Leta y’ u Rwanda yashyizeho amabwiriza yo kwirinda icyorezo cy’ ubushita bw’ inkende buzwi nka MPOX mu gihe abanyeshuri barimo gusubira ku ishuri.
Kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024 Perezida Paul Kagame witabiriye inama ya kabiri ya 2 ihuza Indonesia na Afurika, yagaragaje mu gihe hashyirwaho ingamba zihamye nta gushidikanya ko gukorera hamwe bizatanga igisubizo gishimishije ku iterambere rirambye.
Banki ya Kigali (BK Plc) yakoze ibirori byo gushimira abana bazigamirwa kuri konti yitwa ‘Kira Kibondo’, imwe mu biteza imbere gahunda yiswe ‘Nanjye ni BK’ ifasha abantu b’ingeri zose kugerwaho na serivisi z’imari.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye Inama ya 2 ihuza Indonesia na Afurika, iba kuva tariki ya 1-3 Nzeri 2024. Iyi nama igamije gushimangira umubano hagati ya Afurika na Indonesia, iribanda cyane ku ngingo zirimo guteza imbere ingufu, ubuzima, kwihaza mu biribwa n’ubucukuzi (…)
Ku nkengero z’Ikiyaga cya Ruhondo, hagiye kubakwa umujyi uzatwara miliyari zisaga 400 z’amafaranga y’u Rwanda, umushinga uri kunonosorwa hagamijwe kurushaho kwagura ubukerarugendo bukorerwa kuri iki kiyaga no kubuteza imbere.
Mu muganda usoza ukwezi kwa Kanama 2024, hibanzwe ku bikorwa byo kurwanya isuri ariko mu biganiro abaturage bahawe mu Turere dutandukanye, abayobozi babasabye kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende Mpox.
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama mu Ntara y’Amajyaruguru, waranze n’ibikorwa binyuranye birimo guhanga no gutunganya imihanda y’imigenderano, gusiba ibinogo no gusibura inzira z’amazi y’imvura, mu kwirinda ibiza by’imvura itegerejwe mu mezi ari imbere.
Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31, mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hibanzwe cyane ku bikorwa birimo gusibura no guca inzira z’amazi kugirango imvura y’umuhindo n’igwa amazi azabone aho anyura nta nkomyi.
Ubwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangizaga umushinga wiswe RDDP2 ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo, aborozi bahagarariye abandi batanze ibyifuzo bigera muri birindwi, basaba ko byazitabwaho kugira ngo umusaruro basabwa uboneke.
Musenyeri, Dr. Laurent Mbanda w’Itorero Anglican mu Rwanda, yatorewe kuyobora umuryango uhuza amatorero, amadini na Kiliziya (Rwanda inter-Religious Council/RIC), akaba asimbuye Musenyeri Filipo Rukamba wa Diyoseze Gatolika ya Butare.
Mu muhango wayobowe na Minsitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda mu izina rya Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo na Gen Jean Bosco Kazura.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ikiruhuko cy’izabukuru ku basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda barimo na General Jean Bosco Kazura wabaye Umugaba mukuru wa RDF.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro n’itsinda ryita ku burezi mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubukungu n’iterambere (OECD) riyobowe na Andreas Schleicher, Umuyobozi ushinzwe uburezi muri uyu muryango.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasobanuye ko nta muntu wabuza abandi gusenga, ahubwo ko icyo basabwa ari gusengera ahantu hujuje ibisabwa n’amategeko ku bw’inyungu z’abaturage.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera umwana (NCDA), kiratangaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira ubwitabire bw’ababyeyi bonsa neza abana ariko kandi kikabahamagarira kutadohoka kuko imibare igaragaza ko ababikora bagabanutseho 7%.
Bamwe mu bagabo bavuga ko kutiharira ububasha bw’urugo byatumye babasha kubaka ingo zizira amakimbirane nyamara mbere barahoraga mu ntonganya.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe barashima ko bahawe ubutabera ababiciye imiryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bakajyanwa mu nkiko bagakurikiranwa.
Mu nama y’iminsi ibiri yateraniye ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru kuva tariki 30 kugera 31 Kanama 2024 ihuza abakobwa n’abagore bari muri Polisi y’Igihugu, ku nshuro ya 13 hatangajwe ko Polisi y’u Rwanda ifite intego yo kongera umubare w’abakobwa n’abagore binjira muri uyu mwuga ukagera kuri 30%.
Kuri uyu wa gatanu hasohotse iteka rya perezida n° 073/01 ryo ku wa 29/08/2024 rishyiraho inoti nshya ya frw 5.000 n’iya frw 2.000 nk’uko bikubiye mu igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 30/8/2024.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje ko imyiteguro y’amatora y’Abasenateri irimbanyije, ariko ko hari abaturage batarumva neza impamvu aba bagize Inteko Ishinga Amategeko batorwa.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, umunyeshuri w’umukobwa wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima w’Akarere ka Bugesera, byavuzwe ko yatewe inda n’umwarimu wamwigishaga.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga barishimira serivisi z’irangamimerere begerejwe zabaruhuye ingendo bakoraga bajya kuzishakira mu wundi Murenge wa Kibangu kuko iwabo zitahabaka.
Mu Mudugudu wa Nyamirama, Akagari ka Shanga, Umurenge wa Kigoma, inkuba yakubise inzu irashya irakongoka, ikubita n’abana batatu bajyanwa kwa muganga bitabwaho kuri ubu bazanzamutse.
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye abasirikare bakuru barimo Gen Major Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana n’abandi ba Ofisiye 19. Na ho abandi bagera mu 195 amasezerano yabo araseswa.
Abakora Irondo ry’Umwuga bo mu Kagari ka Mpenge, mu Murenge wa Muhoza Akarere ka Musanze, bahawe ibikoresho bagiye kujya bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi, aho bemeza ko bizaborohereza mu gukumira ibikorwa bihungabanya umudendezo w’abaturage.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu yahuye n’abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abagabo batandatu bakekwaho kwiba abacuruzi batandukanye runagaruza ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20,740,000.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Eduard kuri uyu wa Kane taraiki 29 Kanama 2024 yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Agaciro, Bwana Scott T. Ford hamwe n’abagize Inama y’Ubutegetsi.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj Gen Eugene Nkubito yabwiye abikorera bo mu Karere ka Rubavu gukora batekanye ntibahungabanywe n’ibihuha bivugwa kuri FDLR ikorera mu Burasirazuba bwa RDC kuko niyo bakwiteranya bagatera u Rwanda badashobora guhangana na batayo imwe y’Ingabo z’u Rwanda.