ADEPR ihangayikishijwe no kugabanuka kw’amaturo bita “icya cumi”
Abanyamuryango ba ADEPR biga n’abarangije muri za kaminuza basohoye itangazo bavugamo ko idini yabo ifite ikibazo gikomeye cyo kugabanuka kw’ituro bita “icya cumi” cyatangwaga n’abakirisitu.
Iri tangazo Kigali Today ifitiye kopi riravuga ko abakirisitu ba ADEPR bagabanije gutanga imisanzu irimo icya cumi n’amaturo n’ubundi bwitange ku buryo bukomeye, ngo bikaba bishobora kugira ingaruka ku idini yabo ndetse n’abandi Banyarwanda bagira inyungu ku nzego z’uburezi, ubuzima n’imibereho myiza iryo dini rifitemo uruhare mu Rwanda.
Mu ngingo yaryo ya kane (d) y’iryo tangazo bise “Ibitekerezo mu gukemura ibibazo by’itorero rya ADEPR byatanzwe n’Umuryango w’Abiga n’Abarangije muri za kaminuza n’amashuri makuru (ONAP)” aba bayoboke ba ADEPR bize muri kaminuza baragira bati:
“Kuba abakirisitu bagabanya ku buryo bugaragara imisanzu (icyacumi n’amaturo n’ubundi bwitange) bari basanzwe batanga nta gahato bishobora guhagarika imwe mu mishinga y’amajyamabere itorero ryari rifite bikanagira ingaruka mu kudindiza gahunda itorero ryunganiragamo Leta nk’uburezi, ubuzima, imibereho myiza...”.
Abanditse iri tangazo bahuriye mu ihuriro bise ONAP (Organisation nationale des Académiciens Pentecôtistes) ngo rikaba ari Umuryango w’Abiga n’abarangije muri za Kaminuza n’amashuri Makuru b’Abanyamuryango b’Itorero rya ADEPR.
Aba bayoboke ba ADEPR biyita injijuke za ADEPR zagaragaje muri iri tangazo ko iyo myitwarire y’abayoboke ba ADEPR ngo iri guterwa n’ibibazo bikomeye iryo torero rifite, ndetse ONAP igaragaza n’ibindi bibazo 10 by’ingutu ngo bibangamiye itorero ryabo. Iyi nyandiko batangaje ariko ntigaragaza igipimo imisanzu yagabanutseho.
Ibindi bibazo izi njijuke za ADEPR zivuga biri mu idini yabo ngo harimo kuba mu idini ryabo hari gutangwa akazi ku bantu benshi kandi nta ngengo y’imari yabateganyirijwe, bakaba kandi ngo bagahabwa hatakozwe ipiganwa.
Ikindi ONAP yatangaje ni uko ngo hari gutegurwa amategeko azatuma idini yabo iyoborwa n’umuntu ubonetse uwo ari we wese kandi bifuza ko idini iyoborwa n’umuntu wize kaminuza mu by’iyobokamana, ngo dore ko abakirisitu basanzwe batanga imisanzu yo kurihira amashuri y’abiga iyobokamana.
Baragira bati “Duhangayikishijwe na gahunda iriho yo gukuraho ko abayobozi bakuru b’Itorero baba barize iby’iyobokamana (Theologie) ku rwego rwa Kaminuza kandi turi idini, kandi umushinga wo kongerera ubumenyi abakozi b’Itorero umaze igihe kirenga imyaka 10 ushyirwa mu bikorwa ndetse hari n’imisanzu y’abakristo ikoreshwa mu kubishyurira no gutera inkunga ayo mashuri (ETD, IBG, IBK, FATEK, n’ayandi).”
ONAP ikomeza ivuga ko “Kuberako ADEPR ari idini, turasaba ko abayobozi bakuru b’Itorero baba abize tewologiya nibura icyiciro cya kabiri (Ao) ku rwego rwa Kaminuza, kugira ngo babashe gukumira ubuyobe mu Itorero.”
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 77 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje ntakindi navuga, Imana itabare itorero naho abantu ni abantu nyine.
