Bamwe mu bakoresha umurongo w’itumanaho wa MTN barinubira ko imirongo yabo yahagaritswe batabanje guhabwa integuza yihariye, bakongeraho ko bagerageje kwikuraho nimero zirenze izemerewe ku muntu umwe ariko sisiteme ikabyanga.
Abaturage mu kagari ka Gisa umudugudu wa Rukukumbo baratangaza ko aribwo babonye amazi meza kuva babaho.
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon Jeanne d’Arc Gakuba asaba abaturage batuye umujyi wa Kigali kugira umuco w’isuku mu mitekerereze yabo, bagahora iteka batekereza kuyinoza badategereje ababibibutsa.
I Bugeshi mu karere ka Rubavu abaturage bavuga ko inkwi zitetse ku munsi bazigura igihumbi, naho gaz na Rondereza ntibabizi, igiciro gishobora kuruta ikiguzi cy’ibitunze umuryango ku munsi.
Minisitiri w’Urubyiruko avuga ko amateka, umuco n’umutungo kamere by’u Rwanda byaviramo urubyiruko amahirwe y’imirimo, ariko bakirinda imihango y’aba kera.
Itsinda ry’abasirikari bakuru b’aba ofisiye biga mu ishuri rikuru rya Gisirikari (Rwanda Defence Force Command and Staff College) risanga ikibazo cy’imirire mibi gikwiye guhagurukirwa.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barahamagarira imiryango, inshuti n’abari abaturanyi b’abishwe, gutanga imyirondoro n’amafoto y’ababo, kugira ngo batibagirana.
Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abakozi bazo bambuye imirenge SACCO mu karere ka Rusizi batangiye gufatirwa ibihano bishobora kwiyongera mu gihe barenza tariki ntarengwa yo kwishyura amafaranga bayibereyemo.
Urwego rw’umuvunyi ruravuga ko 96% by’ibibazo birugeraho nta shingiro biba bifite kuko ba nyirabyo aba baranze kunyurwa n’imyanzuro y’inkiko n’abunzi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwizihije umunsi w’intwari hamwe n’abatuye mu Kagari ka Bitare mu Murenge wa Ngera, ahatuye abasaza baranzwe n’ubutwari bwo kwirwanaho nk’Abatutsi no kurwana ku babo mu myaka y’1959 ndetse no mu 1994.
Col. Albert Rugambwa avuga ko abaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu bagiye mu ijuru kuko ibyo baharaniye byagezweho.
Bamwe mu batishoboye bo mu Karere ka Kicukiro bashyikirijwe inzu zigezweho zo guturamo ngo kikaba ari igikorwa cy’ubutwari bw’ubuyobozi bw’igihugu kuko bakuwe ahantu habi bari batuye.
Ubushakatsi bwakozwe n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) binyuze mu mushinga DALGOR, ugamije kwimakaza imiyoborere myiza, bugaragaza ko uturere twazaga inyuma mu miyoborere myiza mu myaka itatu ishize, ubu turi mutuza ku isonga.
Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Hon. Edouard Bamporiki, arasaba urubyiruko gukora ibyiza ruharanira ejo heza hazaza h’u Rwanda, rutitaye ku kuba ruzaba rutakiriho.
Abanyarwanda bizihije umunsi w’intwari, baganirirwa ku byaranze intwari z’igihugu n’uko bakomeza ubutwari. Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mbere yo kwerekeza muri Tanzaniya yabanje yifuriza Abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari anavuga ko nk’igihugu tutazatezuka ku rugero rwiza rw’abo bitangiye igihugu. Nyuma y’ibiganiro, (…)
Tariki ya 23 Mutarama 2019, uwitwa Fausta Mugiraneza yanyujije ubutumwa kuri Facebook, asaba ikigo Millennium Savings & Investment Cooperative (MISIC), cyahoze cyitwa Kigali Veterans Cooperatives Society (KVCS), kurekera aho kumwoherereza ubutumwa bumubwira ko imodoka yabo yavuye muri parikingi itishyuye, nyamara (…)
Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa kabiri tariki 29 Mutarama 2019, imvura ivanze n’umuyaga yibasiye utugari twa Mahoro na Gakoma two mu Murenge wa Mimuli inzu 36 z’abaturage n’insengero eshatu bivaho ibisenge.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mutarama 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye iyobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata hari inzu y’amasaziro y’intwaza yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ku ya 03 Nyakanga 2018.
Nyuma yo kubishimirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Musenyeri Antoine Kambanda yiyemeje gukomeza guhuriza hamwe abemera Imana bose.
Bamwe mu baturage barimo n’Umuyobozi wa Transparency International baranenga imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku kwemera, kutegera abakene ikifashiriza abishoboye.
Mu muhango wo kwimika Arkiyepiskopi mushya wa Kigali Musenyeri Antoine Kambanda, uyu muyobozi mushya wa Kiliziya Gatolika muri arkidiyosezi ya Kigali yavuze ko afite gahunda yo kubaka Katedarali nshya ijyanye n’iterambere Umujyi wa Kigali ugezeho, ibi bishimangirwa na Perezida Kagame wavuze ko bazafatanya, ndetse (…)
Abatuye i Rwaniro mu Karere ka Huye barifuza gufashwa gucukura imirwanyasuri ku misozi ihanamye iteyeho amashyamba, kuko umuvuduko ukabije w’amazi ayimanukaho utuma asenya imihanda akanica imyaka y’abahinzi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umujyi wa Kigali barashima abaturage bo mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Nonko mu Murenge wa Nyarugunga ho mu Karere ka Kicukiro barimo kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo bagamije kwishakamo ibisubizo.
Nyamvura Patricie wo mu Kagari ka Gikundamvura, Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare yemeza ko ibiyobyabwenge byacitse, n’ikimenyimenyi atakibona umusomya ku ishashi.
Umuganda w’ukwezi kwa mbere ukaba ari na wo wa mbere wa 2019, wabereye hirya no hino mu gihugu, aho abaturage ndetse n’abayobozi bafatanyije mu bikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gusibura imirwanyasuri, kubaka amashuri, kubaka amaterasi y’indinganire n’ibindi.
Ron Weiss ukomoka muri Isirayeli aravuga ko yaje yishimiye Abanyarwanda, ariko ko abajura b’amashanyarazi barimo kumuca intege.
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatanu 25 Mutarama 2019, yafunguye ku mugaragaro kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi, University of Global Health Equity (UGHE).
Zirimwabagabo Jean Pierre wo mu kagari ka Nyonirima, umurenge wa Kinigi akarere ka Musanze, avuga ko amaze amezi icyenda aba hanze nyuma yo kwirukanwa mu rugo n’umugore we, agacyura undi mugabo.
Bamwe mu baturage b’umudugudu wa Gacungiro akagari ka Musenyi mu karere ka Nyagatare, bavuga ko babona amazi meza ari uko haje abayobozi bakomeye nabwo bakajyana nayo.