Ntabwo byumvikana kuri bamwe, ariko ni ko byagenze. Ijoro rya Noheli ryibukirwaho ivuka rya Yezu Krisitu ryaranzwe n’ibirori no kwidagadura, ubunani butari umunsi wahariwe Imana bukorwamo amasengesho.
Perezida Kagame yongeye gukomoza ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo mu ijambo yavuze ritangiza umwaka wa 2019.
Uretse abana bato, abaturage barenga miliyoni batuye umujyi wa Kigali bose baba bakanuye k’umunsi w’ubunani, bamwe bari mu nsengero, abandi bari mu bitaramo abandi basohokanye n’inshuti n’imiryango.
Umuyobozi w’Itorero Umuriro wa Patenkote aravuga ko bamwe mu bashumba b’amatorero bitwa ’Bishop, Apotre, Reverand’ n’abandi, bafite inyigisho z’ubuyobe.
Tariki 30 Ukuboza 2018, Korari Ijuru yo mu karere ka Huye yataramiye abanyehuye nk’uko bisanzwe mu mpera z’umwaka, abafana b’ikipe Mukura bishima kurusha kubera indirimbo yahimbiwe ikipe yabo.
Kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukuboza 2018, Impuzamiryango y’amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO yagize bishop John Rucyahana Ambasaderi w’abana, hagamijwe kuzamura ijwi ry’abana ngo rirusheho kumvikana, ndetse no kurengerwa igihe bibaye ngombwa.
Abanyarwanda baba mu mahanga biyemeje gufasha urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyaruguru muri gahunda y’ubworozi bw’amatungo magufi, hagamijwe kuruhangira imirimo no kurukura mu bukene.
Nk’uko bisanzwe ku wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi haba igikorwa cy’umuganda rusange, aho abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda bifatanya mu bikorwa bitandukanye by’imirimo y’amaboko igamije iterambere ry’igihugu.
Umurenge wa Cyuve uherereye mu karere ka Musanze wiyuzurije inyubako y’ibiro byawo nshya, ijyanye n’igihe, akaba ari mu rwego rwo kwesa umuhigo akarere kihaye wo kugira ibiro by’imirenge by’icyitegererezo, hagamijwe guha abaturage serivise inoze.
Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera bararangwa n’akanyamuneza muri iyi minsi mikuru isoza umwaka bakesha inka borojwe na Minisitiri w’u Buhinde, Narendra Modi, zatangiye kororoka.
Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yongeye amasaha atandatu ku yo yari isanzwe ikoresha ku munsi mu kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle technique).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko mu mezi atandatu ari imbere buri Murenge uzaba ufite Umudugudu w’Icyitegererezo mu mibereho myiza, kugira ngo n’iyindi iyigireho.
Raporo nshya y’Umuryango Transparency International Rwanda yagaragaje ko ruswa yatanzwe muri 2018 isaga miliyari 8Frw.
Abaturage bavuga ko kuri Noheri bishimye, basangira icyo kunywa no kurya bizihiza uwo munsi mukuru ari byo bahinnye mu mvugo bise ngo “Noheli yari ‘nywa’ na ‘rya’.
Perezida Paul Kagame yifurije umwaka mushya ingabo z’igihugu anazibutsa ko Abanyarwanda bazikunda kandi bazubahira ubunyamwuga buziranga.
Umujyi wa Jinhua Minicipal wo mu Bushinwa urateganya kwagura umubano hagati yawo n’akarere ka Musanze ukarenga guteza imbere urwego rw’uburezi ukagera no ku bindi bikorwa biteza imbere ubuzima rusange bw’abaturage.
Abagize urwego rwunganira akarere mu mutekano DASSO bo muri Rusizi bijejwe ko ikibazo cy’amapeti n’icyo kwitwa abakozi ba Leta bigiye kubonerwa umuti mu itegeko rishya ribagenga rigiye gusohoka.
Mu gihe henshi mu Rwanda no ku isi Noheri ari umunsi wo kwishimisha, aho bamwe bafata ibisindisha hakaba n’abo byandarika, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bo bahisemo kwirinda ibisindisha.
Perezida Paul Kagame ni umwe mu bayobozi batajya batangwa no kwifuriza Abanyarwanda ibirori byiza, haba iby’umwaka cyangwa ibindi bisanzwe.
Abana bari munsi y’imyaka itatu babana n’ababyeyi bari kurangiza ibihano muri gereza ya Musanze kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukuboza 2018 bahawe Noheli.
Umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev Karuranga Ephrem, yasabye abarisengeramo bo mu Karere ka Rusizi kuzibukira imisengere yo mu butayu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buravuga ko inzego zitandukanye zahagurukiye ikibazo cy’abatuye muri Kangondo hakunze kwitwa ‘Bannyahe’, bakazasubizwa hakoreshejwe uburyo butatu.
Perezida Kagame avuga ko atumva abayobozi bategera abaturage ngo baganire ku bireba igihugu ari ho haturuka ko haje ubashuka byamworohera kuko ababwira ko ari we ubitayeho.
Abakozi bashinzwe ikurikirana n’isuzumabikorwa ry’ibigo bya Leta, iry’abikorera n’imiryango mpuzamahanga, bamaze kwihuza kugira ngo basangire ubunararibonye bw’uwo mwuga.
Itegeko rishya rigenga umurimo ryasohotse mu igazeti ya Leta muri Nzeri 2018, rihana umukoresha wese umyuranyije n’iryo tegeko ry’umurimo no kurengera uburenganzira bw’umukozi.
Mu nkambi ya Nyarushishi yakira impunzi by’agateganyo iherereye mu murenge wa Nkungu, mu karere ka Rusizi, komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, yasezereye abagore b’abahoze ari abarwanyi ba FDLR babarirwa muri 644 n’abandi 400 bari i Nyanza.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Ing. Jean de Dieu Uwihanganye, ngo hagiye gutangwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’igihe gito rutarengeje amezi atandatu ku batsindiye impushya za burundu.
Bamwe mu baturage amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu karere ka Rusizi baravuga ko batifuza gukomza kwitwa “Abasigajwe inyuma n’amateka kuko ngo babona iri zina rikomeza kubambura agaciro mu bandi bagahora basuzuguritse.
Umujyi wa Kigali hamwe n’umuryango Caritas baravuga ko gufasha abana kuva mu muhanda utitaye ku babyeyi babo n’abo bavukana bidashobora gukemura burundu ikibazo cy’abana bo mu muhanda.