Abayabozi b’amadini n’amatorero mu Karere ka Bugesera, biyemeje gukora ibishoboka byose bagahagarika umuvuduko w’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ibisindisha ndetse na za gatanya byibasiye abagize umuryango muri iyi minsi.
Nyuma yo gutaha mu Rwanda rukigishwa amasomo arimo n’imyuga itandukanye, urubyiruko rwitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikari ibarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, rwishimira ko imbaraga rwatakazaga mu bikorwa bihungabanya umutekano, ubu ruzikoresha mu mu bikorwa by’ingirakamaro kuri bo (...)
Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko ibintu byo guhangana na The Ben mu gihe bitazamuzanira amafaranga nta mwanya abifitiye ndetse ashimangira ko byagiye bizamurwa na bamwe mu bantu baba mu myidagaduro.
Ibigo by’ibarurishamibare by’u Rwanda n’u Bwongereza byatangije amasomo mpuzamahanga yiswe ’International Data Masterclass’ buri muyobozi cyangwa umukozi wa Leta ufite aho ahurira n’imibare mu gufata ibyemezo, azajya yiga.
Speciose Mukantagengwa utuye mu Mudugudu wa Cyinkeri, Akagari ka Bitare mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, arashima umuryango Umuryango wa Gikristo witwa ‘Comfort My People’ wafatanyije n’ubuyobozi bwa Leta, by’umwihariko Umurenge wa Karama, bakamusanira inzu.
Kiliziya Gatolika kuri iki cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 yizihije umunsi mukuru wa Kirisitu Mwami wabaye impurirane n’isabukuru y’imyaka 15 Kiliziya ya Regina Pacis imaze ishinzwe.
Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zibarizwa muri batayo ya 59, ziri mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA) zashimiwe ku bw’igikorwa cy’ubukangurambaga bwo gutanga amaraso zatangije.
Raporo y‘Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), ya 2022/2023, iragaragaza ko abantu 47 ku 1000 ari bo barwaye malaria, Intara y’Amajyepfo ikaba ari yo yagaragayemo malaria nyinshi.
Umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 2023, mu Ntara y’Iburasirazuba, wibanze ku gutera ibiti by’imbuto no gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu bigo bitanga ubwishingizi bw’indwara mu Rwanda hiyongereyeho Eden Care, kivuga ko gifite akarusho ko gutanga ibihembo ku muntu wirinda indwara mu buryo butandukanye burimo no gukora siporo.
Imiryango yasigaye itabaruriwe imitungo yabo yegereye ahari kubakwa urugomero rwa Nyabarongo II, ihangayikishijwe n’imitungo yabo yiganjemo inzu zikomeje kwangizwa n’ituritswa ry’intambi rya hato na hato, rikorwa mu kubaka urwo rugomero, bagasaba inzego zibishinzwe kugena agaciro k’iyo mitungo yabo bagakiza ubuzima bwabo (...)
Umunyarwanda Albert Munyabugingo yahembwe mu irushanwa ryitwa Africa’s Business Heroes (ABH), rifasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato gukabya inzozi.
Umugabo witwa Kubwimana Anastase yafatiwe mu karere ka Huye, mu murenge wa Tumba, mu kagari ka Cyimana mu mudugudu w’Ubwiyunge arimo acuruza inyama z’imbwa mu isoko.
Ihagarikwa ry’imirwano hagati ya Israel na Hamas ryatangiye uyu munsi ku wa gatanu tari 24 Ugushyingo 2023.
Mu itangazamakuru by’umwihariko mu binyamakuru byandika kuri murandasi (internet), radiyo, televiziyo, YouTube no ku mbuga nkoranyambaga, hakunze kumvikana / kugaragara imvugo zitari zo ahanini bitewe no kuvangirwa n’indimi z’amahanga cyangwa ubushake bucye bwo kumenya ururimi gakondo (Ikinyarwanda).
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri (RWANBATT3) ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani yepfo (UNMISS) zifatanije n’ubuyobozi bw’umujyi wa Juba n’abaturage mu gukorwa cy’umuganda.
Imishinga itandatu y’urubyiruko ni yo yatsindiye ibihembo bya BK Foundation ku bufatanye n’ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo (Inkomoko Entrepreneur Development) mu cyiciro cya karindwi cya ‘BK Urumuri Initiative’.
Impuzamiryango iharanira isuku n’isukura mu Rwanda, yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwiherero, yizeza ko izatanga ibikoresho birinda abantu umunuko no kwandura, inasaba Leta ko ubwo bwiherero busukuye bugera ahantu hose hahurira abantu benshi.
Umuryango wa Munyazirinda Innocent w’imyaka 58 na Kamugisha Odette w’imyaka 48 wo mu Kagari ka Kidakama, Umurenge wa Gahunga Akarere ka Burera, umaze imyaka irenga itatu uba mu nzu y’ibyatsi, urasaba ubufasha bwo kubakirwa inzu.
Abagore n’urubyiruko biganjemo abahoze mu mutwe wa FDLR ubarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bagaruka ku buzima bahozemo bw’intambara, kwica no gusahura; aho bemeza ko byageze ubwo batagishoboye kubwihanganira bagafata icyemezo cyo kwitandukanya n’uwo mutwe batahuka mu gihugu ngo (...)
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iratangaza ko ubuso buhari buhagije ngo hanoneke umusaruro w’ibigori bikenewe mu gihugu ushyizemo n’ibigori biribwa n’inka n’andi matungo.
Tariki 23 Ugushyingo 2023 i Arusha muri Tanzania habereye inama yahuje abakuru b’ibihugu maze baganira ku ngamba zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’umutekano w’ibiribwa.
Umurenge wa Cyabakamyi ni umwe Mirenge icyenda igize Akarere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo.
Bamwe mu bafite ibyangijwe n’inkongi y’umuriro iheruka kwibasira inyubako y’ubucuruzi yo muri Gare ya Musanze bavuga ko bari mu gihombo batewe n’uko ibyangiritse batari barigeze babishyira mu bwishingizi, ubu bakaba bari mu ihurizo ry’aho bazakura ubushobozi bwo kongera gusubukura imirimo.
Imyuna ni ukuva amaraso mu mazuru mu buryo butunguranye akaza ari menshi cyangwa ari make biturutse ku gukomereka k’udutsi two mu mazuru ndetse n’umuvuduko w’amaraso.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe inyubako za gare na Parikingi muri RFTC, Nsengiyumva Benoit, avuga ko uretse umuntu ufite resitora yemewe nta wundi muntu wemerewe kuzana gaz muri gare keretse abanje kubisaba agaragaza ko yahinduye ibyo yakoraga nabwo akabanza kubyemererwa.
Umuntu wahuye n’ubushye ashobora gutabarwa mu buryo bwihuse hakoreshejwe amazi akonje bikamufasha kudashya cyane ndetse bikanamurinda kuba inkovu z’ubwo bushye zabyimba.
Nyiramariza Emerance avuga ko yari mu bukene bukabije atagira n’icyo gutunga umuryango ariko ashobora kubuvamo abifashijwemo n’umuryango wa World Vision ku bufatanye na KOICA. Nyiramariza Emerance hamwe n’abandi bagore 298 bari mu bukene bukabije mu mirenge ya Gihango na Mushubati mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bashoboye (...)
Itegeko nshinga ry’u Rwanda, riha abanyarwanda bose uburenganzira ku buzima bwiza, ndetse Leta ikagira inshingano zo guteza imbere ibikorwa nkerwa ngo ibyo bishoboke. Aha ariko, Nta wavuga ubuzima bwiza ngo yirengagize ingingo abantu bose bahuriraho yo gukenera ubwiherero, haba ku nzira, mu rugo, ku kazi ndetse n’ahandi (...)
Mu ishuri ribanza rya Gatikabisi, ryo Kagari ka Matare Umurenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero, haravugwa ikibazo cy’ubucucike bukabije mu mashuri, kugeza ubwo biyambaza urusengero kubera ikibazo cy’ibyumba bike.