ADEPR ihangayikishijwe no kugabanuka kw’amaturo bita “icya cumi”

Abanyamuryango ba ADEPR biga n’abarangije muri za kaminuza basohoye itangazo bavugamo ko idini yabo ifite ikibazo gikomeye cyo kugabanuka kw’ituro bita “icya cumi” cyatangwaga n’abakirisitu.

Iri tangazo Kigali Today ifitiye kopi riravuga ko abakirisitu ba ADEPR bagabanije gutanga imisanzu irimo icya cumi n’amaturo n’ubundi bwitange ku buryo bukomeye, ngo bikaba bishobora kugira ingaruka ku idini yabo ndetse n’abandi Banyarwanda bagira inyungu ku nzego z’uburezi, ubuzima n’imibereho myiza iryo dini rifitemo uruhare mu Rwanda.

Mu ngingo yaryo ya kane (d) y’iryo tangazo bise “Ibitekerezo mu gukemura ibibazo by’itorero rya ADEPR byatanzwe n’Umuryango w’Abiga n’Abarangije muri za kaminuza n’amashuri makuru (ONAP)” aba bayoboke ba ADEPR bize muri kaminuza baragira bati:

“Kuba abakirisitu bagabanya ku buryo bugaragara imisanzu (icyacumi n’amaturo n’ubundi bwitange) bari basanzwe batanga nta gahato bishobora guhagarika imwe mu mishinga y’amajyamabere itorero ryari rifite bikanagira ingaruka mu kudindiza gahunda itorero ryunganiragamo Leta nk’uburezi, ubuzima, imibereho myiza...”.

Abanditse iri tangazo bahuriye mu ihuriro bise ONAP (Organisation nationale des Académiciens Pentecôtistes) ngo rikaba ari Umuryango w’Abiga n’abarangije muri za Kaminuza n’amashuri Makuru b’Abanyamuryango b’Itorero rya ADEPR.

Aba bayoboke ba ADEPR biyita injijuke za ADEPR zagaragaje muri iri tangazo ko iyo myitwarire y’abayoboke ba ADEPR ngo iri guterwa n’ibibazo bikomeye iryo torero rifite, ndetse ONAP igaragaza n’ibindi bibazo 10 by’ingutu ngo bibangamiye itorero ryabo. Iyi nyandiko batangaje ariko ntigaragaza igipimo imisanzu yagabanutseho.

Ibindi bibazo izi njijuke za ADEPR zivuga biri mu idini yabo ngo harimo kuba mu idini ryabo hari gutangwa akazi ku bantu benshi kandi nta ngengo y’imari yabateganyirijwe, bakaba kandi ngo bagahabwa hatakozwe ipiganwa.

Ikindi ONAP yatangaje ni uko ngo hari gutegurwa amategeko azatuma idini yabo iyoborwa n’umuntu ubonetse uwo ari we wese kandi bifuza ko idini iyoborwa n’umuntu wize kaminuza mu by’iyobokamana, ngo dore ko abakirisitu basanzwe batanga imisanzu yo kurihira amashuri y’abiga iyobokamana.

Baragira bati “Duhangayikishijwe na gahunda iriho yo gukuraho ko abayobozi bakuru b’Itorero baba barize iby’iyobokamana (Theologie) ku rwego rwa Kaminuza kandi turi idini, kandi umushinga wo kongerera ubumenyi abakozi b’Itorero umaze igihe kirenga imyaka 10 ushyirwa mu bikorwa ndetse hari n’imisanzu y’abakristo ikoreshwa mu kubishyurira no gutera inkunga ayo mashuri (ETD, IBG, IBK, FATEK, n’ayandi).”

ONAP ikomeza ivuga ko “Kuberako ADEPR ari idini, turasaba ko abayobozi bakuru b’Itorero baba abize tewologiya nibura icyiciro cya kabiri (Ao) ku rwego rwa Kaminuza, kugira ngo babashe gukumira ubuyobe mu Itorero.”

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 77 )

icyo mbakundira kimisange nta kwiha akabanga mbese nutabazi agomba kubamenya ese ntimujya mukura kuva kera niko muhora ntakibazo cyanyu gikemuka mutabanje kwiha rubanda kandi igisekeje cyanyu nuko nyuma mubikora neza ariko mwabanje kwishyira hanze mwakuze ko igihe uwo mudugudu umaze mwagombye kuba mwarakuze

karisa yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

mwwwwwwwwwihane kimisange mwihaneeeeeeee mwaretse kurushya rujurama cg uwo mudugudu bazawukureho ariko amahoro aboneke amatiku yanyu ntajya ashira ngo ntanubwo muziko abayobozi bahindutse ngo murakivugira muzehe samweri mbese mwebwe ibyanyu nugupinga gusa muhugira muribyo bidashinga indi midugudu igatera imbere mwebwe uko niko muhora kugeza yesu agarutse hanyuma nababaza muti twari tuziko usarura aho utabibye kandi ugira umwaga noneeeee ati genda wamugaragu mubiwe toka mva imbere nonese iyo mubuza umuntu gukorera imana muba mucukuye mukayitaba aaho kuyicuruza gusa bizabagora nubwambere nakumva umudugudu ubuza abantu gukora ahandi habuze abajya mumirimo naho mwebwe murababuza ese komperuka haba umugabo wabaga muri nyobozi witwa papa sara ko yagiraga umwuka w imana nawe iminsi yamubereye iyindi mbega nonese mwarimu jule simperuka baaramuzanye ahongaho yayaaaa mbega ikemezo weeee nyobozi nzima koko cyakora ndabagaye kuko mbasetse nababyara kandi mbyaye abantu bameze batyo byandushya jule nahanyanyaze cg bazanamusekuru urabona bakinase ntmwuka namba uharangwa mbese ni cyakibaya ezekiyeri yabonye mbega ariko wenda azongera abeho

jamarie yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

kimisange kugirango itungane keretse birukanye vena bakamuca wenda yaruhuka nahubundi agihari wapi ese ubundi habura iki ngo bamuce ko ntamukiristu umurimo

eric yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

ndumva wabavugiye ntako utagize humura turabazi hari ikorasi ivuga ngo bambaye uruhu rwintama imbere ari amasega aryana ngiyo nyobozi ya kimisange ukuyemo past na ev abandi bakeneye kubwirizwa

focas yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

wowese wihaye kuvugira kimisange waba urumuvugizi tukaba tutakuzi icyo ubasaba bakiguhe erega wiyise pascal turamuzi ntago ibyo yabyandika kuko amafuti yanyu arayazi ese ubundi mwamuretse akiririmbira cg mukaza mukajya mumwanya we umuntu akwima akazi atazakora nabyo ngewe mbifata nkubugome buba bubari mumitima umva mbibire akabanga arimo kurepeta kandi muri choir ikomeye ahubwo nyoberwa igituma nkomeza kumubona nahubundi ntawe mugifite ngaho ndabibabwiye kugirango mwishime kuko nicyo mwifuzaga rwose nimujye muri paska mutuje kuko yabahunze ariko muzicuza kandi muhemukiye abamushakaga

faustin yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

ariko nshuti zanjye namwe harimo abakwiye kongera bagakizwa ese nange nubwo mfite ikibazo ko haribintu mwavuze ntajya mbona kukimisange nkabo basuzugura ntabo njya mbona ikindi navuga reka twokuvanga ibibazo kuko habaye kimwe ese ntago muziko buri wagatatu past aba ari kumudugudu nonese atoranya abo yakira nabo atakira ? kandi mwarimu nawe kuwakane aba ahari ibyo ndumva bbihagije ariko sibyiza kuririra kukibazo ngo hazemo no gusebya umudugudu wawe ndetse nitorero ngewe ndabinginze muharanire gushimwa mwijuru by by

pas president yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

umva mwebwe mwese mwanditse bino ndagirango mbabwireko nyobozi yakimisange ntakibazo dufitanye kugeza ubungubu kandi tubanye neza kandi ntakibi nibuka kuribo kuko nabo sibo niminsi tugezemo ahari wenda bazigarura bambohore kandi batanabikoze ntacyaha nababaraho kuko burya baravuga ngo ufite inkota niwe nyirayo kuruhande rwanjye numva nkunda kuba muri choir kuba barampakaniye ntago isi ishize kandi ntagikuba cyacitse gusa ikinshimishije nuko mwijuru hari imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo aho niho igaragariza imbaraga zayo naho vena na moise hamwe na kambanda nasomyeko aribo batuma ntaririmba aho ntago nemeranya namwe kuko kaambanda numukiristu muzima ntago yabikora kandi na moise nuko cyaaakora wenda vena we ntago namuhakanira ariko sinanakwemezako yabikoze icyo nabasaba mureke dusenge imana izishakira igitambo kandi umurimo nuwayo ntampamvu yo kuyirwanirira irihagije kandi ndayitegereje mukanya mvuye mumateraniro kurusengero bavuzengo kuko yesu yazutse ninayo mpaamvu natwe tuzazuka nahise mvuga mana utuzure twebwe abapfuye duhagaze ndakomeza ndavuga mana utuzure twebwe abakigendera mumoko kandi dukijijwe ndangiza mvuga ngo mana uduhembure kugirango tuzabashe kubana nawe nyuma yubu buzima kuko abakijijwe ntago dupfa ahubwo turasinzira ndabasabye ibya kimisange muse nababireka satani arashaka gukomeza kuturangaza agirango imana yokutwishimira imana ibahe umugisha kandi izabahe ijuru yari pascal

pas president yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

naba namwe muracyavuga ngewe narumiwe ibyakimisange mubirekere imana yonyine kuko ntago igiburaa uko ibigenza bansanze iwanjye abadiyakoni babiri barambwira bati ubu twagushyize inyuma yitorero ndababaza nti kuberiki bati nuko byagenze ntuzagaruke kwigaburo mbese ntagahunda zitorero wemerewe ndabaza nti kuberiki?bati twakubwiye ngo nuko badutumye kukubwira nuko ndatuza nabaza ba past bati nuko byagenze ndagenda mara imyaka itatu ndihanze ntazi icyo nzira ngiye kumva numva barambwiye bati twarakubohoye utangire ujye ujya kwigaburo ntakibazo twarateranye turakwakira nti ese mwasanze narakoze iki ngo ntazongera kugikora bati nukomeza kubaza byinshi bazagusubiza hanze namwe nimwumve ubwo murumva ntararenganye gusa nyobozi yakimisange imana izabibabaza gusa nanze gusakuza ndatuza ariko nubu mpora nibaza icyo babikoreye ntago ndacyumva kuburyo banshiye intege mbese numva nzajya kubibwira umushumba rimwe kuko nubu sinzi ikintu bampoye kimisange umushumba ashatse yafata gahunda akaza agahumuriza abantu kuko twarashize bamwe duhitamo kujya gutanga amaturo kumudugudu wa mumena kuko nibiturisho babizana ubona bashaka kugukubita twarumiwe tabara rwose cyangwa nawe bakwimure haze umuntu uzabasha guhangana nabano bantu bo muminsi yimperuka ariko nawe ndamurenganya itorero ntagereza rigira byibuze ngo bamwe tube tubakize mbese umunyarwanda yise umwana ati reka mwite abantu mbonye ntawo kwizerwa ubarimo bose barariganya none ntamuntu nakwitirira umwana wanjye nuko amwita NTIHEMUKA naho abakimisange bo barahemuka gusa mbese nta ntihemuka wiberayo imana ibasange mwarampemukiye

karisa yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

umva nkubwire wowe witwa muhire nshimyeko uba muri nyobozi ese abo bantu uvuze bafite uburere buke ubona harumuntu wagira uburere buke nkabo bantu baba muri iyo nyobozi ese uzi ukuntu mutareka ngo past asobanure ahubwo mugasubiza abakirisitu ibidahuye nibyo babajije kandi mubuka inabi ese muribuka umuntu wabajije ati ibyo twumvise kuri net murabivugaho iki? uko yashubijwe ngo bigaragarako uwanditse ibyo bintu ari njiji ese iyo nimvugo ikwiriye abantu bagana mwijuru mwakwihannye nshuti zange ese kombona ibyavuzwe byose hano ari ukuri urumva warenzaho iki?ikindi pascal ndamuzi cyane icyo mumuziza nuko amafuti nkaya mukora ahita akubwira ko atariko abakiristu basubiza umva mbabwire naho mwamubuza kuza muri jehovanis azajya nahandi aririmbe kandi azakomeza kudufasha natwe tumufashe ikindi imitima yanyu izahora ifite ikibazo uko muzajya mumubona ese ko sawuri mwamurwanyije byatumye ataba mwarimu mujya kwa regional kwa samweri hose muriruka ariko ntacyo byatanze kuko ntamwuka warubirimo ese ibyo ntago byabigishije?nuwo mubuza gukorera imana muzakorwa nisoni mumuonye aririmba kandi muri choral zishobora ziruta ino yaacu mumubujije ese ubundi murarwana niki umurimo nuwimana simwe muhamagara abantu kuyikorera ubundi murashaka iki? ariko numviseko ngo iyo umuntu adashatse abadiyakoni ntashatse kuvuga ngo abahe akantu ngo ntashobora kwemererwa kandi ngo amake 20000 muzarimbuka ariko ngaya rujurama ubareka mugakomeza mukica ubuhamya bwitorero nzabaza pascal ko mutayamwatse akaba yaranze none akaba aricyo azira nsanze mwarabikoze naruhukira kwa representa wacu mushya nkamushyira amakuru yimvaho mwaba mutwangiriza itorero ese ko mutabujije past eugene kandi nawe yafite ibibazo mwitorero hamwe nabantu bigeze gufungisha kandi bababeshyera kuki we mutamubujije kuba past ese mwaretse tugafatanya izo kamere zanyu yesu akazibaakuramo kuko nyuma yimbabazi ntakindi keretse imirimo myiza

kambanda yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

hari ibintu mutazi nyobozi yakimisange yarandwanyije ngewe namugenzi wange batuzizako tuvuga ubutumwa bwiza ngo kandi bo batabishoboye baratwanga batwima ibyemezo bitwimura mbese birakomera ndetse na rujurama biramunanira mbese nyobozi yakimisange murayitiranya ntago muyizi ariko iyo bakurwanyije imana iba iri hafi kugutabara nokugukuraho igisuzuguriro ibyo ndumugabo wo kubihamya ngewe mbona hakwiye kubaho kongera kubatiza abantu bamwe banyobozi yakimisange kuko bigaragarako hari abantu batagezweho namazi numva twahera kuri vena kandi igituma rujurama atinjira mukibazo cya kimisange mbona arukubera bariya bene wabo aribo ba vena kandi nibo batoba nyobozi ya kimisange ubu ndikuvugana nabanyamakuru ngo tuze dusobanuze ibyo bibazo neza naho pascal ndamuzi kandi numukozi ndetse ikibazo cye ndumva cyoroshye umva mbabwire nimwe mutuma mudaterimbere kubera ayo matiku muhoramo

irebe yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

nshuti zanjye mumfashije mwarekeraho kwandika ibyo bibazo bya kimisange kuko bizakemurwa nimana muravuga ibya pascal nuko yarazwi kandi akaba azi kwibariza twebwe barubanda rugufi ntanubwo baguha numunota umwe ngo muvugane ngewe mbona nyobozi ya kimisange ikwiye kwegura cg bakayikuraho bagashyiraho abantu bakijijwe neza naho bariya ntago baragera kumusaraba ahubwo byibuze naba naba diyakoni bari basanzweho naho abo past karangwa yasize ashyizeho baratumaze agasuzuguro ubwibone nibindi byose biranga abapagani barabyujuje uretse wenda umugore wasudi wenyine abandi wapi kaandi dufite na pasteur udashoboye arisaziye ntago yashobora abantu batakigira umwuka w,Imana ahubwo numva mwakora ikintu cyo kongeramo imbaraga mukazana past philipe cg karangwa agafatanya na past eugene noneho past nsabimana akajya gufatanya na past mupenzi ibyo bintu byafasha

john yanditse ku itariki ya: 23-03-2013  →  Musubize

ngewe ndabasabye musenge ibindi Imana izabikemura gusa mbabajwe nukuntu rujurama adashaka kwinjira mukibazo cya pascal nkumuntu wamufashaga umurimo w, imana ayobora ama choral yose ya paroise none aka kanya arabyibagiwe ikindi kimbabaje ni inama nyobozi yakimisange bakwibutse ibyo bafatanyije kugeraho bakishimirako agarutse bagakomeza bagafatanya nyamara kimisange ntago muzi umugisha mufite wo kugira pascal cyakora muzawumenya nagenda ubundi ntabyo mumenya gusa icyo nabasaba nuko mwareka ibyo murimo ngo mugamije kumwumvisha kumwihimuraho ibyo ntago aribyo buyobozi naganiriye nawe numva agahinda afite ukuntu mumubuza gukorera imana numva nange ndabanze ukuntu choral yaririmbagamo imushaka bihita bikwereka akamaro yari abafitiye ariko naketseko wenda rujurama agirango abanze abyigeho anarebe uburyo nyobozi naba pasteur babiri bakitwaramo gusa ubu pascal yatangiye kurepeta kumudugudu wacu ariko ntago ndamubaza uko bimeze niba yarimutse mbese ahagumye akahakorera umurimo byadufasha kuko numuntu wumugabo kandi nkundako yanga amafuti arakubwira washaka ukamwica ntazi guhisha ukuri ubanza ari nacyo apfa na nyobozi kimisange

musafiri yanditse ku itariki ya: 23-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka