Mu mpero z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2015, hashyizwe ahagaragara ibyiciro bishya by’ubudehe, byakozwe hakurikijwe amakuru yatanzwe ku mibereho ya buri muturage. Nubwo habayeho igihe cyo kubaza buri wese uko abayeho, hari abaturage bo mu murenge wa Gacurabwenge, bavuga ko ibyiciro bashyizwemo ntaho bihuriye n’uko babayeho.
Umubyeyi witwa Mukayigirwa Bonifrida w’imyaka 29 y’amavuko, utuye mu murenge wa Murambi, Akagari ka Rwimitereri, mu mudugudu wa Kigote mu karere ka Gatsibo, arasaba ubufasha nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize yibarutse abana b’impanga bane.
Imiryango icyenda yatujwe mu Murenge wa Zaza ho mu Karere ka Ngoma,ivuga ko ubuzima bugoye aho bacumbikiwe mu nkambi yahoze icumbitsemo abakoraga TIG, kuko ngo amashitingi yatobaguritse mu gihe amazu yabo bubakirwa yadindiye kurangira.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda hamwe n’Umuryango w’Abibumbye(UN), bashimira u Rwanda kuba rwarageze (ndetse hakaba n’aho ngo rwarengeje) ku ntego z’ikinyagihumbi zemejwe n’abakuru b’ibihugu bigize isi mu mwaka wa 2,000, ariko bakibutsa ko hagisabwa imbaraga nyinshi zo gukura abaturage bangana na 40% mu bukene.
Bamwe mu batuye mu karere ka Nyaruguru bavuga ko kuba Abanyarwanda basigaye batembera mu gihugu nta muntu ubaka ibyangombwa ngo ari kimwe mubyo bibohoye.
Urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rwaganirijwe ku mateka y’urugamba rwo kwibohora kugera aho u Rwanda rwabashije gutera imbere, ariko ruhabwa umukoro wo kurinda no gusigasira ibyagezweho.
Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga barifuza ko ivuriro bamaze kwiyuzuriza ryahinduka ikigo nderabuzima kugira ngo serivisi ritanga zirusheho kwiyongera.
Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga baravuga ko nyuma yo kubohorwa na RPA mu 1994 bongeye guhura n’akaga nyuma y’imyaka ibiri ubwo mu 1997/1998 bibasiwe n’ibitero by’abacengezi bikabahungabanyiriza umutekano ari nako ubuzima bwabo buhasigara.
Abikorera bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagan, kuri uyu wa 6 Nyakanga 2015, bakusanyije inkunga ya miliyoni 2 n’ibihumbi 397 yo gushyigikira ikigega “Ishema ryacu” kigamije kwishyura ingwate isaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ubutabera bw’u Bwongereza bwaciye Lt. Gen. Karenzi Karake kugira ngo afungurwe (…)
Perezida Paul Kagame ari mu gihugu cya Noruveje aho yitabiriye mpuza mahanaga iganira ku kibazo cy’uburezi bugamije iterambere kugira ngo anabasangize ku uko u Rwanda rwashoboye gushyira mu bikorwa gahunda y’"Uburezi kuri buse".
Abagize urugaga rw’abikorera mu karere ka Kayonza barasaba ibihugu by’amahanga guhagarika ibikorwa byo gusuzugura u Rwanda no kurusubiza inyuma. Babivuze tariki 05Nyakanga 2015 ubwo bakoraga urugendo rwo kwamagana ifatwa rya Lt. Gen Karenzi Karake uherutse gufatirwa mu gihugu cy’Ubwongereza kugira ngo ashyikirizwe inkiko.
Urubyiruko rw’Akarere ka Ruhango rwiganjemo intore ziri ku rugerero zakoreye umuganda udasanzwe mu mudugudu utuyemo abahoze ari ingabo bakaza gusubizwa mu buzima busanzwe.
Umuhanzi Douglas Seguya Mayanja uzwi ku izina rya Weasel mu itsinda rya GoodLyfe ryo muri Uganda ngo arumva yifuza umugore w’Umunyarwandakazi kuko yasanze ari beza. Uyu muhanzi yabitangarije KT Radio mu mpera z’icyumweru gishize ubwo we na mugenzi we Radio biteguraga ibitaramo bya Kwibohora Concert byabaye tariki 04 na (…)
Nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rubohowe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, abaturage bo mu Karere ka Gatsibo barishimira iterambere bamaze kugeraho n’impinduka mu nzego zitandukanye.
Ubwo mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye bizihizaga isabukuru y’imyaka 21 u Rwanda rumaze rubohowe, Jeanne Izabiriza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, na we utuye muri uyu murenge, yavuze ko nta wabona amagambo yo gushimira Inkotanyi zabohoye u Rwanda.
Abatuye Gisagara baratangaza ko ibyiza bagezeho nyuma yo kwibohora ubuyobozi bubi, ari intangiriro y’ibindi byinshi bari kugenda baganaho. Ibi babitangaje bizihiza umunsi wo kwibohora tariki ya 4 Nyakanga 2015 banashima ingabo ziyobowe na Perezida Paul Kagame zabibagejejeho.
Abikorera bo mu Mujyi wa Rwamagana, kuri uyu wa 5 Nyakanga 2015, bakoze imyigaragambyo mu rugendo rutuje bamagana ifatwa n’ifungwa rya Lt. Gen. Emmanuel Karenzi Karake, ryabaye mu kwezi gushize mu gihugu cy’u Bwongereza.
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 umaze uteza imbere uburezi bw’umukobwa kuri iki cyumweru tariki 05/7/2015, umuryango wa Imbuto Foundation wishimiye kuba waragize uruhare mu kuzamura umubare w’abana b’abakobwa bitabira amashuri, ngo wavuye kuri 39.1% mu mwaka wa 2005, ugera kuri 54% muri 2014(bagereranyijwe n’abahungu).
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko kuvuga ukuri no kwemera kwitanga ari byo byatumye Abanyarwanda bibohora ubuyobozi bubi bwarangwaga no kubavangura.
Ubwo hizihizwaga isabukuru ya 21 yo Kwibohora, Perezida Paul Kagame yashimiye abaturage bo mu karere ka Gicumbi ubutwari n’ubwitange mu gufatanya n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda.
Ndababonye Emmanuel w’imyaka 34 ukomoka mu Murenge wa Kigina ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Nyarubuye kuva tariki 1 Nyakanga 2015 nyuma yo gufatanwa inka 17 azishoreye yitwaje ko aziyishyuye kuko shebuja yanze ku muhemba.
Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye yo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza tariki 03/07/2015 rwashimiye mu ruhame Rtd. Major Gapfizi Aloys wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu mu 1994.
Koperative Imbere heza igizwe n’inkeragutabara yaremeye inka 20 abanyamuryango bayo, mu rwego rwo kuzereka ko ibyo zakoze zibohora igihugu bihabwa agaciro gakomeye no mu rwego rwo kuzifasha kugira ngo zirisheho kwiteza imbere.
Perezida Paul Kagame yanenze bikomeye ibihugu by’amahanga byisaba ubuyobozi buriho kwita ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda, akavuga ko nta burenganzira bifite bwo kwibutsa ubuyobozi buriho icyo gukora, kuko bujya gutangira urugamba rwo kwibohora ari cyo cyari kigamijwe.
Ministiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana arizeza ingabo zabohoye igihugu ko urubyiruko ayoboye rwiteguye kurwana urugamba urwo ari rwo rwose, kugira ngo umutekano w’igihugu n’ibyagezweho bikomeze kubungabungwa.
Imiryango y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ituye mu kagari ka Ruhanga mu karere ka Gasabo, yashimiye bamwe mu rubyiruko n’ubuyobozi bw’ako karere igikorwa k’isuku no kubaremera babakoreye muri iki gihe hategurwa isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 21.
Abaturage bo mu murenge wa Rambura akarere ka Nyabihu bahisemo gushimira ingabo za RDF uburyo zababohoye bagabira inka umwe mu bamugariye ku rugamba, mu gihe bari kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 zibohoye igihugu.
Madamu Jeannette Kagame wa yatuje ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma, amazu y’agaciro ka miliyoni 175 z’amafaranga y’u Rwanda.
Imwe mu miryango y’Abarundi yahungiye mu Rwanda mu Mujyi wa Muhanga, ivuga ko yakiriwe nk’abavandimwe mu gihe yari imaze kwiheba kubera ibibera iwabo.
Kuri uyu wa 3 Nyakanga 2015, Jeannette Kagame, Umugore wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu Karere ka Nyanza, Murenge wa Rwabicuma aho agiye gushyikiriza abakecuru bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi amazu ajyanye n’igihe yo kubamo.