ADEPR ihangayikishijwe no kugabanuka kw’amaturo bita “icya cumi”

Abanyamuryango ba ADEPR biga n’abarangije muri za kaminuza basohoye itangazo bavugamo ko idini yabo ifite ikibazo gikomeye cyo kugabanuka kw’ituro bita “icya cumi” cyatangwaga n’abakirisitu.

Iri tangazo Kigali Today ifitiye kopi riravuga ko abakirisitu ba ADEPR bagabanije gutanga imisanzu irimo icya cumi n’amaturo n’ubundi bwitange ku buryo bukomeye, ngo bikaba bishobora kugira ingaruka ku idini yabo ndetse n’abandi Banyarwanda bagira inyungu ku nzego z’uburezi, ubuzima n’imibereho myiza iryo dini rifitemo uruhare mu Rwanda.

Mu ngingo yaryo ya kane (d) y’iryo tangazo bise “Ibitekerezo mu gukemura ibibazo by’itorero rya ADEPR byatanzwe n’Umuryango w’Abiga n’Abarangije muri za kaminuza n’amashuri makuru (ONAP)” aba bayoboke ba ADEPR bize muri kaminuza baragira bati:

“Kuba abakirisitu bagabanya ku buryo bugaragara imisanzu (icyacumi n’amaturo n’ubundi bwitange) bari basanzwe batanga nta gahato bishobora guhagarika imwe mu mishinga y’amajyamabere itorero ryari rifite bikanagira ingaruka mu kudindiza gahunda itorero ryunganiragamo Leta nk’uburezi, ubuzima, imibereho myiza...”.

Abanditse iri tangazo bahuriye mu ihuriro bise ONAP (Organisation nationale des Académiciens Pentecôtistes) ngo rikaba ari Umuryango w’Abiga n’abarangije muri za Kaminuza n’amashuri Makuru b’Abanyamuryango b’Itorero rya ADEPR.

Aba bayoboke ba ADEPR biyita injijuke za ADEPR zagaragaje muri iri tangazo ko iyo myitwarire y’abayoboke ba ADEPR ngo iri guterwa n’ibibazo bikomeye iryo torero rifite, ndetse ONAP igaragaza n’ibindi bibazo 10 by’ingutu ngo bibangamiye itorero ryabo. Iyi nyandiko batangaje ariko ntigaragaza igipimo imisanzu yagabanutseho.

Ibindi bibazo izi njijuke za ADEPR zivuga biri mu idini yabo ngo harimo kuba mu idini ryabo hari gutangwa akazi ku bantu benshi kandi nta ngengo y’imari yabateganyirijwe, bakaba kandi ngo bagahabwa hatakozwe ipiganwa.

Ikindi ONAP yatangaje ni uko ngo hari gutegurwa amategeko azatuma idini yabo iyoborwa n’umuntu ubonetse uwo ari we wese kandi bifuza ko idini iyoborwa n’umuntu wize kaminuza mu by’iyobokamana, ngo dore ko abakirisitu basanzwe batanga imisanzu yo kurihira amashuri y’abiga iyobokamana.

Baragira bati “Duhangayikishijwe na gahunda iriho yo gukuraho ko abayobozi bakuru b’Itorero baba barize iby’iyobokamana (Theologie) ku rwego rwa Kaminuza kandi turi idini, kandi umushinga wo kongerera ubumenyi abakozi b’Itorero umaze igihe kirenga imyaka 10 ushyirwa mu bikorwa ndetse hari n’imisanzu y’abakristo ikoreshwa mu kubishyurira no gutera inkunga ayo mashuri (ETD, IBG, IBK, FATEK, n’ayandi).”

ONAP ikomeza ivuga ko “Kuberako ADEPR ari idini, turasaba ko abayobozi bakuru b’Itorero baba abize tewologiya nibura icyiciro cya kabiri (Ao) ku rwego rwa Kaminuza, kugira ngo babashe gukumira ubuyobe mu Itorero.”

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 77 )

Kugira ngo ibintu bisubire mu buryo nuko Abayobozi b’Itorero bagomba kubanza bakegera abakiristu bayobora kandi bakirinda kujya bababwira amagambo yo kubacurira no kubakomeretsa sinon n’ibibazo kandi bihate kugarura ubumwe bw’Itorero ndrtse bakosore uko bari gushyira abantu mu myanya.

mukashyaka kalisa yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

mwihane mufasha abakirito banyu kutagwa mu matsa.

steven yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

umva ngweso niba uwo mugabo ajya kwigaburo umubwire azaze iwacu azaririmba ntakibazo ibindi azabikora yitonze iwacu ni umudugudu wa segemu muri rwampara

xavier yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

impamvu hari abayobozi baba bameze nkabashaka guhima itorero ugasanga barabuza abantu gukorera imana hari abantu bitwa ngo ninama nyobozi ugasanga na primaire ntayo yarangije ariko ngo ari munama nyobozi yumudugudu abo rero nibo kibazo babangamira abantu bagakora ibyo bishakiye bidafite aho bihuriye namabwiriza yitorero urugero naguha kumudugudu wa kimisange itorero rya rwampara hari umugabo wasabye kujya muri choral baramubwira ngo mbere yokujya muri choral azabanze asezerane numugore we kandi ntanahamwe amabwiriza avuga ibyongibyo nonese konziko uwo mugabo yatangaga byibuze 50000 icyacumi buri kwezi urumva azongera kuyabaha kuko arajijutse ntago yakongera kuyabaha urumva badahimana nitorero igikuru nubuhamya bwumuntu choral ntihemba ahubwo bajye bashyiraho abantu bajijutse

ngweso yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka