Nyagatare: Ntibakiyorosa ikirago kubera Perezida Kagame

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare baratangaza ko rimwe mu terambere babashije kugeraho mu myaka 21 ishize u Rwanda rwibohoye, ari ukwibohora mu bukene bwo kwiyorosa ibirago kuko nta bundi bushobozi bari bafite.

Batangaza ko iryo terambere no kujijuka babikesha ubuyobozi bwa Perezida Kagame, ari naho bahera bifuza ko inzitizi y’ingingo y’i 101 ituma atongera kwiyamamaza yakurwaho agakomeza akayobora igihugu.

Abaturage batangaga ibitekerezo mu bwisanzure.
Abaturage batangaga ibitekerezo mu bwisanzure.

Muri aka karere kimwe n’ahandi hose mu gihugu ibiganiro kuri iyi nginog byasojwe kuri uyu wa mbere tariki 3 Kanama 2015, abaturage bagize aka karere basabye ko ibyo byonyine ari byo bashingiraho bazaba ko iyo ngingo yahinduka.

Nyiramasaga Blandine utuye mu kagari ka Cyabayaga umurenge wa Nyagatare, avuga ko mbere abantu bariraga ku rukoma bashashe ku nkoko, umugabo yataha akererewe umugore akava mu bitotsi akajya kumushyuhiriza

Avuga ko ubu byose byacitse kuko ntawutagira igisuperi gishyushya ibiribwa. Yongeraho ko batakiyorosa ibirago ahubwo barara mu mashuka meza, ariko by’umwihariko agaciro umugore yahawe nabyo babishingiraho.

Uwo ni umwe mu baturage wishimira ko perezida Kagame yabakuye ku kwiyorosa ibirago.
Uwo ni umwe mu baturage wishimira ko perezida Kagame yabakuye ku kwiyorosa ibirago.

Abaturage b’akarere ka Nyagatare kandi bagaragarije intumwa za rubanda ko batakiri b’Abanyarwanda bakera bavugaga ko uwambaye ikirezi atamenya ko cyera. Bavuga ko ubu bamenye ko ikirezi bambaye cyera bityo batagomba gutuma gicuya.

Abaturage b’akarere ka Nyagatare by’umwihariko bavuga ko batakwemera ko Kagame atongera kwiyamamaza kuko hari byinshi yabagejejeho, harimo ubworozi n’ubuhinzi bya kijyambere, ibikorwa remezo n’ibindi.

Ibyiciro byihariye byahurijwe hamwe kugira ngo humve ibitekerezo byabo ku ihindurwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga, bose bifuje ko perezida Kagame atashyirirwaho umubare wa mandate ahubwo yayobora kugeza ashaje nabyo bikemezwa n’abanyarwanda.

Gusa uzamusimbura we hifujwe ko yahabwa mandate imwe y’imyaka irindwi akazajya yongererwa indi bitewe n’imikorere ye.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyifuzo by’abanyarwanda byubahirizwe maze dukomezanye na Paul Kagame

Ndengeye yanditse ku itariki ya: 4-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka