Musanze: “Abanyarirenga” barahagurukiwe, abaturage bagira agahenge

Nyuma y’uko ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano zihagurukiye abasore bamburaga abaturage no ku manywa y’ihangu biyise “Abanyarirenga “muri Nyarubande, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ubu abaturage baratangaza ko bafite umutekano usesuye.

Aba basore bari barigize ibyigomeke bamburaga abahisi n’abagenzi amafaranga, terefone, amasakoshi n’ibindi ndetse bakinjira mu kabari bakanywa cyangwa bakarya ba nyir’akabari akaba atavuga ndetse n’abandi baturage.

Igice cya Nyarubande mu Mujyi wa Musanze cyari cyarabuze umutekano kubera "Abanyarirenga".
Igice cya Nyarubande mu Mujyi wa Musanze cyari cyarabuze umutekano kubera "Abanyarirenga".

Ubwo bujura babukoraga ku manywa y’ihangu na nijoro, abantu bose bareba ariko ntihagire utinyuka kubakoma mu nkokora uretse inzego z’umutekano zigeze gutabara ubwo bamburaga abantu utwabo ku manywa y’ihangu zihageze barazirwanwa.

Nyuma y’uko icyo kibazo cy’umutekano muke kivugwa i Nyarubande kigaragaye, abayobozi ba gisivili na gisirikare baganiriye n’abaturage hagati mu kwezi gushize, babasaba gufatanya n’ inzego zishinzwe umutekano guhashya abo bajura batanga amakuru.
Polisi yataye muri yombi abavugwaga muri ibyo bikorwa bose, umwe muri bo aza kuhasiga ubuzima arashwe n’umupolisi ngo agerageza gucika.

Abaturage baganiriye na Kigali Today kuri uyu wa kane tariki 16 Mata 2015 bavuga ko umutekano wagarutse muri Nyarubande ubu abaturage bagenda nijoro ntacyo bikanga mu gihe mbere bari barumiwe.

Mugabo agira ati “ Leta y’ubumwe yaratubohoye aho ibangiye rwose nta kibazo. Mbere wabaga uri nko mu ibara (akabari) ugatinya kujya gusoba hanze saa kumi n’ebyiri ufite terefone uti sindi buyigarure.”

Hakorimana Jackson na we yunze mu rya mugenzi avuga ko nta kibazo cy’umutekano muke kikirangwa aho nyuma y’uko bafunzwe, ngo na bake basigaye bafite ubwoba ntibagira icyo bakora.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yegeraga abaturage bari bahugiye mu mirimo yabo, abandi bicaye ngo bagire icyo batangaza ku banyarirenga bahita bifata bigaragaza ko bakibatinya.

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Musanze n’aka Burera, Brig. Gen. Johnson Hodari aherutse gutangaza ko hari impinduka zigaragara zabonetse nyuma yo guhagurukira abo basore biyise “Abanyarirenga”.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gusa njye sinumva ukuntu igihugu gifite uburambe mubyumutekano nk’u Rwanda cyaba kikirangwamo urueugomo. Ikikibazo muri akagace kimaze igihe ukibaza niba ari mu Rwanda cg muri Congo! Ese kuki police itajya ikora patrol muri za quartier kandibakabikora batambaye imyenda yakazi kugira ngo abobantu batabacika? Cyangwa nabo bigirira ubwoba! Hanyumase ba daso Bo babahe se? Zankera gutabaza zo zikora ikise uretse konumvise ngo inyinshi muri zo ziriba cyane kuko zidahembwa cg ubundi zigafatanya nabo bajura! Niba police byarayinaninye rwose RDF itabare nubundi nibo duteze amaso!

Alias yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

ibigora abaturage byose bikurweho maze umutekano wabo urusheho kuba mwiza

nyakarundi yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka