Abaturage b’Umurenge wa Nyamabuye mu Mujyi wa Muhanga, barishimira kuba bujurijwe ibiro by’Umurenge bijyanye n’igihe, ugereranyije n’inyubako bari basanzwe bakoresha ishaje yahoze ari iya Komini Nyamabuye bagasaba ko bijyana no guhabwa serivisi zinoze.
Abacururiza muri Santere y’ubucuruzi ya Bugaragara mu Murenge wa Rwimiyaga, bavuga ko bamaze iminsi itatu bafungiwe ubucuruzi bwabo kubera kutagira imashini itanga inyemezabwishyu ya EBM, ibintu byateye igihombo kuri benshi cyane abacuruza ibisaza vuba.
Inzoga isembuye ya PRIMUS yatangiye gukorwa n’Uruganda rwa Brasseries, Limonaderies et Malteries SARL (BRALIMA) guhera mu 1923, mu mujyi wa Léopoldville mu cyahoze ari Congo Bélge ku bukoloni bw’Ababiligi, nyuma gihinduka Zaire nyuma y’ubwigenge. Ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Abantu benshi bakoresha Gaze mu guteka amafunguro atandukanye ariko ntibamenya bimwe mu bintu by’ingenzi bakwiye kwitwararika igihe batetse.
Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe, Meteo Rwanda cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Nzeri 2024 kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20 2024, hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 0 na milimetero 40.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), iributsa ababyeyi ko inshingano zo kwita ku burere bw’abana babo by’umwihariko abakobwa, zihoraho haba mu bihe bisanzwe ndetse no mu gihe umwana agize ibyago byo gutwara inda atateganyije.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko n’ubwo uburezi bw’u Rwanda hari intambwe ishimishije bumaze kugeraho ariko butaragera ku rwego bwifuzwaho nk’uko bigaragara ahandi hirya no hino.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko hari icyizere cyo kugera ku ntego ziyemejwe gishingiye ku batanga umusanzu wo kugaburira abana ku ishuri, nyuma y’uko ubukangurambaga bwiswe ‘Dusangire Lunch’ bumaze gukusanya arenga miliyoni 143Frw muri miliyoni zirenga 315Frw iyi Minisiteri yemerewe.
Abagize uruhererekane rw’abakora n’abacuruza ibikomoka ku mpu (Kigali Leather Cluster), baravuga ko mu Rwanda hose hari toni zirenga 100 z’impu ziri kwangirikira mu bubiko kuko zitemerewe kugurishwa hanze y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), kandi isoko rya EAC na ryo rikaba ari ritoya.
Mu Kagari ka Rwarenga Umurenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, haravugwa amakuru y’abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe bahasiga ubuzima, nyuma yo kujya gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa.
Mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba, ingo zirenga ibihumbi makumyabiri na bitandatu (26,000) zitari zifite amashanyarazi zigiye kuyahabwa mu rwego rwo kwihutisha iterambere muri aka Karere no kugeza amashanyarazi kuri bose.
Perezida Paul Kagame yakiriye Dr. Albert Bourla, umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Pfizer rukora imiti n’inkingo, ari kumwe n’itsinda rimuherekeje, baganira ku bufatanye mu kugeza ubuzima bwiza ku batuye Isi.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afro Beat, Iyamuremye Jean Claude wamenyekanye nka Dr Claude, avuga ko nta gahunda afite yo kureka umuziki nk’uko hari abari batangiye kuvuga ko yawuretse, kuko yaherukaga gusohora indirimbo muri 2014.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Bimenyimana Jean de Dieu, avuga ko imiryango 177 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 itishoboye ari yo ikeneye kubakirwa amacumbi mashya mu gihe 540 ikeneye gusanirwa naho 28 yo imirimo yamaze kurangira.
Bamwe mu bahagarariye Kaminuza zigenga mu Rwanda baratangaza ko baheruka batora Umusenateri uzihagarariye muri Sena, kuko nk’uherutse gutorwa arangije manda y’imyaka itanu hari aho ataragera ngo bamuture ibibazo bafite.
