Mu Mudugudu wa Nyamirama, Akagari ka Shanga, Umurenge wa Kigoma, inkuba yakubise inzu irashya irakongoka, ikubita n’abana batatu bajyanwa kwa muganga bitabwaho kuri ubu bazanzamutse.
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye abasirikare bakuru barimo Gen Major Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana n’abandi ba Ofisiye 19. Na ho abandi bagera mu 195 amasezerano yabo araseswa.
Abakora Irondo ry’Umwuga bo mu Kagari ka Mpenge, mu Murenge wa Muhoza Akarere ka Musanze, bahawe ibikoresho bagiye kujya bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi, aho bemeza ko bizaborohereza mu gukumira ibikorwa bihungabanya umudendezo w’abaturage.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu yahuye n’abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abagabo batandatu bakekwaho kwiba abacuruzi batandukanye runagaruza ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20,740,000.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Eduard kuri uyu wa Kane taraiki 29 Kanama 2024 yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Agaciro, Bwana Scott T. Ford hamwe n’abagize Inama y’Ubutegetsi.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj Gen Eugene Nkubito yabwiye abikorera bo mu Karere ka Rubavu gukora batekanye ntibahungabanywe n’ibihuha bivugwa kuri FDLR ikorera mu Burasirazuba bwa RDC kuko niyo bakwiteranya bagatera u Rwanda badashobora guhangana na batayo imwe y’Ingabo z’u Rwanda.
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC), ivuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri imaze kugira uruhare rugaragara mu kugabanya umubare w’abana barivagamo byumwihariko abo mu mashuri abanza.
Abatuye Akarere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’amashyamba yabo akomeje kwangizwa, bagatunga agatoki inganda eshatu zikorera muri ako Karere zikamura amababi y’inturusu ziyabyaza amavuta.
Mu rwego rwo kwegereza serivise z’ubuvuzi abaturage, hubatswe amavuriro y’ibanze (postes de santé) abegereye hirya no hino mu tugari batuyemo, ariko hari ayo usanga adakora, hakaba n’akora ariko adatanga serivise uko bikwiye. Abafite agikanyakanya bakavuga ko nabo nta kizere cyo gukomeza kuko bahura n’imbogamizi nyinshi. Ku (…)
Musenyeri Ntagungira Jean Bosco watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare, azahabwa inkoni y’ubushumba ku itariki 05 Ukwakira 2024.
Mu Karere aa Kicukiro mu Murenge wa Gahanga hafi ya sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli ya Oryx, imodoka yo mu bwoko bwa Taxi Hiace yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Bamwe mu bafashijwe na BK Foundation barishimira ko byarushijeho kubafasha kwaguka mu bikorwa, bigatuma biteza imbere biciye mu mishinga itandukanye bafasha bakanatera inkunga.
Umuryango Nyarwanda wita ku isanamitima CARSA, urahumuriza Abanyarwanda, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko badakwiye gukurwa imitima n’abakoze Jenoside bakihishahisha kubera ko jenoside ari icyaha kidasaza kandi bazagenda bafatwa uko habonetse ibimenyetso bibashinja.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2024, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya umunani guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Musenyeri wa Diyosezi ya Butare Philippe Rukamba uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yatangaje ko azahita akomereza ubutumwa mu mashuri abanza aho azajya yigisha abanyeshuri Gatigisimu.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Sierra Leone, Maj Gen (Rtd) David Tamba.
Ibihugu by’u Rwanda na Brazil byiyemeje kurushaho gushimangira umubano ushingiye ku bufatanye bugamije guteza imbere ibijyanye n’Ingabo z’ibihugu byombi.
Sena ni umwe mu Mitwe ibiri igize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ikaba ari yo mutwe Mukuru ku w’Abadepite. Abagize Sena bitwa Abasenateri, bakaba bashinzwe kugenzura niba nta nenge ziri mu Itegeko Nshinga n’Amategeko Ngenga Igihugu kigenderaho.
Bamwe mu bagore bo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange, bavuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kuvugurura uturima tw’igikoni mu buryo tuba utwihagije mu bwoko bw’imboga zinyuranye bityo babashe guhangana n’ibibazo by’imirire mibi.
Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko n’ubwo umwaka ugiye gushira bahawe itumanaho rya interinete (Internet) ariko hari aho idakora bitewe n’imiterere y’agace ku buryo bibasaba kwikora mu mufuka bagura iyo muri telefone zabo bwite kugira ngo babashe gutanga serivisi ku baturage.
Polisi y’ u Rwanda imaze gutangaza ko umuhanda Kigali-Rulindo wari wafunzwe by’agateganyo kubera impanuka, ubu wongeye kuba nyabagendwa.
Abanyeshuri bari mu biruhuko mu Karere ka Ruhango baratangaza ko banyuzwe n’amakuru bakuye mu biganiro bahawe mu gihe cy’ibiruhuko, by’umwihariko gahunda yiswe ‘Masenge na Marume’ yo kuganiriza abangavu n’ingimbi ku buzima bw’imyororokere.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Rulindo wabaye ufunze by’agateganyo mu gihe imirimo yo gukuramo ikamyo yakoreye impanuka i Shyorongi ikomeje.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024, yakiriye kopi z’impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Mukarusine Console warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kanama2024 yatanze ubuhamya bw’uko yababariye Hatunguramye Joseph wishe umubyeyi we muri Jenoside nyuma yo kwiyunga anabyara umwana we muri Batisimu.
Mu Gakenyeri ni mu mujyi wa Nyanza ahari hubatse umurwa w’Umwami Yuhi V Musinga ndetse n’umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera. Ubu ni mu Mudugudu wa Gakenyeri, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), iratangaza ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umusaruro ubura amasoko, abaturage bakwiye kubanza kumenya isoko bazagurishaho umusaruro wabo mbere yo guhinga.
Umubyeyi witwa Kantarama Clementine utuye mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, yifuza ko yafashwa kurenganurwa kuko igihe yasezeranaga banditse irangamimerere rye nabi none bikaba bituma ahora asiragira.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu, mu muhanda Musanze-Rubavu, aho imodoka ebyiri harimo itwara abagenzi zagonganye, ku bw’amahirwe abari bazirimo bakarokoka ndetse nta n’uwakomeretse.