ADEPR ihangayikishijwe no kugabanuka kw’amaturo bita “icya cumi”
Abanyamuryango ba ADEPR biga n’abarangije muri za kaminuza basohoye itangazo bavugamo ko idini yabo ifite ikibazo gikomeye cyo kugabanuka kw’ituro bita “icya cumi” cyatangwaga n’abakirisitu.
Iri tangazo Kigali Today ifitiye kopi riravuga ko abakirisitu ba ADEPR bagabanije gutanga imisanzu irimo icya cumi n’amaturo n’ubundi bwitange ku buryo bukomeye, ngo bikaba bishobora kugira ingaruka ku idini yabo ndetse n’abandi Banyarwanda bagira inyungu ku nzego z’uburezi, ubuzima n’imibereho myiza iryo dini rifitemo uruhare mu Rwanda.
Mu ngingo yaryo ya kane (d) y’iryo tangazo bise “Ibitekerezo mu gukemura ibibazo by’itorero rya ADEPR byatanzwe n’Umuryango w’Abiga n’Abarangije muri za kaminuza n’amashuri makuru (ONAP)” aba bayoboke ba ADEPR bize muri kaminuza baragira bati:
“Kuba abakirisitu bagabanya ku buryo bugaragara imisanzu (icyacumi n’amaturo n’ubundi bwitange) bari basanzwe batanga nta gahato bishobora guhagarika imwe mu mishinga y’amajyamabere itorero ryari rifite bikanagira ingaruka mu kudindiza gahunda itorero ryunganiragamo Leta nk’uburezi, ubuzima, imibereho myiza...”.
Abanditse iri tangazo bahuriye mu ihuriro bise ONAP (Organisation nationale des Académiciens Pentecôtistes) ngo rikaba ari Umuryango w’Abiga n’abarangije muri za Kaminuza n’amashuri Makuru b’Abanyamuryango b’Itorero rya ADEPR.
Aba bayoboke ba ADEPR biyita injijuke za ADEPR zagaragaje muri iri tangazo ko iyo myitwarire y’abayoboke ba ADEPR ngo iri guterwa n’ibibazo bikomeye iryo torero rifite, ndetse ONAP igaragaza n’ibindi bibazo 10 by’ingutu ngo bibangamiye itorero ryabo. Iyi nyandiko batangaje ariko ntigaragaza igipimo imisanzu yagabanutseho.
Ibindi bibazo izi njijuke za ADEPR zivuga biri mu idini yabo ngo harimo kuba mu idini ryabo hari gutangwa akazi ku bantu benshi kandi nta ngengo y’imari yabateganyirijwe, bakaba kandi ngo bagahabwa hatakozwe ipiganwa.
Ikindi ONAP yatangaje ni uko ngo hari gutegurwa amategeko azatuma idini yabo iyoborwa n’umuntu ubonetse uwo ari we wese kandi bifuza ko idini iyoborwa n’umuntu wize kaminuza mu by’iyobokamana, ngo dore ko abakirisitu basanzwe batanga imisanzu yo kurihira amashuri y’abiga iyobokamana.
Baragira bati “Duhangayikishijwe na gahunda iriho yo gukuraho ko abayobozi bakuru b’Itorero baba barize iby’iyobokamana (Theologie) ku rwego rwa Kaminuza kandi turi idini, kandi umushinga wo kongerera ubumenyi abakozi b’Itorero umaze igihe kirenga imyaka 10 ushyirwa mu bikorwa ndetse hari n’imisanzu y’abakristo ikoreshwa mu kubishyurira no gutera inkunga ayo mashuri (ETD, IBG, IBK, FATEK, n’ayandi).”
ONAP ikomeza ivuga ko “Kuberako ADEPR ari idini, turasaba ko abayobozi bakuru b’Itorero baba abize tewologiya nibura icyiciro cya kabiri (Ao) ku rwego rwa Kaminuza, kugira ngo babashe gukumira ubuyobe mu Itorero.”
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 77 )
Ohereza igitekerezo
|
Jye ndemerenywa namwe kubijyanye no gukoresha abayobozi bize iyo teological skills , ariko hajye harebwa n’ibindi bintu by’ingenzi mugushyira abakozi mumyanya : ibyo ni leadership management , ikigero cy’umuhamagaro , background and profil on mumurimo , conflict management n’ubunyangamugayo .
So , teological knolge jye ndumva yonyine idahagije kugira ngo uhabwe inshingano ziremereye , kuko abenshi barimo gukoresha imbaraga zo kubona izo mpapuro zigaragaza ko bize towologiya , ariko batari mumuhamagaro , batazi umukumbi icyo ari cyo , batazi igikenewe mumurimo w’Imana , barwana no kwitwa abantu b’icyubahiro pe
Mumurimo w,Imana ba sanibarati nti babura ariko twe twifatanije na Yeremiya turakomeje mu rugendo rwacu kandi nta kizaducintege kuko twiringiye uri hejuru yibyo byose.
