Ambasaderi w’Amerika muri RDC aremeza ko FDLR n’indi mitwe igomba kurwanywa

Uhagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) Ambasaderi James C. Swan avuga ko imitwe ibangamiye umutekano mu karere ibarizwa mu burasirazuba bwa RDC igomba kurwanwa kugira ngo abaturage bashobore gukora bafite umutekano n’ibikorwa by’iterambere byiyongere.

Asura ubuyobozi bw’umuryango w’ubukungu uhuriweho n’ibihugu bigize ibiyaga bigari (CEPGL) kuwa 16/01/2015, Ambasaderi Swan yatangarije Kigali today ko ubwo yari mu burasirazuba bwa RDC ku kibazo cy’umutekano muke yifuje no kugera mu Rwanda akaganira n’ubuyobozi bwa CEPGL busanzwe bufite inshingano yo gufasha ibihugu biwugize gutera imbere.

Swan wari uherekejwe n’abakozi b’Ambasade ya USA mu Rwanda avuga ko ubusanzwe Amerika ikurikirana ibibera mu karere cyane cyane ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’imitwe yitwaza intwaro mu karere basanga kigomba kurangira akarere kakagira amahoro.

Ambasaderi Swan (ubanza iburyo) avuga ko FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro igomba kurwanya kugira ngo abaturage bashobore gukora bafite umutekano.
Ambasaderi Swan (ubanza iburyo) avuga ko FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro igomba kurwanya kugira ngo abaturage bashobore gukora bafite umutekano.

Umutwe wa FDLR wagarutsweho kuko ngo uretse guhungabanya umutekano w’abaturage b’abanyekongo bawucumbikiye uhungabanya n’umutekano w’u Rwanda, bigatuma ibihugu bidashobora gukorana neza kubera urwikekwe ruhora hagati y’ibihugu.

Swan avuga ko ibiganiro yaje kugirana na CEPGL bikurikira ibyo intumwa yihariye y’Amerika mu karere yagiranye n’ubuyobozi bwa CEPGL mu mwaka wa 2014 ubwo yavugaga ko nta biganiro u Rwanda rwagirana na FDLR uretse gushyira intwaro hasi igataha mu Rwanda.

Herman Tuyaga, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CEPGL avuga ko hari imishinga uyu muryango uri gutegura mu guteza imbere akarere kandi uzaterwa inkunga na banki y’isi, ariko kugira ngo ishyirwe mu bikorwa bikwiye ko umutekano, amahoro n’ubufatanye bw’ibihugu biboneka mu karere.

Intumwa za US muri RDC no mu Rwanda nyuma yo kugirana ibiganiro n'abayobozi ba CEPGL.
Intumwa za US muri RDC no mu Rwanda nyuma yo kugirana ibiganiro n’abayobozi ba CEPGL.

Kuba ngo hari imitwe yitwaza intwaro bibangamira ibikorwa by’iterambere CEPGL yifuza kugeza mu karere ku buryo bikwiye ko imitwe yitwaza intwaro ikurwaho.

Imwe mu mishinga itegurwa na CEPGL ariko ikabangamirwa n’ibikorwa by’umutekano harimo guhuza ikibaya cya Ruzizi mu buhinzi ku buryo cyatanga umusaruro uhagije mu bihugu bya CEPGL, umushinga wo kongera ingufu z’amashanyarazi nawo ntiwihutishwa ndetse kubera umutekano muke abakoresha izo ngufu ntibishyura.

Banki ya CEPGL (BEDGL) nayo igomba gutera inkunga imishinga y’iterambere ibikorwa byayo ntibyihuta cyangwa ngo bigere hose kuko hamwe habarizwa umutekano muke nko mu duce twa Kivu zombi hamwe na Cibitoki.

N’ubwo imiryango yo mu karere ihangayikishijwe n’umutekano muke wo mu karere ndetse igasaba ko imitwe yitwaza intwaro yarwanywa, igihugu cya RDC siko kibishyira mu bikorwa kuko umuyobozi wa MONUSCO avuga ko nyuma yo gusubika inama ya Luanda yagombaga kwiga ku kibazo cya FDLR leta RDC igihe cyose yatanga ibwiriza ryo kurasa FDLR byahita bikorwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

birakwiye ko isi yose ihagurukira iki kibazo cya FDLR cyane cyane ariko afurika ikaba ariyo igaragara cyane mu ruhando rwo kuryanya imitwe yitwaje intwaro igaragara muri kano gace ka Kivu!!

christine yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

iyi mitwe nkiyi ntago ikwiye kwihanganirwa kubera ko niyo ntandaro y’umutekano mucye ugenda ugaragara muri kano gace k’ibiyaga bigari, bityo rero isi yose yari ikwiye gufatanya kurirango irandure neza imizi y’iyi mitwe yitwaje intwaro muri kano Gace.

indatsimburwa yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

intero ni imwe iyi mitwe igomba kuraswa cyane fdlr maze amahoro muri aka karere ikavaho tukabona amahoro arambye

rusine yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka