Ikiguzi cyakwa mu gupimisha ADN ku bakobwa batewe inda bakihakanwa n’abazibatera, ni kimwe mu bihangayikishije abo mu Ntara y’Amajyaruguru bigatuma bahitamo kwicecekera bagahangana n’ingaruka.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko yasabye abayobozi mu karere ka Nyagatare kujya baganiriza abaturage bagamije ko bagira icyo batahana, birinda kuvanga indimi kuko hari benshi batagira icyo bakura muri urwo ruvangitirane rw’indimi.
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Itorero, atangaza ko hari gutegurwa itegeko rihana urubyiruko rutitabira ibikorwa by’urugerero.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yatangaje ko hari abandi bayoboye imitwe irwanya u Rwanda barimo kuzanwa mu Rwanda nyuma ya Nsabimana Callixte wiyise Majoro Sankara.
Urasabwa kwitabaza urukiko niba (nk’urugero) witwa Kamikazi Nadine mu irangamimerere, ahandi ukitwa Nadine Kamikazi, cyangwa se Nadine ryasimbujwe Nana, cyangwa se kuri ayo mazina hari iryo wongeyeho cyangwa wakuyeho.
Sheikh Muhamad Abdulrahman ukomoka muri Arabia Soudite yatangajwe n’imibanire myiza igaragara hagati y’abayislamu n’abatari abayislamu mu Rwanda, avuga ko bigoranye kubatandukanya uretse gusa ku myambarire.
Mu Karere ka Rwamagana hasojwe amahugurwa y’abayobozi b’imisigiti yo mu Ntara y’Iburasirazuba. Ayo mahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa Imam mu kwimakaza umuco w’amahoro no kurwanya imyumvire y’ubuhezanguni n’iterabwoba.”
Bamwe mu rubyiruko rw’Intore z’Inkomezabigwi, icyiciro cya karindwi, bari mu bikorwa by’urugerero mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi baravuga ko imikoranire idasobanutse yabo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abagenerwabikorwa ndetse no kubura ibikoresho bituma batagera ku ntego zabo.
Abaturage bo hirya no hino mu gihugu bagiye kujya bahabwa serivisi zitandukanye ku munsi w’umuganda ngarukakwezi kandi bazihabwe ku buntu.
Abangavu baterwa inda zitateguwe bo mu karere ka Rusizi baravuga ko n’ubwo bafite ibibazo byinshi ariko kuri ubu ikiri ku isonga ari ukwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’abana babo kuko ababatera inda baherukana ubwo, ntibazongere kubaca iryera bagasigarana urugamba rwo kurera bonyine.
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Maya mu Kagari ka Kabuga ho mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi baravuga ko bishyize hamwe bakubakirana ubwiherero binyuze mu biganiro bahawe n’Itorero ry’Igihugu mu mudugudu wabo, ariko ngo bakaba barabuze isakaro bitewe n’ubushobozi buke.
Nubwo kuva muri Kamena 2018 ibitaro bya Gatagara bisigaye bikorana n’ubwisungane mu kwivuza bwa mituweri, byanatumye ababigana biyongera, haracyari serivisi zihatangirwa mituweri itishingira.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bafunze ibigo bivura bikora mu buryo bunyuranije n’amategeko mu Mujyi wa Kigali.
Akenshi abantu babona ibyamamare, mu binyamakuru, kuri televiziyo, muri za videwo, ku mafoto n’ahandi bakabona basa neza, ariko hari ubwo bibagirwa ko uko gusa neza, kugira inkomoko, kuko hari abantu bakora umwuga wo gukora ibishoboka byose kugira ngo uko kugaragara neza kw’ibyamamare bihoreho.
Intore z’Abanyamakuru zibumbiye mu mutwe w’Intore w’Impamyabigwi zatumwe hiryo no hino mu gihugu guhamya ibigwi by’indi mitwe y’intore hagamajwe kwimakaza umuco w’ubutore mu Banyarwanda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.
Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yageze mu Rwanda, ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 21 Mata 2019.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Mata 2019, yahaye ikaze abitabiriye isengesho ry’iminsi icyenda ‘Ram Katha 2019’, avuga ko ari iby’igiciro kuba barahisemo u Rwanda.
Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) yizeza abageze mu zabukuru ko politiki ibateganiriza iby’umwihariko bemererwa n’amategeko izashyirwaho bitarenze uyu mwaka.
Kuva muri 2013 i Huye batangira gukina inzira y’ububabare bwa Yezu, Jean Baptiste Ntakirutimana akina ari Yezu, Beata Mukamusoni na we agakina ari Bikira Mariya. Ibi ngo bituma babaho bitwararitse mu buzima bwa buri munsi.
Ku nshuro ya karindwi kuva mu mwaka wa 2013, Abakirisitu Gatolika b’i Huye bazirikanye inzira y’ububabare Yezu yanyuzemo, banigana uko byagenze anyura muri ubwo bubabare.
Minisitiri w’ingabo mu Rwanda Maj Gen Albert Murasira yatangaje ko agiye kuvugana n’inzego zibishinze kugira ngo umupaka uhuza Goma-Gisenyi wahoze ukora amasaha 24 kuri 24 wongere gukora utyo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko ibyo Abanyarwanda bakora byose bishoboka iyo igihugu gifite umutekano, abasaba kubigiramo uruhare.
Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alivera Mukabaramba yasuye akarere ka Rubavu afite ku isonga ugusura inzibutso ebyiri zagaragaweho ibibazo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakoze impinduka mu ngabo z’u Rwanda, bamwe bahabwa imyanya mishya y’ubuyobozi mu ngabo.
Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Karere ka Muhanga rurasaba ababyeyi kuba maso, kuko abakozi bo mu ngo n’ababatwarira abana ku mashuri harimo ababasambanyiriza abana.
Umuyobozi w’Ingabo mu Burasirazuba n’i Kigali asaba Abanyarwanda kudaha agaciro urubuga rwa YouTube n’izindi ziriho amakuru y’abavuga ko barimo kurwana n’Ingabo z’u Rwanda.
Nyuma yo kumurikirwa ishuri mbonezamikurire ry’abana bato, ababyeyi bo mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi baravuga ko rikemuye ikibazo cyo kuba batagiraga aho basiga abana babo mu gihe babaga bagiye mu mirimo y’icyayi ya buri munsi.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano aravuga ko Kayumba Nyamwasa, FDLR cyangwa Sankara nta kibazo na kimwe bateje u Rwanda.
Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 03 Mata 2019, yagize Dr Muyombo Thomas, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Tom Close, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).
Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi arasaba abafashijwe na Leta yahagaritse Jenoside mu myaka 25 ishize, kwera imbuto nyuma y’igihe kinini bamaze bitabwaho.