Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Kagara ahari agakiriro ka Gisozi buravuga ko imitungo y’abaturage yahiye ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 80.
Imibare yo muri 2015 igaragaza Akarere ka Rubavu mu turere twa mbere mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye, ku ijanisha rya 46.3%. Ni ukuvuga ko hafi ½ cy’abana bari munsi y’imyaka itanu muri aka karere bagwingiye.
Aba - Islam mu Rwanda ndetse n’abo ku isi yose kuri uyu wa kabiri tariki 04 Kamena 2019 bizihije umunsi mukuru wa Eid al-Fitir usoza iminsi baba bamaze mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, bakora ibikorwa byo kwiyegereza Imana.
Umunyamiderikazi Kate Bashabe, yubuye umushinga wo kuzenguruka bimwe mu bice by’igihugu afasha abatishoboye, igikorwa azakorana n’inshuti ze z’abahanzi banakoranye indirimbo “You & I” yumvikanamo ubutumwa bw’icyizere.
Abakora isuku mu Karere ka Musanze basanga igihe kigeze ngo babone ibikoresho bifashisha mu kazi kabo bihagije n’imyambaro yabugenewe ibakingira ingaruka bashobora kukagiriramo, kuko bibarinda impanuka za hato na hato kandi bukaba ari bwo buryo bwizewe bwo kunoza akazi uko bikwiye.
Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze uhereye ku mudugudu gukurikirana imihigo y’ingo z’abaturage.
Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Kicukiro, Lt Col Sam Rwasanyi, avuga ko igihugu kitaba cyiza kubera ko izuba ryarashe cyangwa imvura yaguye gusa, ahubwo ko biharanirwa n’abaturage bacyo.
General James Kabarebe, umujyanama wa perezida Paul Kagame mu by’umutekano, aravuga ko Ubwo abari bayoboye urugamba rwo kubohora igihugu bicwaga mu 1990, ingabo zacitse intege cyane zitabarwa na Perezida Kagame watangije urugamba bushya bigatuma intsinzi iboneka.
Urwego rw’umuvunyi ruratangaza ko rwafashe ingamba zo gukaza umurego mu gukurikirana no guteza cyamunara imitungo y’abantu bahamwe n’icyaha cya ruswa.
Guhera tariki ya 1 kugeza tariki ya 4 Kamena 2019, Umujyi wa Kigali uzakira Inama ya 89 ya Biro Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa (Association Internationale des Maires Francophones-AIMF), nk’uko ubuyobozi bw’uwo muryango bwabyifuje.
Buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, Abanyarwanda bahurira hamwe mu midugudu yabo bagakora ibikorwa binyuranye by’imirimo y’amaboko, mu rwego rw’umuganda.
Raporo y’umuryango wita ku bana (Save the Children International) yo muri uyu mwaka wa 2019, yashyize u Rwanda mu bihugu bya mbere muri Afurika byateje imbere imibereho y’abana mu myaka 20 ishize.
Mu gihe ibirori by’ubukwe mu Rwanda byagiye byaguka, bamwe mu ngaragu bemeza ko ibyiciro bisaga 10 ubukwe bw’ubu busabwa kunyuramo ari kimwe mu bituma batinda gushaka cyakora abatari bake bavuga ko byatumye babasha kurwanya ubushomeri.
Mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo, icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Nsabimana Callixte, cyasomwe atari mu rubanza. Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.
Abiga guteka mu ishuri (Rera Umwana Centre) mu Karere ka Nyanza baravuga ko gufungurirwa Bare na Resitora bizatuma boroherwa no kubona aho bakorera imenyereza mwuga.
Ubuyobozi bw’u Rwanda burasaba ubwa Uganda kujya bubagezaho Abanyarwanda bazima bafungiwe muri Uganda, aho kuzana imirambo y’Abanyarwanda.
Abatuye mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru basanze kujya gushakira serivisi zikenera murandasi ku murenge bibavuna, biyemeza guhinira bugufi bagurira utugari imiyoboro ya interineti yo mu bwoko bwa 4G.
Buri wa gatandatu usoza ukwezi, hirya no hino mu Rwanda hakorwa umuganda rusange, aho abayobozi mu nzego zitandukanye, inzego z’umutekano n’abaturage bahurira ku gikorwa cyateguwe bagakora imirimo y’amaboko.
Bazinanirwa Sesiliya w’imyaka 77 y’amavuko wo mu Kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yatunguwe cyane no kubona Ingabo na Polisi bakata icyondo bamwubakira, yibuka ko ingabo yabonye mu mabyiruka ye, yahuraga na zo agakizwa n’amaguru.
Bamwe mu bangavu batewe inda n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bavuga ko bari bafite umugambi wo gukwirakwiza ubwo bwandu.
Hashize imyaka igera kuri ibiri (guhera muri Mata 2017) ururimi rw’Igiswahili rwemejwe nk’urwa kane mu ndimi zemewe n’amategeko zikoreshwa mu nzego z’ubutegetsi mu Rwanda, ariko imikoreshereze yacyo ikaba igicumbagira.
Mu Banyarwanda 10 b’ingeri zitandukanye baganiriye na Kigali Today, barindwi muri bo baravuga ko bifuza kubyara abana batatu gusa.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru yasabye ko Nizeyimana Jacques ashyira mu bikorwa ibyo yasabwe n’inteko y’abaturage byo kugabanya inka ze zikava ku 10 zikaba eshatu, ndetse akishyura imyaka y’abaturage inka ze zonnye, bitaba ibyo agakurikiranwa mu butabera.
Ubwo yari mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi 2019, Nsabimana Callixte wiyita Sankara, aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yemeye ibyaha byose aregwa uko ari 16.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi 2019, rwaburanishije Nsabimana Callixte wiyita Sankara ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo, avuga ko ubutaka bwa benshi mu baturage (agereranya n’isi yabo) ngo bwamaze kuzura. Avuga ibi asubiza bamwe mu bagendera ku byanditswe mu bitabo bitagatifu badakozwa ibyo kuboneza urubyaro bavuga ko bagomba kubyara bakuzuza isi.
Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abepiskopi Musenyeri Philippe Rukamba aravuga ko Kiriziya Gatolika idateganya guca Umupadiri cyangwa Umubikira wakoze akanahanirwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC, cyakuriye inzira ku murima abasaba ko igiciro cy’amazi kigabanuka, ariko cyizeza ko bose bazayabona.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko abantu badakwiye kwitwaza ubutore ngo basabe intore bagenzi babo kubahishira mu bibi.
Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana (Coalition Umwana ku Isonga) riravuga ko hirya no hino mu Rwanda hakiri abantu batsimbaraye ku myumvire y’uko umwana adakwiye kugira ijambo, yakosa agakubitwa, n’indi myumvire ihutaza uburenganzira bw’umwana.