Itorero Ry’ Imana N’ukuri Riri Mu Ibanga, Ndetse No Mu Ijuru Nabo Bararyubaha, N’ubwo Mu Isi Rigaragara Nk’irigayitse, Hari Igihe Rizahabwa Agaciro
kuvuga amakuru atariyo nicyaha
kristo YESU akuzwe.ijambo ry’Imana riravugango:iby’Imana mubihe Imana,n’ibya kayizari mubihe kayizari.Amen
mwaretse gusebya kritso kontaho ahuriye nabanyanda nini mwebwe mumenye neza ibyandistwe byera bivugako mubihe byanyuma ubwenge buzagwira abantu bazaba bikunda bakunda impiya aho gukunda imana mwebwe muvuga nimutuze nyirimurimo araje akure ihene muntama wowe bamaso usenge nawe yesu ataza agasanga nawe wifatikanyije nabo ukabura ubugingo.Yesu akomeze abarengere.
Nshuti bene data iyabaga mwibukaga cg mukazirikanako iyo ibibbazo bivutse mu itorero umuti atarukubikwirakwiza hose ngo n’abo bitareba(abataririmo) babimenye’mwenedata wowe uvuga ngo akarengane wagiriwe uzakajyana mu nkiko maze muburane ntushobora kurenganywa ndetse n’Imana ikemerako ibimeze nk’ibyo bikugeraho ariko igirango ubyihanganire kd urusheho kuyisaba ngo yonyine ikurenganura?harya ntuziko ibishobora ndetse yo ikanabikora neza?ni inama nakugiraga kd mpamanya n’ijambo ry’Imana ntidukwiye kwishyira kukarubanda ngo abapagani......
ABANTUNIBAREKE GUSEBYA ITORERO RY’IMANA.
Yesu ashimwe nshuti bavandimwe bayoboke b’itorero!mu byukuri njyewe ndagaya cyane abantu bashyira hano ibidakwiriye kuhavugirwa.itorero rifite uko ribayeho mwe kuritesha agaciro kuko n’amarembo y’ikuzimu naho yazikuka atazarishobora.ibibazo byanyu byo guterana amagambo niba mufite ibibazo ku mudugudu wanyu ese mbabaze nta nama mukora yaba iya Nyobozi ndetse n’inama yagutse y’abakristo ku buryo ibibazo byose bikemurirwa mu nama?????//ndabagira inama ko mutazongera ibi muba mukora sibyiza.muri mwe naho kumudugudu wanyu wa Kimisange simpazi ariko ndi mwene so ntanubwo ndi mu Rda mumeznye ko amakuru yose tuba tuyabona rero uko ni ukwisebya musebya itorero ndetse mugaragaza intege nke zanyu mu murimo w’Imana mwahamagariwe nimube muri YESU neza niko mbifurije.amahoro y’Imana aganze muri mwe mwese AMEN!
Mumwaka wa 2009-2010, haje igitekerezo cyiza murwego rw’ubukungu mu itorero ryacu ariryo"ADEPR" cyari kigamije guteza itorero n’abayoboke baryo imbere, hashirwaho entreprise yiswe CICO, abayoboke baguze imigabane muriyi entreprise, ikibabaje nuko ntankuru nimwe abanyamigabane bazi, naho twe twari dushinzwe mobilisation ya CICO ubu dutewe isoni yicyo gikorwa kigayitse.
Nurakoze nimutugezaho uko bimeze.
Arko se Bene Data, reka mbabaze ubu koko muri kuvugira hano ibibazo byanyu mufitanye n’itorero ryanyu cyangwa se n’umuntu mw’itorero kugiti cye koko biracyemura iki? mbese nigombwa koko ko nabatari babizi babimenya? mwashatse uburyo mukemura ibyo bibazo munyujije kubandi ba Christon musengana cg se abandi bayobozi mw’itorero mukareka gushyira ibibazo byanyu hanze. Ubu se koko ni ukwera imbuto kubataramenya Christon? ikibabaje nuko bo araho bahita bahera bavuga ko ntaba christon bariho. Mumbabarire kabisa mwubahe Imana , muntubahe n’itorero yabahe gusengeramo. ufite ikibazo agikemure anyuze mw’Itorero rye. kuri internet rwose ntacyahakemukira gihari. Imana ibashoboze.
ibihe birihuta cyane twabyumvaga nkibizaza kera none biradushyikiye