Ndasubiza Douglas ngiranti icyo gitekerezo nikiza aziko utandukanye ibintu usa naho uvuze dukomeze turebere abantu bakore ibyo bishakiye!!!! wibuke ko uwitwa Nehemiya atarebeye gusa ubwo inkike z’iyerusalemu zari zarasenyutse, Dawidi ubwo yasangaga GOLIYATI w’umufilistiya asuzugura anatuka abisiraheri bose batinye avuga bakajya mu myobo, nshuti ntabwo byamushimishije ngo avuge ngo NI MWITURIZE ahubwo yagize icyo akora ubwoko bwimana buraruhuka, ushobora rero kurwana urugamba urwanya ibibi kandi unakiranuka rwose abo bantu barakenewe mu gihe gisa niki bahagarara mucyuho nange ndumva ndimo ahubwo dushake inzira byacamo.
Buri gihe Imana ntijya yemera ko abantu bishyira hamwe ngo bongere kubaka umunara wa babeli.Niyo mpamvu buri igihe izajya inyuranya indimi zabo.Uwitwa Sam ndagushimira cyane ubwo umaze gusobanukirwa ko ntaba Lewi bakibaho ngo duhore tubahereza cash,nizeye ko hari n’ibindi byinshi birenze ibyo bijyanye n’ukwera no gukiranuka Uwiteka yaguhishuriye n’utagwa isari tuzahurira kwa Data.
Iki ni igihe buri wese akwiye gukomera agakora iby’ubutwari,Tukarushaho gukunda Imana ,tugakundana ,tugakunda itorero ryacu ndetse n’igihugu cyacu.Udatanga icyacumi ntaba akunda Imana ntaba anazi n’impamu yatumaga agitanga kuko Yesu yavuze ngo unkunda azitondera ibyo Data yategetse.Twirinde uko tugenda Satani atavaho abona urwaho rwo kumenagura imbaraga z’abera,twirinda mu byo tuvuga,dukora n’ibyo dutekereza.Itorero ni irya Kristo kdi naho amarembo y’ikuzimu yahaguruka ntacyo azaritwara kuko ryubatse ku Rutare.Turinde imitima yacu itagwa mu gico.
inda nini hamwe n’icyubahiro nibyo benshi bari kumaranira
icyo nababwira nuko itorero rifite ikibazo kimiyoborere ninayo mpamvu umuyobozi witorero ngewe nsanga yaba yararangije kaminuza byibuze Ao naho yaba atarize teologie sinzi iwanyu kumidugudu bigenda ngiwacu kukimisange kuko narumiwe bagira batya bati ubu tugiye gutora umuntu uhagarariye buri tsinda abagabo ,abagore ,urubyiruko barangiza bati ntago umuntu wabaye umuyobozi wabagabo cg undi watowe muri ayo matsinda navuze agomba kuba muri nyobozi yumudugudu ahubwo dufite abandi bantu twabahitiyemo ngaba nibo bazaba intumwa zanyu umva nawe ibyibera iwacu byibuze umuntu yahagararira itsinda ryamutoye ubundi urumva guhagararira abantu utazajya munama ngo uvuge ikibazo cyabo urumva bimaze iki?byose mbona biterwa nubumenyi buke kumiyoborere namarangamutima ,nikenewabo hamwe namunyangire iri mwitorero byose nibishira tuzaba amahoro kandi itorero niry,Imana nibadashyira ibintu kumurongo izaza ibirangize gusa ngewe mbona bariya bitwa abadiyakoni nabo bari bakwiye kugira manda bakavaho kuko nabo bari mubatuma imidugudu yacu idatera imbere byibuze hajya hagaragara impinduka kumikorere
ABAREWI NTIBAKILIHO NONE UYU MUNSI NINDE TWAHA ICYA CUMI!! ABAPASITORO BASHAKE AKAZI NKATWE UKO TUGASHAKISHA MAZE DUHULIZE IMBARAGA HAMWE DUKORERE IMANA BNSHIP
Mubyukuri tubabajwe n’ibintu biri kubera mu Itorero ryacu abantu bamaze kwigarurira mu buryo bugayitse kandi bugaragarira amaso y’abantu bose. Namwe murebe ibyo aba ba Intellectuels banditse basaba ubuyobozi bw’ADEPR nubwo yabimye umwanya ngo babitange:
II. INCAMAKE Y’IBIBAZO BIRI MU ITORERO
Dore zimwe mu ngero z’impungenge dufite:
a) Gusubiza mu mirimo bamwe mu bapasitori n’abakozi bari barahagaritswe mu mirimo nta rindi genzurwa bakorewe kandi ubu buyobozi bushya bwari bwashyizeho Komisiyo yo gukumira no gukemura amakimbirane ngo isuzume ikibazo cya buri muntu ngo abarenganye basubizwe mu mirimo naho abakoze amakosa bahanwe hakurikijwe amategeko n’amabwiriza agenga itorero. Ibi bigaragaza ko abasubijwe mu mirimo muri benshi bari barahagaritswe byaba byarakurikije amarangamutima kuko nta murongo ngenderwaho washyizweho.
b) Kuba harashyizweho komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko hanyuma biro nyobozi ya ADEPR (Executive Committee) ikiherera ikikorera ayayo ari nayo yamuritswe mu nama y’ubuyobozi ya ADEPR yateranye ku wa 18/01/2013 iyo komisiyo yari ibishinzwe itabimyeshejwe ngo ize imurike umushinga w’amategeko yakoze.
c) Kuba abayobozi b’inzibacyuho nabo ubwabo batumvikana ku miyoborere y’itorero bamwe bagashaka guhisha abandi zimwe muri gahunda ziri gutegurwa mu nyugu zabo bwite. Urugero: ibaruwa umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR yandikiye Umuvugizi w’agateganyo wa ADEPR ku wa 07/01/2013 ku mikorere idahwitse.
d) Kuba abakirisitu bagabanya ku buryo bugaragara imisanzu (icyacumi n’amaturo n’ubundi bwitange) bari basanzwe batanga nta gahato bikaba bishobora guhagarika imwe mu mishinga itorero ryari rifite y’amajyamabere bikanagira ingaruka mu kudindiza gahunda itorero ryunganiragamo Leta nk’uburezi, ubuzima, imibereho myiza, …..).
e) Kuba hashobora kubaho ihungabana ry’imikoranire n’abafatanyabikorwa bikanagira ingaruka ku majyambere y’itorero n’igihugu muri rusange (Aha ntitwakwibagirwa amatorero dufatanya yo mu karere).
f) Gutangiza amatorero mashya huti huti hatitawe ku iteganya migambi y’Itorero ndetse hatitawe no kubushobozi buke amatorero asanzwe ariho afite.
ADEPR
ORGANISATION NATIONALE DES ACADEMICIENS PENTECOTISTES (ONAP)
g) Gutanga akazi mu nzego z’Itorero bitanyuze mu mucyo (amapiganwa) no gushyiraho imyanya y’akazi bitari byarateganijwe muri action plan na budget y’Itorero.
h) Gukuraho ko abayobozi bakuru b’Itorero baba barize iby’iyobokamana (Theologie) ku rwego rwa Kaminuza kandi turi idini, kandi umushinga wo kongerera ubumenyi abakozi b’Itorero umaze igihe kirenga imyaka 10 ushyirwa mu bikorwa ndetse hari n’imisanzu y’abakristo ikoreshwa mu kubishyurira no gutera inkunga ayo mashuri (ETD, IBG, IBK, FATEK, n’ayandi).
i) Kuba Komite Nyobozi y’inziba cyuho irimo kwitegurira amategeko, ikaba ari nayo iyatoresha, ikazashyiraho abaza gutora kuko amategeko mashya ariyo azagenderwaho mu matora, ikemeza abaziyamamaza, ikaba ishobora kuziyamamaza. Ibi tukaba tubona binyuranye n’icyerekezo cy’imiyoborere myiza Itorero n’Igihugu cyacu bigenderaho.
j) Kuba Inama rusange y’Itorero (Assemblée Générale) nk’urwego rw’ikirenga rw’Itorero ruhagarariye abanyamuryango barenga miliyoni (1,000,000), ruhagararirwa n’abantu 80 (ni ukuvuga ko umuntu umwe ahagarariye abantu 12,500).
Ibi byose hamwe n’ibindi tutavuze muri iyi nyandiko byagiye bigabanura icyizere abakristo bari bafitiye iyi komite y’inzibacyuho.
INAMA ZAFASHA MU GUKEMURA IBYO BIBAZO:
1. Nk’uko twabigaragaje haruguru bitewe n’uko nta mucyo ugaragara mu ivugururwa ry’amategeko agenga ADEPR, twifuza ko Komisiyo ibishinzwe yakomeza umurimo wayo itavangiwe n’abagize Biro nyobozi ya ADEPR (Executive Committee) kandi ibyifuzo by’abakristu nabyo bikitabwaho.
2. Kubera ko isubizwa mu mirimo ry’abapasitori bari barahagaritswe mu mirimo ritakurikije gahunda isanzwe igenderwaho mu itorero ndetse na komisiyo yari yashyizweho yo gukumira no gukemura amakimbirane ikaba itarabashije gukora umurimo wayo wo kwiga ku kibazo cya buri muntu muri abo bari barahanwe, turasaba ko n’ubwo basubiye mu mirimo iyo komisiyo yakora akazi kayo maze abarenganyijwe bagasubizwa mu
ADEPR
ORGANISATION NATIONALE DES ACADEMICIENS PENTECOTISTES (ONAP)
mirimo burundu naho abakoze ibyaha n’amakosa bagahanwa nk’uko amategeko n’amabwiriza by’Itorero abiteganya.
3. Gutegura gahunda y’ubwiyunge hagati y’abapasitori kugira ngo ibyo bigisha bigaragarire abakristo ko nabo ubwabo babikora koko. Ibyo bizongera icyizere hagati y’abayoborwa n’abayobozi kandi bikureho urwikekwe hagati y’abayobozi b’itorero. Iki cyizere nicyo shingiro ryo gutuma abakristo barushaho kuzuza inshingano zabo.
4. Turasaba ko hakwitabwaho mu buryo bwihuse kuzahura umubano w’itorero ryacu n’andi matorero y’abapentekoti yo mu karere n’ayandi mahanga.
5. Turasaba ko abayobozi b’itorero n’abagize komite nyobozi by’umwihariko, bakwirinda gukoresha imvugo ikomeretsa cyangwa itera ubwoba abakirisitu mu ruhame no mu materaniro.
6. Turasaba ko gutangiza amatorero mashya byakwitonderwa bikabanza bikigwaho ndetse bigashyirwa mu igenamigambi ry’Itorero.
7. Turasaba ko imyanya y’akazi ishyirweho hakurikijwe iteganyamigambi y’Itorero, ndetse itangwe biciye mu mucyo (ipiganwa).
8. Kuberako ADEPR ari idini, turasaba ko abayobozi bakuru b’Itorero baba abize tewologiya nibura icyiciro cya kabiri (Ao) ku rwego rwa Kaminuza, kugira ngo babashe gukumira ubuyobe mu Itorero.
9. Kubera ko abanyamuryango b’Itorero ry’ADEPR ari benshi, turasaba ko abahagarariye abandi mu nteko rusange ifata ibyemezo umubare wabo wakwiyongera mu buryo bukurikira:
a. Umushumba uyoboye zone,
b. Abashumba b’amatorero (paroisses) bose,
c. Uhagariye urubyiruko muri zone,
d. Uhagarariye abagore muri zone,
e. Intumwa y’abakristo muri zone.
10. Dushingiye kubibazo byavuzwe hejuru, no ku mirimo Komite Nyobozi y’inzibacyuho isabwa gukora byaba byiza itiyamamaje kugira ngo ibashe gusohoza inshingano zayo neza.
Ndibutsa kandi abantu banditse bavuga ko ONAP ishaka ubuyobozi batabisobanukiwe kuko igizwe n’abantu bize ibintu bitandukanye bitarimo theologie. Gukuraho ko Itorero riyoborwa n’abize iyobokamana biri munyungu z’umuntu umwe witwa RWAGASANA Tom mubyukuri utanafite ubuhamya bwiza bwo kuba yahabwa ubuyobozi bw’Itorero.
Abigishwa ba Yesu baramubwiye bati maze na badayimoni basigaye batwumvira! nuko arababwira ngo mbonye satani amanuka nk umurabyo! ava mu ijuru arongera arababwira ati icy’ uko abadayimoni babumvira si ikibazo ahubwo ikibazo ni ukumenya niba mwanditse mu gitabo cy ubugingo mu ijuru?
bakristo murabe maso buri wese acungane n’uko yanditse mu gitabo cy ubugingo ibya ADPR mubyihorere bakomeze barwanire iyo hejuru nababwira iki.
