ADEPR ihangayikishijwe no kugabanuka kw’amaturo bita “icya cumi”

Abanyamuryango ba ADEPR biga n’abarangije muri za kaminuza basohoye itangazo bavugamo ko idini yabo ifite ikibazo gikomeye cyo kugabanuka kw’ituro bita “icya cumi” cyatangwaga n’abakirisitu.

Iri tangazo Kigali Today ifitiye kopi riravuga ko abakirisitu ba ADEPR bagabanije gutanga imisanzu irimo icya cumi n’amaturo n’ubundi bwitange ku buryo bukomeye, ngo bikaba bishobora kugira ingaruka ku idini yabo ndetse n’abandi Banyarwanda bagira inyungu ku nzego z’uburezi, ubuzima n’imibereho myiza iryo dini rifitemo uruhare mu Rwanda.

Mu ngingo yaryo ya kane (d) y’iryo tangazo bise “Ibitekerezo mu gukemura ibibazo by’itorero rya ADEPR byatanzwe n’Umuryango w’Abiga n’Abarangije muri za kaminuza n’amashuri makuru (ONAP)” aba bayoboke ba ADEPR bize muri kaminuza baragira bati:

“Kuba abakirisitu bagabanya ku buryo bugaragara imisanzu (icyacumi n’amaturo n’ubundi bwitange) bari basanzwe batanga nta gahato bishobora guhagarika imwe mu mishinga y’amajyamabere itorero ryari rifite bikanagira ingaruka mu kudindiza gahunda itorero ryunganiragamo Leta nk’uburezi, ubuzima, imibereho myiza...”.

Abanditse iri tangazo bahuriye mu ihuriro bise ONAP (Organisation nationale des Académiciens Pentecôtistes) ngo rikaba ari Umuryango w’Abiga n’abarangije muri za Kaminuza n’amashuri Makuru b’Abanyamuryango b’Itorero rya ADEPR.

Aba bayoboke ba ADEPR biyita injijuke za ADEPR zagaragaje muri iri tangazo ko iyo myitwarire y’abayoboke ba ADEPR ngo iri guterwa n’ibibazo bikomeye iryo torero rifite, ndetse ONAP igaragaza n’ibindi bibazo 10 by’ingutu ngo bibangamiye itorero ryabo. Iyi nyandiko batangaje ariko ntigaragaza igipimo imisanzu yagabanutseho.

Ibindi bibazo izi njijuke za ADEPR zivuga biri mu idini yabo ngo harimo kuba mu idini ryabo hari gutangwa akazi ku bantu benshi kandi nta ngengo y’imari yabateganyirijwe, bakaba kandi ngo bagahabwa hatakozwe ipiganwa.

Ikindi ONAP yatangaje ni uko ngo hari gutegurwa amategeko azatuma idini yabo iyoborwa n’umuntu ubonetse uwo ari we wese kandi bifuza ko idini iyoborwa n’umuntu wize kaminuza mu by’iyobokamana, ngo dore ko abakirisitu basanzwe batanga imisanzu yo kurihira amashuri y’abiga iyobokamana.

Baragira bati “Duhangayikishijwe na gahunda iriho yo gukuraho ko abayobozi bakuru b’Itorero baba barize iby’iyobokamana (Theologie) ku rwego rwa Kaminuza kandi turi idini, kandi umushinga wo kongerera ubumenyi abakozi b’Itorero umaze igihe kirenga imyaka 10 ushyirwa mu bikorwa ndetse hari n’imisanzu y’abakristo ikoreshwa mu kubishyurira no gutera inkunga ayo mashuri (ETD, IBG, IBK, FATEK, n’ayandi).”

ONAP ikomeza ivuga ko “Kuberako ADEPR ari idini, turasaba ko abayobozi bakuru b’Itorero baba abize tewologiya nibura icyiciro cya kabiri (Ao) ku rwego rwa Kaminuza, kugira ngo babashe gukumira ubuyobe mu Itorero.”

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 77 )

Ariko rwose ntimukarenganye umusaza wacu Rujurama ayo matiku yanyu ntiyayavamo, ari saziye mumuhe amaturo gusa kuko ibindi byo ntacyo yishoboreye, kuko abo yasezeranije ubwarimu barahebye Alice, Muhire, Dominique bose barahebye kandi yari yarabijeje, bamuhe Pansion yiruhukire kuko ibindi arananiwe.

Mpore yanditse ku itariki ya: 20-03-2013  →  Musubize

Reka mbwire uwavuze ngo ntazabibwire Past karangwa, ubanza utamuzi pe, kukimisange duheruka ibihe byiza past karangwa akihaba, kandi iyo atahaba pascal ntaba yarakiriwe. Ahubwo nka rujurama wumva uwo mwuka mubi uri kimisange akicecekera ntanaze ngo aganire n’abakiristu be abahugure abahumurize ubwo we yumva atekereza iki kweri?

Alphonse yanditse ku itariki ya: 20-03-2013  →  Musubize

iyi nkuru yakimisange irarambiranye ababishinzwe nibatabare ikigaragara nuko abantu bamaze kujijuka umva inama nabaha musenge ubundi uwo mushaka ko aririmba bamureke akore umurimo mutazajyaho urubanza rwokubuza abantu kubwiriza ubutumwa bwa yesu kandi aricyo twahamagariwe ngewe ndumva atari ngombwa umushumba ahubwo inama nyobozi niterane imubohore kugirango nawe atazajya abonako mwanze ko akorera imana agatabarwa numushumba ndabinginze mwirengagize ibyahise ahubwo mwubake ibizaza kandi mufatanye nawe kuzamura umudugudu wanyu kuko numvise bamushima ko ari umukozi witanga kandi izo nama mbagiriye zizabafasha ntago aho hantu kimisange mpazi ariko ibi bibazo bizatuma nza kuhateranira muri iyi minsi numveko ibyo bintu byashize imana ibibafashemo yari past

pasteur yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

ntago tuzakomeza kwihanganira ko babuza president wacu kuririmba ubundise niki yakoze cyitabaho cyamubuza kuririmba ?erega bible iravuga ngo twese twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza bw,Imana pascal nimumureke aririmbe uretseko mushobora kuba mwaramuciye intege ashobora nokubyanga ariko muzaba muduhemukiye ndetse muhemukiye nitorero kuko pascal numuyobozi ndetse aruta nizo nama nyobozi murata njyewe ndumva rujurama ariwe wadutabara kuko aramuzi aziko akoresha imbaraga ze zose kandi nicyo nyobozi ya kimisange imuziza imana nidutabare ikoreshe abashoboka bose kuko inkuru twumvise ngo nuko abadiyakoni bose bamushaka ngo bananizwa numudiyakoni witwa vena ndetse na kambanda na moise twebwe ntago twabishobora keretse imana yimanukiye

yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

njyewe nishimiye impinduka mubuyobozi kuko ubuyobozi budahinduka ntaterambere bugira kandi singombwa cyane kwinjira mubuhamya bwumuntu kuko icyo twifuza nuko A.DEPR iyoborwa neza amacakubiri namatiku bigashira tukaba itorero rifite umurongo muzima rigenderaho kuva hejuru kwa sibomana kugeza kumudugudu atari uku byari bisanzwe abayobozi bimidugudu bishyiriragaho ibyo bashatse uwo batifuza bakamunaniza undi bati ushake ahandi wasengera mbese imidugudu imwe nimwe ikeneye guhabwa amahugurwa kumiyoborere kandi muzashyire imbaraga mumasengesho ikindi muzigishe abantu kwihangira imirimo ibindi muzashyireho amabwiriza agenga abaririmbyi ndetse na pst ubahagarariye kuko usanga bahora bagirana ibibazo nabitwa inama nyobozi nabyo byafasha mukubaka itorero ndabashimye ariko hari ibibazo byinshi byagaragaye hano kurubuga niba itorero rigira umunyamakuru abifotore hanyuma muvugane nimidugudu ibikemure twebwe kuri ADEPR iwacu ntabibazo bihari ariko numvishe ibyavuzwe hano ari ibya ADEPR kimisange yo mwitorero rya rwampara bigaragarako hari ikibazo kandi bikabonekako ubuyobozi bwaho bwananiwe kubikemura kuko iyo batananirwa ntago byari kuvugwa hano umushumba wa paroise nahaguruke ajyeyo atagize uwo atuma wenyine asige ategetse icyakorwa nahubundi numvise havugwayo abantu babiri ushaka kuririmba nuwundi ngo wari kuba mwarimu bose ndumva umushumba afite inama yabaha uwo kuririmba agasiga amushyize muri choir niba yujuje ibisabwa naho uwari kuba mwarimu akamubwira inzira bicamo kugirango ubibone

karisa yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

nshuti zanjye mwihangane mubane mumahoro ntakizabuza ibisitaza kuza kandi satani ntakindi akora atarukubuza umudendezo abana bimana nyabuna nimurekere ahongaho turabasengera ariko iyo nyobozi niba bajya basoma uru rubuga bikosore kandi bareke uwo muntu akorere imana ntago wabuza umuntu gukorera imana keretse niba ntabuhamya bwiza afite kandi naho yaba atabufite mwamureka agakora mugakomeza mukamuhugura erega nuwo ari mubo yesu yafpiriye nimumureke aririmbe kuko kimisange hano irarambiranye imana ibeze kandi ibahe umwuka wayo mufate icyemezo cyirinda ubuhamya bw,itorero ndetse numudugudu wanyu kandi abayobozi tumaze kubatora basubiyeho uko bari basanzwe bayobora imana izabafashe kutuyobora mumahoro ariko mubikemure singombwako byahuruza abayobozi hari byinshi bakwiye gukora byafasha itorero ibyo namwe mubirangize imana ibahe umugisha kandi ibuzuze umwuka wayo yari past

pasteur yanditse ku itariki ya: 15-03-2013  →  Musubize

mwakwihanganye niba muyoborwa n’umwuka mukareka kurwanira mu mubiri?kunywa itabi bigeze aha ni igisubizo? kwimena inda ni igisubizo?Imana y’Amahoro ibeze rwose kandi idutabare

singombwa yanditse ku itariki ya: 15-03-2013  →  Musubize

umva mbabwire nshuti zanjye ibyo ndabasabye ntibibakereze wowe wamubwiye ngo ntazabibwire past karangwa ubanza udasobanukiwe imikorere ya karangwa neza umva nyikubwire ntago karangwa yakwemera ibyo bintu bibera kimisange ntago ngiye kuguha ubuhamya ariko uzabaze pascal iyo karangwa atahaba nubu yari kuba atarakirwa mwitorero njyewe ubikubwira mba muri nyobozi yumudugudu twari twabyanze ko bamwakira nyuma past abyinjiramo turamwakira ariko umva kukimisange ntakibazo gihari kitaba ahandi icyo kibazo mwavuze cya muhire ntago nyobozi yumudugudu ariyo yimika abarimu ubwo urumva ntaho nyobozi yakimisange ihurira nicyo kibazo hanyuma ikibazo cya pascal nacyo reka nkikubwire twarateranye tukigaho inama iyobowe na mwarimu wumudugudu twemezako yabanza agasezerana murusengero ubundi akajya muri choral nkuko yari yabisabye gusa kuruhande rwanjye nubwo mb muri nyobozi ntago uwo mwanzuro wanyuze nkuko nabigaragaje muri iyo nama kuko numvaga twamureka akaririmba ubundi tugakomeza kumushishikariza gusezerana imbere yimana nkuko tubikangurira abandi bahuje nawe ikibazo kandi baririmba ariko wenda byari gukunda byishwe numuyobozi imwe wamubwiye ngo atangire arepete kandi tutarabirangiza bihita bizana uwo mwuka mubi inama namuha pascal ntazagende ahubwo nyobozi niterana ndakekako bazamubohora agakora umurimo abandi bavuga ibindi baratubeshyera ntabindi bibi biri kukimisange naho ibyabaye kucyumweu mwavuze byaturutse kubandu ubona bafite uburere buke bashakaga guterana amagambo na past waruyoboye inama ubundi akabaka ijambo ntakindi cyabaye

muhire yanditse ku itariki ya: 15-03-2013  →  Musubize

umva mwebwe mwavuze ibibazo bya kimisange mukoreye ishyano umuntu witwa muhire kuko niwe wagombaga kuba mwarimu bazabonako ariwe wabyanditse kuko mbana nabo ndabazi undi muhemukiye numugabo witwa pascal kuko nawe afitanye nabo ibibazo bisa nibyo mwavuze icyonzicyo ntago bazatuma aririmba ndabazi kuko mbana nabo wenda azaririmba mwijuru kimisangeho kuva barayanditseho bino bintu ntago bamukundira naho wabica pascal namuhire mwihangane yesu naza muzagubwa neza pascal inama namuha niba ajya asoma uru rubuga nuko yashaka indi choir azajyamo akarekana nayo matiku yakimisange cg akajya kubibwira past ubayobora byakwanga akajya kwa rujurama ariko azabihishe past karangwa atazamwicira ibintu naho muhire bita papa mugisha ihangane igihe nikigera uzaba mwarimu cg ube na pst kandi naho utabiba uzahembwa nugera mwijuru gusa ntucike intege

ufiteyesu yanditse ku itariki ya: 15-03-2013  →  Musubize

harikintu dukwiye kumenya ngewe ndumva abo bantu ba kimisange bararenganye ahubwo nasabaga abanyamakuru gukurikirana ibyo bintu byaba nangombwa mukegera umuyobozi witorero akabaha ibisobanuro kuko nanjy wanditse ibi ntago ndumukiristu wa kimisange nduwo kumumena ariko usanga nyobozi ya kimisange ahantu hose bayivuga ngo iraruhije ngo ntago ijya yemerera abantu gupfa gukorera imana ubundi ngo baba mumatiku kucyumweru nahuye nabakirisitu bakimisange bavuye munama bagenda bitotomba ngo wajyaga kuvuga bakakwaga ijambo ngo ceceka mbese bicarane nabakiristu babo bacoce ibibazo byabo ubundi bareke kwishyira hanze iwacu naho ntago byose bigenda neza ariko ibya kimisange byo birenze urugero keretse yesu wenyine

kambanda yanditse ku itariki ya: 15-03-2013  →  Musubize

ndabasuhuje ntago ino nkuru nari narayibonye ariko numvisemo ibyo kukimisange mwitorero rya rwampara ndumiwe ahubwo sinzi igituma umushumba wa rwampara aceceka akareka abakirisitu bagakandamizwa niriya nama yaho yitwa ngo ninama nyobozi njyewe barandwanyije bampimbira ibyaha bibananiye babihimbira umugore byose babonyeko bitakunda badukira inshuti zanjye mbbonye bikomeye ndavuga nti reka mbabise batazatuma ntibonera ijuru ibyo mwanditse byose ndabizi kandi numushumba bimwe arabizi ahubwo nawe ubanza atinya nyobozi ya kimisange imana izabahe agakiza ndakabasabiye mwizina rya yesu

irebe yanditse ku itariki ya: 15-03-2013  →  Musubize

ngewe narumiwe nabwiwe ko ngiye kuba ev cg mwarimu kumudugudu wa kimisange itorero rya rwampara umwaka urashize ariko natangajwe nukuntu bemeje past uzafatanya nuhasanzwe ngewe bakandeka bayobozi ndimukarobanure kubutoni kandi muziko mwari mwabinyijeje

yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka