ADEPR ihangayikishijwe no kugabanuka kw’amaturo bita “icya cumi”

Abanyamuryango ba ADEPR biga n’abarangije muri za kaminuza basohoye itangazo bavugamo ko idini yabo ifite ikibazo gikomeye cyo kugabanuka kw’ituro bita “icya cumi” cyatangwaga n’abakirisitu.

Iri tangazo Kigali Today ifitiye kopi riravuga ko abakirisitu ba ADEPR bagabanije gutanga imisanzu irimo icya cumi n’amaturo n’ubundi bwitange ku buryo bukomeye, ngo bikaba bishobora kugira ingaruka ku idini yabo ndetse n’abandi Banyarwanda bagira inyungu ku nzego z’uburezi, ubuzima n’imibereho myiza iryo dini rifitemo uruhare mu Rwanda.

Mu ngingo yaryo ya kane (d) y’iryo tangazo bise “Ibitekerezo mu gukemura ibibazo by’itorero rya ADEPR byatanzwe n’Umuryango w’Abiga n’Abarangije muri za kaminuza n’amashuri makuru (ONAP)” aba bayoboke ba ADEPR bize muri kaminuza baragira bati:

“Kuba abakirisitu bagabanya ku buryo bugaragara imisanzu (icyacumi n’amaturo n’ubundi bwitange) bari basanzwe batanga nta gahato bishobora guhagarika imwe mu mishinga y’amajyamabere itorero ryari rifite bikanagira ingaruka mu kudindiza gahunda itorero ryunganiragamo Leta nk’uburezi, ubuzima, imibereho myiza...”.

Abanditse iri tangazo bahuriye mu ihuriro bise ONAP (Organisation nationale des Académiciens Pentecôtistes) ngo rikaba ari Umuryango w’Abiga n’abarangije muri za Kaminuza n’amashuri Makuru b’Abanyamuryango b’Itorero rya ADEPR.

Aba bayoboke ba ADEPR biyita injijuke za ADEPR zagaragaje muri iri tangazo ko iyo myitwarire y’abayoboke ba ADEPR ngo iri guterwa n’ibibazo bikomeye iryo torero rifite, ndetse ONAP igaragaza n’ibindi bibazo 10 by’ingutu ngo bibangamiye itorero ryabo. Iyi nyandiko batangaje ariko ntigaragaza igipimo imisanzu yagabanutseho.

Ibindi bibazo izi njijuke za ADEPR zivuga biri mu idini yabo ngo harimo kuba mu idini ryabo hari gutangwa akazi ku bantu benshi kandi nta ngengo y’imari yabateganyirijwe, bakaba kandi ngo bagahabwa hatakozwe ipiganwa.

Ikindi ONAP yatangaje ni uko ngo hari gutegurwa amategeko azatuma idini yabo iyoborwa n’umuntu ubonetse uwo ari we wese kandi bifuza ko idini iyoborwa n’umuntu wize kaminuza mu by’iyobokamana, ngo dore ko abakirisitu basanzwe batanga imisanzu yo kurihira amashuri y’abiga iyobokamana.

Baragira bati “Duhangayikishijwe na gahunda iriho yo gukuraho ko abayobozi bakuru b’Itorero baba barize iby’iyobokamana (Theologie) ku rwego rwa Kaminuza kandi turi idini, kandi umushinga wo kongerera ubumenyi abakozi b’Itorero umaze igihe kirenga imyaka 10 ushyirwa mu bikorwa ndetse hari n’imisanzu y’abakristo ikoreshwa mu kubishyurira no gutera inkunga ayo mashuri (ETD, IBG, IBK, FATEK, n’ayandi).”

ONAP ikomeza ivuga ko “Kuberako ADEPR ari idini, turasaba ko abayobozi bakuru b’Itorero baba abize tewologiya nibura icyiciro cya kabiri (Ao) ku rwego rwa Kaminuza, kugira ngo babashe gukumira ubuyobe mu Itorero.”

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 77 )

umva mujye mwituriza ubuse sinategereje kuba mwarimu wumudugudu wa kimisange amaso ntiyaheze mukirere ariko abandi barimikwa ndeba nkakoma mumashyi izaza ntizaceceka

nzabandora yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

njyewe ndabashimye

past utazwi yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Abatanze ibitekerezo atari ugusenya cyangwa gusebanya Imana ibahe umugisha.Ndagira go mbabwire ko Imana ihora ariImana,kandi ishobora byose ndetse izi byose kandi ibera hose icyarimwe.Biriya byose Imana irabireba ikabihorera,irashaka ko ibya bamwe biyoberanyaga bijya ahabona.Nka icyo ikinyarwanda nasanze"Ikimonyomonyo iyo kijya gupfa kimera amababa kikaguruka" abafite agahinda ku murimo w’Imana mwisengere.
NB:Ziriya adresse nanditse sizo kubwo kurinda umutekano wanjye.ntaboneka mbeshya

Njyewe yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

bavandimwe rero ndabona satani yatumanukiye afite ubukana bwishi, mutyo rero muze natwe dushyire hamwe dusenge kandi dukore. nshimire izi mpuguke za ADEP zabashije kwandika zivuga ibitaagenda, none ko inyandiko yanyu ntaho yageze, mwahise mucika intege, nabagira inama yo kwandikira RGB, BYABA ngombwa mugatanga copie kwa musenyeri rucyahana kuko ndabona aba bayobozi bacu aho baganisha itorero atari shyashya. mukomere kandi Imana y’amahoro ibakomeze ariko muzirindi kugira uwo mubeshyera.

justin yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

DOUGLAS IMANA ISHIMWE KU BWAWE KUKO SINALI NZI KO HALI ABAKRISTU BABOHOTSE NGO BAKORERE IMANA BANEZEREWBE NKAWE NONE mail yanjye [email protected] UZANYANDIKIRE DUFATANYE KUBOHORA INZIRA KARENGANE Z,ABAKRISTU BAGENZI BACU BATARASOBANUKIRWA N,IKURU YA KARUVALI AHO IMBEHE Y,ABALEWI YAMENETSE NIYO MPAMVU AMADINI AGISHAKA ICYA CUMI N,AMATURO NYAMARA NTAHO BABYEREKANA MULI BLE ISEZERANO LISHYA KUKO UMUSARABA WABISHENYE BYOSE UZASOME HEBRE CHAPITRE6 UGERE CHAP9 UZAHAVANA IMBARAGA YESU ATANGA N,IBISUBIZO BYOSE UZABA UBOHOTSE BY,ITEKE RYOSE.YESU GUSA AMEN

sam yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

IBYITORERO RYA ADEPR BIBAYE AGAHOMAMUNWA PE!! ARIKO HAKIRIHO USABWIMANA KO NTAMATIKU NKAYA YAGARAGARAGA NONE IBI NIKI? OYA ROSE SI BYIZA . GUSA NANJYE NAGIZE IKIBAZO KURI TOM RWAGASANA.IYO UGEZE INYAGATARE AHITWA KURUREMBO UHASANGA INYUBAKO YUBATSE YUBAKA SITIDIYO Y’ABARIRIMBYI, ARIKO IYO WITEGEREJE UKUNTU YATENGUTSE USANGA UYU MUGABO ATARI UGUKIZWA AHUBWO ARI UMUTEKAMUTWE. ARIKO UBUNDI ABAMUHAYE ZIRIYA NSHINGANO BO BITE? IRI TORERO RIRARWAYE RWOSE. NTABAYOBOZI RIFITE BOSE NABISHAKIRA INDAMU ZABO BATITAYE KU NTAMA. IKINDI KANDI NUBWO HARIMO NA ZIRIYA NJIJUKE NAZO NTACYO ZIMAZE. NAWE NDEBERA UZI KUGERA MURI PARUWASE YA NYAGATARE ABAPASITORO BAHO HAFI YA BOSE ABAKANDAGIYE MUMURYANGO W’ISHURI NI MBARWA, HARIMO NABATAZI KWANDIKA AMAZINA YABO. UBU SE UMUNTU NKUYU YAGUSHAKIRA ITERAMBERE ARIKUYE HE? IMANA NITABARE UMURIMO WAYO NAHO UBUNDI BARAPACAPACA BANGIZA ITERAMBERE RY’ABANYARWANDA.

RUTIJANWA yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Erega kuyoborwa n’Abize Kaminuza muri theologiya Sicyo kibazo gusa!!Ahubwo iyaba uwo wize Kaminuza yanongeragaho Ubunyangamugayo!! Erega kuba Umuyobozi w’Abarokore, nawe wakagombye kuba uri Umurokor mwiza ukijijwe neza,ndetse ufite Reputation nziza haba mu Itorero no hanze yaryo!!! None se niko biri ? Niba mugirango ndababeshya mukande kuri iyi Link mwirebere Black list ya RPPA aho ishyira Umuvugizi wungirije wa ADEPR TOM RWAGASANA na Entreprise ye muri ba BIHEMU :

http://www.rppa.gov.rw/index.php?id=564

Nubireba neza urasanga ku murongo wa cyenda handitse ngo :

9. COMPANY:E.R.T ( Entreprise RWAGASANA Tom) OWNER: RWAGASANA Tom Reason :Forgery and use of forged documents as well as providing false information. Duration of Exclusion:3 years from 18/02/2010 to 17/02/2013.....

Ngayo , Nguko!!! Ubwo se koko uyu muyobozi murabona ari Inyangamugayo yo kuyobora Itorero ry’Abarokore bakijijwe nka ADEPR!! Ubusanzwe ahubwo yakabaye ajya hanze y’Itoreor bakamutenga!! Kuko na RPPA yaramutenze imushinja gucurisha impapuro Mpimbano!! Ubundi icyi ni icyaha gihanwa n’amategeko, kikaba cyanafungirwa!! Ariko uyu muberamana, we ntacyo bimubwiye!!! Ahhaaaaaaa!!!