Yesu yaravuze ngo ntawuzabuza igisitaza kuza ariko ngo hagowe umwana w’umuntu uzakizana.
Muby’ukuri aba banyeshuri hamwe n,abandi ba kiristo bajijutse bakwiye kugira uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire itajyanye n,igihe abayobozi b,idini bariho ubu bafite,amategeko agoramye cyane arengera inyungu zabo gusa,kudaha agaciro umukiristo kandi ariwe shingiro ry,umuryango wa ADEPR,GUHINDURA STRUCTURE Y,ITORERO , gutandukanya ADMINISTRATION NA EVANGELISM, GUSHYIRAHO URWEGO RW,IMISHARA RUMWE,GUTANGA AKAZI BINYUZE MU IPIGANWA,GUHA AGACIRO IBITITEKEREZO BY’UMUKIRISTO NO GUSHYIRAHO URWEGO RUMUHAGARARIYE MUNZEGO ZIFATA IBYEMEZO AHO GUFATA IBYEMEZO MU BAYOBOZI UBWABO. NI BYINSHI TWAVUGA NAHO UBUNDI NIBA NTAGIKOZWE MU NGO ABAKIRISTO UBWACU TWEREKANE IBYO DUSHAKA TWANZE CYANGWA DUKUNZE,ABABIFITEMO INYUNGU ZIDAFITE AHO ZIHURIYE NA MISSION Y’ITORERO BARARIHIRIKA, ABAKIRISTO BARIHUNGE BADAFITE AHO BAJYA INGORANE ZIBE NYINSHI SATANI ADUFATE MPIRI UMUGAMBI ABE AWUGEZEHO SO DUSHA ICYO TWAKORA TUNASENGA UREKE ABAYOBOZI BICA IBINTU BAGAHINDUKIRA BAKABWIRA ABAKIRISTO NGO NIBIKIRIZWE BIGIRE MU IJURU NGO IBYO MUBYIRENGAGIZE NGO IMANA NIYO NYIRUMURIMO IRYO HUMURI NTACYO RIBA RISHINGIYEHO.
uwo ngweso ninjyewe yavuze ariko ukuntu ikibazo kimeze nandikiye inama nyobozi yumudugudu nyisabako nakora umurimo wo kuririmba hanyuma mvuganye nubuyobozi bambwiraako ngo banzuyeko ntemerewe gukora uwo murimo cg se niyindi yose ntarasezerana murusengero kuko niho hasigaye ntakundi nagira ubu ndikwibaza icyakorwa nyuma yibyo maze kumva ibisobanuro byabo neza niba ari ibifitiye akamaro ubugingo cg ari ukudasobanukirwa namabwiriza itorero rigenderaho ndateganya kujya kureba ubuyobozi bukuru bwitorero nyuma yokumva ibisobanuro byabo nandikiye kuko nabonye hari ikibyihishe inyuma
Aba nabo baravuga biyerekejeho! ubu se iri tangazo ryanyu mwa njijuke mwe ni irigamije gukemura ikibazo cyangwa namwe muraharanira inyungu zanyu ngo babe ari mwe baha muyobore ngo mwize Tewologie! nimugende mwese ni inda zanyu mukurura mwishyira! rwose aya mategeko bari gutora ndayashyigikiye kandi ayo mafaranga bagiye babatangira bayahagarike kuko ni inyungu mwarazibonye! ubu se bayabatangiye mu buhe buryo ahubwo? ntabwo mugomba kwiga muteze amakiriro ku Itorero ni mwihangire imirimo mukoresheje Tewologie mwize! hanyuma Imana izakoresha uwo izajya irobanura, Dawidi nta Tewologie yigize yiga kandi yayoboye gitwari! Bayobozi mukomeze mutore ayo mategeko uko mwayatangiye birasobanutse,abo bagiye biga kubw’icyimenyane ntabwo kigomba guhabwa intebe, kwaba ari ugushyigikira umuco mubi kandi ugomba gucika.