Mu myaka ibiri ishize igihugu cyahombye miliyari eshanu bitewe n’inkongi z’umuriro

Ubuyobozi bwa Polisi y’ighugu buratangaza ko mu mwaka wa 2013/2014 u Rwanda rwahombye miliyari zigera kuri eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, biturutse ku nkongi z’umuriro zibasiye igihugu mu bice bitandukanye kandi zikurikiranye.

Umujyi wa Kigali niwo uza ku isonga mu kuba warahombye ibintu byinshi birimo imodoka, amazu n’ibikoresho bitandukanye, nk’uko umuyobozi wa Polisi y’iguhugu, IGP Emmanuel K. Gasana, yabitangaje ubwo hatangwaga kizimyamoto nshya, kuri uyu wa kane tariki 16/4/2015.

Abayobozi bari kureba izi modoka.
Abayobozi bari kureba izi modoka.

Agira ati “Mu mwaka wa 2013/2014 twabara amafaranga y’igihombo agera kuri miliyari eshanu mu gihugu cyose kubera inkongi z’umuriro zagiye ziba ku mazu ndetse no bindi bikorwa nk’amamodoka.

Umujyi wa Kigali wonyine wihariye byinshi ariko n’ahandi byagiye biba. Ibintu byarangiritse kandi mu by’ukuri n’ubwo byaba biri gusanwa ariko ibintu biba byangiritse.”

Minisitiri w'Umutekano Harelimana ashyikiriza imfunguzo umuyobozi wa Polisi y'igihugu.
Minisitiri w’Umutekano Harelimana ashyikiriza imfunguzo umuyobozi wa Polisi y’igihugu.

Nyuma y’ibyo biza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifatanyije n’uturere byakusanyije amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,9 byigurira za kizimyamoto enye zizashyirwa mu mijyi ine ikomeye mu gihugu.

IGP Gasana yakomeje atangaza ko izi modoka n’ubwo zidahagije ariko zizafasha cyane mu kurwanya inkongi aho zagaragaye muri buri ntara. Yatangaje ko ingamba ziri gufatwa kugira ngo hakomeze hirindwe ibi biza bihombya abaturage n’igihugu.

Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye iki gikorwa.
Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye iki gikorwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yatangaje ko izi kizimyamoto zije kunganira abaturage nta kiguzi. Ariko yakanguriye abaturage cyane cyane abifite nabo kwicarana ibikoresho by’ibanze byabafasha kwitabara bwangu.

Ati “Nabashishikariza kuyigura kugira ngo bayicarane ubundi bakorane na Polisi yicare aho iri yiteguye baba bakoze neza banafashije igihugu.”

Polisi na MINALOC basinyanye amasezerano y’uko izi modoka zizakoreshwa, Polisi yiyemeza kuzajya yita ku bijyanye n’ibikoresho na tekiniki y’izi modoka naho MINALOC yiyemeza kuzajya ikora ubukangurambaga bw’uko abaturage bakwirinda impanuka n’uko bakwifata mu gihe ibaye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka