Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye ko igihe abantu baganura bajya bazirikana n’ibyo abana babo bazakenera kurya ku ishuri.
Ibirori by’Umunsi Mukuru w’Umuganura mu Kagari ka Nunga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro byizihirijwe ku Biro by’Ako Kagari kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kanama 2024.
Impuguke mu by’ubukungu, umuco, ubuhinzi n’ubworozi n’imibereho ya Muntu, zisanga umuganura ukwiye kwereka ababyiruka uko Abanyarwanda bari abahanga.
Mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, kuwa Kane tariki 01 Kanama 2024, hatangijwe ikigo kidasanzwe kije gufasha abana kuvuga no kumva nyuma y’uko bavukanye ubwo bumuga bwo kutumva no kutavuga.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yasabye Abanyarwanda aho bari hose kugira intego yo gukora cyane kugira ngo bigire kuko akimuhana kaza imvura ihise.
Imiryango 48 yo mu Karere ka Musanze ifite abana bafite ubumuga bukomatanyije, igiye kujya yunganirwa mu bikorwa bituma imibereho y’abo bana igendera ku muvuduko uri ku rwego rumwe n’urwo abandi bariho.
Abatuye Akagari ka Kilibata mu Murenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, barishimira ko bizihije ibirori by’umuganura bataha ku mugaragaro inyubako y’Akagari biyujurije ibatwaye miliyoni 32 FRW.
Abaturage barishimira ko kwizihiza umunsi w’umuganura, kikaba igikorwa ngarukamwaka byabagaruriye Ubunyarwanda, kubera ko wari warirengagijwe imyaka myinshi bigatuma umuco usa nk’ugenda wibagiranwa.
Olive Namahoro ni umugore wo mu Kagari ka Murehe, Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, ufite umugabo wakoraga akazi k’ubufundi katinjirizaga ikintu kigaragara uyu muryango bigatuma uhora mu bukene, ariko amahugurwa yahawe mu buhinzi yaje kumuhindurira ubuzima bituma n’umugabo we amugarukira, kuko mbere yabonaga ntacyo (…)
Abacururiza mu isoko rishya rya Rutonde mu Murenge wa Kirehe Akarere ka Kirehe barishimira ko imbuto n’imboga bacuruza zitazongera kwangirika kubera kubakirwa isoko n’icyumba kizikonjesha.
Mu rwego rw’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda bwiswe ‘Gerayo Amahoro’, Polisi y’u Rwanda yaganiriye n’abamotori bakorera mu Karere ka Bugesera, bashimirwa uruhare rukomeye n’ubufatanye bagirana na yo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, ariko bibutswa ko bakwiye guhindura imyumvire n’imikorere no kurwanya (…)
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yatangaje ko kuwa Gatanu tariki 2 Kanama 2024 ari umunsi w’ikiruhuko ku bakozi bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera mu rwego rwo kwizihiza Umuganura.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje Iteganyagihe ry’ukwezi kwa Kanama 2024, rigaragaza ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2024, hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ry’impeshyi naho mu bindi bice, imvura nke iteganyijwe hamwe na hamwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’abafite ibigo bitanga akazi ku baturage, birimo n’iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, baratangaza ko bagiye kurushaho kunoza uburyo bafashagamo abaturiye ibyo bikorwa mu kwikura mu bukene.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari abantu 8 imaze gufatira mu makosa yo gukura utugabanyamuvuduko ‘Speed Governor’ mu modoka zitwara abagenzi.
Abaturage bo mu Karere ka Burera, bavuga ko bagenda barushaho kwitabira ubworozi bw’amatungo magufi no kwibanda ku kurya amafunguro arimo ibiyakomokaho nk’amagi, indagara, inyama n’ibindi, mu rwego rwo guhashya imirire mibi n’igwingira byari byugarije imiryango yabo.
Nubwo bivugwa ko urubyiruko arirwo mbaraga z’Igihugu kandi zubaka vuba, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko abarenga 46% ntacyo bazi ku itegurwa n’inshyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi n’ingengo y’imari ya Leta.
Insengero 185 mu zirenga 300 zibarizwa mu Karere ka Musanze zamaze gufungwa, kubera kutuzuza ibisabwa bizemerera gukomeza kwakira abayoboke bazo.
Abafatanyabikorwa ba Leta barimo Umuryango mpuzamahanga utanga amazi, isuku n’isukura (WaterAid), biyemeje gukora ubuvugizi kugira ngo Abaturarwanda muri rusange babone amazi meza hafi yabo, by’umwihariko Abanyabugesera bose ngo bazaba bayagejejweho muri 2028.
Impanuka y’umukobwa wagongewe na moto mu mirongo y’umweru yambukirwamo (Zebra Crossing) ahitwa kuri ’Sonatubes’ mu Mujyi wa Kigali ku gicamunsi cyo ku itariki 14 Nyakanga 2024, ni imwe mu zavugishije benshi, bamwe bashinja abagenda n’amaguru kwitwara nabi, abandi bakavuga ko hari icyuho mu miterere y’imihanda.
Abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ryigisha Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’amatungo UR-CAVM bafatanyije n’abo muri Kaminuza ya Alabama Agriculture and Mechanical University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamaze iminsi mu bushakashatsi bugamije gukumira ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yatangarije abaturage bo mu Turere twose bafite amikoro make, ko bemerewe inguzanyo izishyurwa hiyongereyeho inyungu ya 2%, kugira ngo babashe kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bahawe, birimo ibyubatswe n’umushinga SMART.
Ikiganiro EdTech Monday cyatambutse kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 kuri KT Radio no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today cyagarutse ku iterambere ry’uburezi kuri bose n’ikoranabuhanga rinogeye buri wese.
Nyiransengiyumva Valentine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo dore impala, yashyinguwe. Tariki 27 Nyakanga 2024, nibwo amakuru yamenyekanye ko Nyiransengiyumva Valentine uzwi ‘Dore Imbogo’ yitabye Imana.
Rotary Club Kigali Seniors yiyemeje kugeza amazi meza ku baturage baturiye ikiyaga no kurwanya inda zitateguwe mu bangavu nk’imwe mu mishinga ikomeye bafite mu gihe cy’umwaka.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, kuri iki Cyumweu tariki 28 Nyakanga 2024 yagiranye ikiganiro n’urubyiruko 50 rw’Abanyarwanda baba mu mahanga aho baje mu Rwanda kwiga no gusobanurirwa amateka y’Igihugu cyabo.
Ubuyobozi bw’ikigo cyita ku bana bafite ubumuga mu Karere ka Rubavu, Ubumwe Community Center (UCC) kirimo kwigisha ababyeyi b’abana bafite ubumuga uko bagomba kubitaho, mu rwego rwo kubaha uburenganzira bwabo no kubafasha gukura neza.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 mbere y’ibirori byo gufungura Imikino Olimpike, Perezida Paul Kagame yahuye n’umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’ Umupira w’Amaguru ku Isi, Gianni Infantino, baganira ku buryo bwo gukomeza kwagura ubutwererane n’amahirwe mashya yo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.
Imirambo y’abantu bane mu baheruka kugwirwa n’ikirombe giherereye mu Mudugudu wa Kamatongo mu Kagari ka Budakiranya mu Murenge wa Cyinzuzi Umurenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo, yakuwemo ihita ijyanwa mu Bitaro bya Rutongo, gukorerwa isuzumwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye Perezida wa FIFA n’abakuru b’Ibihugu birimo u Burusiya, u Buhinde, Hungary, Mauritania na Singapore bamwifurije ishya n’ihirwe mu nshingano zo gukomeza kuyobora u Rwanda aherutse gutorerwa.