Umuturage witwa Nahimana Emmanuel, utuye mu Murenge wa Kanombe w’Akarere ka Kicukiro, aravuga ko yabujijwe kubyaza umusaruro ubutaka yaguze muri site iherereye mu Mudugudu wa Gitarama, Akagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, mu buryo we yita akarengane.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, Visi Perezida we Kamala Harris, na Donald Trump wigeze kuyobora Amerika, bunamiye abahitanywe n’ibitero by’iterabwoba byo ku ya 11 Nzeri 2001.
Abagenzuzi bwite b’imari barasaba ko ubuyobozi bw’ibigo bubaha agaciro kuko zimwe mu mbogamizi bagaragaza zirimo kuba ab’imbere muri ibyo bigo, usanga nta gaciro bahabwa kugira ngo babe aba mbere mu kumenya amakuru y’ibirimo kuhabera.
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko Bwana Gaspard Twagirayezu wari Minisitiri w’Uburezi yasimbuwe kuri uwo mwanya na Bwana Joseph Nsengimana, Twagirayezu agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Isanzure.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda witabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano mu gisirikare iri kubera mu Mujyi wa Seoul muri Koreya y’Epfo, yagaragaje ko amateka Igihugu cyanyuzemo yasize amasomo akomeye arimo no kwihesha agaciro n’ubudaheranwa.
Umurambo w’umusore w’imyaka 28 witwa Tuyisenge, bikekwa ko amaze iminsi apfuye, wasanzwe mu nzu yabagamo iperereza ku cyamwishe rihita ritangira.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko itegereje kumva uko Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) izarwanya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo ibone gufata umwanzuro w’icyakorwa mu kurinda umutekano.
Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko yahagaritse ingendo zijya muri Kenya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta (Jomo Kenyatta International Airport), kubera imyigaragambyo y’abakozi ikomeje kubera kuri icyo kibuga.
Abayobozi mu ishuri rikuru rya gisirikare ryo muri Bangladesh, bashimye intambwe nziza u Rwanda rwagezeho mu kugira inzego z’umutekano zikora kinyamwuga kandi ziteye imbere, bifuza kugirana ubufatanye narwo mu bijyanye no guhanahana ubumenyi binyuze mu mashuri ya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2024 kugera tariki ya 09 Nzeri 2024, mu karere ka Ngoma, amatungo yuza 18 ni yo amaze kugaragarwaho indwara y’ubuganga (Rift Valley Fever) ndetse rimwe rikaba rimaze guhitanwa n’iyi ndwara.
Ahitwa i Higiro mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara, hari urubyiruko rwiyegeranyije rugamije kuzana impinduka aho rutuye, none mu byo rukora harimo n’udutebe dufasha abana bavukanye ubumuga kwicara, guhagarara no kugenda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye Kigali Today ko inzego z’Umutekano zikomeje gushakisha umugabo witwa Ntawugayurwe Desire wo mu kagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro akarere ka Musanze.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2024, yatangije ku mugaragaro imirimo y’iyubakwa rya Kigali Innovation City, uyu ukaba ari umushinga wo kubaka urusisiro rw’ibikorwa by’ikoranabuhanga no guhanga ibishya ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali kiri i Masoro mu Karere ka (…)
Mu gihe imirimo yo kubaka za Maternité ku bigo nderabuzima birimo ibitari bizifite n’ibyagiraga izitakijyanye n’igihe byo mu Karere ka Musanze irimbanije, ababigana biganjemo abo mu Mirenge biri kubakwamo n’iyo bihana imbibi, bari mu byishimo by’uko niziramuka zuzuye zigatangira gutanga serivisi ku bazigana, ingendo ababyeyi (…)
Miliyoni 508 z’amafaranga y’u Rwanda zigiye gushorwa mu kubaka ibiraro 11 by’amabuye, biramba kandi byubatswe mu buryo bugezweho budahenze.