaza ko igiye gukoresha urubyiruko kugira ngo ruhore rujya gukora umuganda no gususurutsa abatishoboye batujwe mu midugudu y’icyitegererezo.
Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) itangaza ko abana bafite ubumuga n’abatabufite boherezwa n’ababyeyi babo gusabiriza babavutsa uburenganzira bwabo.
Umuryango Nyarwanda wita ku muco wo kubaka amahoro AEGIS Trust, uratangaza ko kwigisha amahoro mu mashuri bizahindura urubyiruko rwa nyuma ya Jenoside.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal ahamya ko isuku muri uwo mujyi ihari ariko ngo ntiragera ku rwego rushimishije.
Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) yatangaje ko basabye imbabazi kandi ikirimo kuzisaba kubera abakirisitu b’Abaporotesitanti bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Bihezande Bernard hamwe n’abakozi babiri bakoranaga batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta.
Mu Karere ka Huye harabarurwa ibigo bishinzwe ibikorwa rusange 66 bidafite umuriro w’amashanyarazi, mu gihe Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) cyabaruraga 37.
Abagenzi ndetse n’abakorera muri gare ya Kacyiru babangamiwe no kuba iyo gare ikoreshwa n’abantu barenga 1000 ku munsi, ikaba itagira ubwiherero.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Dubai aho yitabiriye inama ikomeye mu rwego rw’isi yiga ku ishoramari muri Afurika (Africa Global Business Forum).
N’ubwo Akarere ka Rusizi karimo umujyi ubarirwa mu mijyi itandatu yunganira Umujyi wa Kigali karacyanengwa kugira umwanda ugaragara mu duce dutandukanye.
Kuri sitasiyo za lisansi haba hamanitse icyapa kibuza abantu kuhanywera itabi,gukoresha telefoni igendanwa,kunywesha lisansi moteri y’ikinyabiziga yaka,ndetse no gucana amatara y’ikinyabiziga, ariko abenshi ntibazi impamvu.
Abadepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi batabarije umwana w’umukobwa uvuka i Muhanga watawe na Nyina kwa Nyirakuru agasigara amurerera mu kiraro cy’ingurube.
Abaturage 306 bo mu Karere ka Nyagatare bari kwishyuza ubuyobozi bw’ako karere nyuma yuko rwiyemezamirimo wari wabahaye akazi atabishyuye.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo ahamya ko intambara ubufaransa burwana bukingira ikibaba Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi budashobora kuyitsinda.
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko yafashe ingambo ku buryo mu myaka irindwi iri imbere Abanyarwanda bacana inkwi bazaba baragabanutse.