Ababeramana yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Sha,Nzabandora ni umwana w’Umunyarwanda!!! Cyera Itorero ryayoborwaga n’Umuntu w’Inyangamugayo, w’Umwizerwa, utagira amakemwa, kandi ibi ni nako Imana yabisabaga abatambyi n’Abalewi! Naho ubu : NI AKUMIRO GUSA!! Ubu se koko nka TOM RWAGASANA waje i CYANGUGU akubakisha ibitaro,ubundi agatanga akazi, abaturage tukishima ngo atugiriye neza, yarangiza, agakuramo aye,umuhungu muzima akisubirira i Kigali agiye atanatwishyuye,none imiryango yacu ikaba inzara igiye kuyimara: Naho TYPE yiyicariye muri Bureau ya ADEPR ari Umushuma wungirije (REPRESENTANT ushinzwe ubuzima bw’Itorero..)....yewe NZABANDORA ni Umwana w’Umunyarwanda!!

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Yemwe bavandimwe dufatanije kwizera muturize Uwiteka kuko itorero ni irya Kristo kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora! uyu munyamakuru wanditse ngo Onap ni abiyita injijuke namukosora mubwirako tutiyita injijuke ahubwo turizo kuko na Leta ibihamisha kuduha ayo ma licence Ingeniorant n’izindi abandi bakaba bakiga kandi batsinda! naho iby’itorero ryo nasomye bibliya iravuga ngo bene Eli hofune na Fenihasi bazinuye abisraeli gutanga Amaturo kuko bayakoreshaga ibyo bishakiye Imana irarakara na se abahannye ntibamwumvira kuko Imana yashakaga kubica ndatinya ndavuga ngo mugabanye Amagambo ahubwo mwongere amasengesho kuko burya nyir’umukumbi icyo apfana n’umushumba n’imibereho myiza y’izo yamuragije ndetse n’umusaruro azikuramo kubw’uwo uziragiye niba rero abo bashumba atari beza Ezekiyeli yabavuzeho!

Mateso yanditse ku itariki ya: 18-02-2013  →  Musubize

Gatete we, ibyo uvuga ni ukuri pee!!!Udatanga icyacumi ntaba akunda Imana ntaba anazi n’impamu yatumaga agitanga kuko Yesu yavuze ngo unkunda azitondera ibyo Data yategetse. Ariko rero, usebye ibyo amadini yazanye, nta n’aho byanditse ko gutanga icyacumi bigomba gukorwa mu rusengero rwawe gusa!! Niba se ubonye ADEPR irwaye, ukabona abayiyoboye batakiri abizerwa, uramutse ufashe icyacumi cyawe cyuzuye neza 100% ntacyo ugabanijeho, ukagenda ukagiha Pasteur Antoine RUTAYISIRE akagishyira mu byinjijwe muri EAR-GIPOROSO cyangwa ahandi hari abakozi b’Imana b’abiringirwa, ugirango Imana ntiyaguha umugisha.Ubundi aho gukora ibintu n’umutima udakunze, wabikora n’umutima ukunze nibwo wabona umugisha....

Isirashaje yanditse ku itariki ya: 18-02-2013  →  Musubize

Sha, abo kukimisange muravuga!! Njyewe narumwe! Mba muri ADEPR i REMERA (Hariya kuri Stade) ariko ejobundi mu ivugurura, baduhaye umupasitoro ngo witwa JADO akaba yari umujyanama wa SIBOMANA muri Bureau,ubu bamugize umuyobozi w’Intara ya ADEPR mu majyaruguru.Umugabo rero mu kuhagera, yasanze twari twaraterateranye tugurira umushumba wacu imodoka yo mu rwego rwa RAVA4 kugirango Itoreo ryacu twiheshe agaciro maze umushumba wacu nawe ajye ajya mu bandi bagabo yumve ko ayobora abantu bamuha agaciro!! Iyo modoka twayiguze 7.000.000 Frw, none sha, yarahageze ahita ayicisha mu ryoya, ayigurisha 3.000.000 Frw gusa, bitanyuze no mu ipiganwa!!! None amaze kuyirundura arigendeye!!! Ndasubiza Douglas ari kuvuga ngo twicare turebere, ubundi tuvuge ngo nibayarye tuzajya mu ijuru!!! Ese ubwo ibyo wabirengaho, ugashaka ubugingo, murumva umutima wo utahahungabanira!!! Mana we!!! Tabara Itorero ryawe rigeze aharindimuka pee!!!

Murokore yanditse ku itariki ya: 18-02-2013  →  Musubize

sha ifaranga rizagakora gusa ibibintu narabibonye none birabaye gusa utarimo neza avuyemoda ngaho nguko,mukomeze ukwizera kwanyu

shami yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka