Mataba: Hatoraguwe umurambo w’umugore watemaguwe n’imihoro mu mutwe no ku ijosi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Kanama 2015 mu Mudugudu wa Muyaga mu Kagari ka Gikombe ho mu Murenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke hafi y’Umugezi wa Nyabarongo hatoraguwe umurambo w’umugore w’imyaka 39 witwa Mutuyimana Thephilka bigaragara ko yatemagujwe imihoro myinshi mu mutwe ndetse no ku ijosi.

Nyakwigendera yari umuturage wo mu Murenge wa Mataba. Nubwo inzego z’umutekano zikirimo gukirikirana iby’urupfu rwe bamwe mu baturage batuye muri uyu murenge bavuga ko ashobora kuba yishwe n’abantu yagiye aha amafaranga kuko yajyaga ahererekanya amafaranga n’abantu mu bita “Bank Lambert”.

Mutuyimana n’umugabo we, Musengimana Samuel, usanzwe ari umucuruzi bari bazwiho kuba muri bavugwaho kugira amafaranga menshi mu Murenge wa Mataba.

Musabyimana Jean Pierre, umuturage wo mu Murenge wa Mataba, avuga ko ubusanzwe uyu mugore nta kibazo yagiranaga n’abantu. Gusa, akavuga ko kubera uburyo yagurizaga abantu batandukanye amafaranga, na byo bishobora kubera abamufitiye imyenda intandaro yo kumwica.

Nyuma yo kuboneka k’umurambo wa Mutuyimana, umugabo we Musengimana Samuel akaba yahise atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano kuko hari andi makuru avuga ko bari bafitanye ibibazo ku buryo umugabo yararaga aho akorera umugore we akarara mu rugo.

Nyamara ariko, bamwe mu baturage bo bavuga ko umugabo yararaga ku kazi kubera umutekano w’ibicuruzwa bye naho umugore akarara murugo yita ku bana.

Ubwo twageragezaga kuganira n’inzego z’ubuyobozi bw’umurenge bwadutangarije ko bakirimo gukurikirana uko ikibazo giteye hamwe n’abashinzwe umutekano kuko ngo hari n’abandi bakekwa bashobora gutabwa muri yombi.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana imwakire mubayo kandi umuryango ukomeze wihangane.

RUGERINYANGE yanditse ku itariki ya: 9-08-2015  →  Musubize

yoo pore kbs

nshuti emmy normal yanditse ku itariki ya: 7-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka